Papa Léon XIV usanzwe yitwa Robert Francis Prevost,Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika mu isi akaba na Perezida wa Vatikani ni Muntu ki? Ngiyi inkuru y’ubuzima bwe

HAKIZIMANA Maurice

Yitwa Robert Francis Prevost. Yavutse ku ya 14 Nzeri 1955 avukira Illinois, Chicago (Amerika). Afite ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko se umubyara,bwana Louis M. Prevost ,ni Umufaransa ufite nyina w’Umutaliyanikazi naho nyina umubyara; madamu Mildred Prevost akaba umu Esipanyole. Robert Francis Prevost ni umukirisitu gatulika wo mu muryango OSA (Ordre de Saint-Augustin mu kilatini  Ordo Fratrum Sancti Augustini) umuryango w’Abagusitini. Robert Francis Prevost yinjiye mu bihayimana muri 1977, hanyuma aba umupadiri i Roma ku ya 19 Kamena 1982 yimitswe na Jean Jadot.

IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Chicago,USA, umugi w’amavuko wa papa Léon XIV

Robert Francis Prevost yagizwe Karidinali (i Vatikani bavuga ngo ” Karidinali runaka yaremwe “) ku ya 30 Nzeri 2023 na Papa Fransisko. Kuva ku ya 8 Gicurasi 2025, yabaye Umwepiskopi wa 267 wa Roma na Papa wa Kiliziya Gatolika, akaba azayoborera ku izina rya Leo XIV (izina ry’ikilatini: Leo XIV; izina mu gitaliyani: Leone XIV). Niwe Mwami wa mbere wa Kiliziya Gatulika mu isi wavukiye muri Amerika.

Papa Léon XIV

Robert Francis Prevost, ufite impamyabumenyi ebyiri za Lisanse, impamyabumenyi imwe ya Masitazi, n’imyamyabumenyi ya Dogitora – Ni umwe mu bakuru ba Kiliziya baminuje

Afite impamyabumenyi ya Kaminuza (licence) mu mibare yakuye muri kaminuza ya Villanova mu 1977, impamyabumenyi ya Kaminuza (licence) muri tewolojiya yakuye mu ihuriro ry’abayoboke ba tewolojiya gatolika i Chicago, kandi afite impamyabumenyi y’ikirenga (Masitazi) n’indi ya dogitora mu by’amategeko ya Kiliziya (Canon) yakuye muri Pontifical College ya Saint Thomas Aquinas i Roma. Ubushakashatsi bwe bwa dogitora yabuhaye insanganyamatsiko igira iti «Le rôle du prieur local dans l’Ordre de Saint-Augustin».

Imirimo yagiye akora n’uko yagiye azamurwa mu ntera na Kiliziya

Imirimo ye muri Kiliziya yaranzwe n’inshingano nyinshi zigaragarira amaso. Nyuma yo kwimikirwa ubupadiri muri 1982,padiri Prevost yinjiye mu butumwa bwa Augustin muri Peru muri 1985, aba umuyobozi mukuru w’Uwo muryango mu ntara ya Chulucanas kuva mu 1985 kugeza 1986.

Muri Peru

Kuva mu 1987 kugeza 1988, yabaga muri Amerika nk’umupadiri usanzwe wa paruwasi akaba n’umuyobozi ushinzwe ubutumwa bw’Abagusitini mu ntara ya Chicago, mbere yo gusubira muri Peru. Mu myaka icumi yakurikiyeho, yayoboye seminari y’Abagusitini muri Trujillo kandi aba Porofeseri wigisha amategeko ya Kiliziya mu iseminari ya Diyosezi, ari naho yari Perefe w’Amasomo (préfet des études). Yakoreye kandi mu yindi myanya, harimo kuba umupadiri mukuru wa paruwasi, umuyobozi mukuru mu biro bya Diyosezi, umuyobozi ushinzwe amahugurwa, umwarimu mu Iseminari na vicaire judiciaire (Ushinzwe guca imanza z’Umuryango).

Mu 1999, yasubiye i Chicago maze atorerwa kuba Umuyobozi y’Intara ya «Mère du Bon Conseil» muri Arikidiyosezi. Nyuma y’imyaka ibiri n’igice, yatorewe kuba Umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Abagustini akazi yakoze muri manda ebyiri kugeza 2013.

Mu 2014, yasubiye muri Peru igihe Papa Fransisko yamugenaga kuba Administrateur apostolique (umuyobozi w’ubutumwa) wa diyosezi ya Chiclayo. Yazamuwe mu ntera aba Musenyeri wa Chiclayo mu 2015. Muri icyo gihe kandi yabaye Visi Perezida akaba n’umwe mu bagize Inama ihoraho y’Inama y’Abepiskopi ya Peru kuva 2018 kugeza 2023.

Robert Francis Prevost, le nouveau Pape Léon XIV.

Robert Francis Prevost, Papa Mushya,ku mazina ya Papa Léon XIV. © REUTERS

Muri kiriya gihe, abepiskopi bo muri Peru bagize uruhare runini mu guharanira kugarura umutekano w’inzego mu gihugu mu gihe cy’ibibazo bya politiki by’urukurikirane,byatumye abaperezida bakurikirana batembagazwa ku butegetsi. Muri 2020 na 2021, Musenyeri Prevost yabaye Administrateur apostolique (umuyobozi w’ubutumwa) Callao, muri Peru.

Papa Francis yamugize Perefe wa Dicasteri y’Abepiskopi muri Mutarama 2023, bituma ashingwa umurimo ukomeye cyane wo gutoranya ababa ba Musenyeri. Nyuma y’uyu mwaka, ku ya 30 Nzeri 2023,nibwo yazamuwe mu ntera agirwa Karidinali.

Mu mezi ye ya mbere yari perefe, Mgr Prevost yakomeje kwigengesera Itangazamakuru, bagenzi be bashimagiza ubuhanga bwe bwo gutega amatwi no kumenya neza gukemura ibibazo mu mutuzo. Ikinyamakuru Aleteia kivuga ko umwepiskopi w’Ubufaransa wamwegereye nyuma y’amezi abiri atangiye imirimo ye mishya yatangajwe n’ukuntu abaza “ibibazo by’ubwenge bwinshi” ndetse n’ubushobozi afite bwo kuvuga byinshi mu magambo make, ashimangira uko guhura kwabo kwa mbere kwamubibyemo ” impumeko nziza cyane.”

Kardinali Prevost ni umwe mu bagize dicasteri (ni nka Minisiteri) zirindwi za Vatikani ndetse na Governatorato ya Vatikani, (ni nk’Inama y’Abaminisitiri bo bita Komisiyo ishinzwe guverinoma). ibyo bikaba bigaragaza ikizere cyinshi cyane Papa Fransisko yamugiriye ndetse n’agaciro aha ubumenyi n’ubuhanga bye mu by’ubuyobozi.

Leon XIV agirwa Papa mushya

Conclave cyangwa Konsile yatoreye Karidinali Robert Francis Prevost kuba Umushumba (Papa) wa Kiliziya Gatulika mu isi n’Umwepiskopi wa 267 wa Roma. Ibi byatangarijwe imbaga yari i Vatikani none ku wa kane, tariki ya 8 z’ukwa 5 (Gicurasi) 2025 mu itangazo ryasomwe na Cardinal Protodeacon Dominique Mamberti .

Soma nanone: Pape François né Jorge Mario Bergoglio,le souverain pontife de l’Eglise Catholique et président du Vatican: récit biographique

Le pape François est mort. Papa Fransisko yapfuye kuwa mbere tariki 21 mata (ukwa 4) 2025, saa 7 h 35. Yari afite imyaka 88.

Nk’uko urubuga rwa vaticannews.va/fr rubitangaza, itangazo ryasomw na Cardinal Protodeacon Dominic Mamberti ku wa kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ryari muri iyi mvugo izwi cyane y’Ikilatini, atangariza Roma n’Isi yose izina ry’umusimbura mushya wa Petero:

«Annuntio vobis gaudium magnum: habemus Papam!» –
 «Ndabatangariza inkuru y’umunezero: Dufite Papa Mushya!»

«Eminentissimum ac Reverendissimum Dominum,
Dominum Robertum Franciscum,
Sanctæ Romanæ Ecclesiæ Cardinalem Prevost,
qui sibi nomen imposuit Leonem XIV.»

«Nyiricyubahiro Nyirubutungane Nyagasani

Nyakubahwa Robertum Franciscum,
Karidinali wa Kiliziya Ntagatifu Itunganye,
Prevost, ni Papa Mushya wihaye izina rya Leo XIV.»

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.

3 thoughts on “Papa Léon XIV usanzwe yitwa Robert Francis Prevost,Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika mu isi akaba na Perezida wa Vatikani ni Muntu ki? Ngiyi inkuru y’ubuzima bwe

    1. Ijambo conclave ritandukanye ni ijambo concile ntabwo ari bimwe mu bikorwa no mu bisobanuro. Mu nyandiko wakoze hari aho wavuze yuko ari bimwe ariko byabaye kwibeshyaho.

  1. Conclave ni ahantu ba karidinali bifungirana ngo bakore Inama (concile) yo gutora papa mushya! Iryo jambo riba Sobanura iyo Nama ubwayo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *