
Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice
Umugabo bamujyanye mu kigo bavuriramo “abasazi” nako abarwayi bo mu mutwe i Ndera. Rimwe muganga umuvura abonye ko uwo musazi atavuga amateshwa nk’abandi aramubaza ati: ”Ese wowe ni iki cyatumye bakuzana hano?” Umusazi ati : ”Ndakubwira”. Aratangira ati:

Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital
IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.
Nashatse umugore w’umusumbakazi (umugore usanzwe ufite umwana yabyaye
ahandi) azana umwana w’umukobwa, bukeye data arongora uwo mukobwa.
Ubwo umugore wanjye aba abaye Nyirabukwe wa data, kandi ariwe Sebukwe, nanjye mba mbaye
Sebukwe wa Data, nawe abaye umukwe wanjye, wa mukobwa namushyingiye aba Nyirabukwe
wa Nyina na Nyina ahinduka umukazana w’umukwe we.
Yarakomeje ati:

Ifoto y’ikigereranyo gusa: umukobwa na nyina
Hashize umwaka wa mukobwa abyara umwana w’umuhungu, uwo mwana aba
murumuna wanjye, aba n’umwuzukuru wanjye. Nanjye nza kubyara umwana w’ umuhungu. Wa
mukobwa data yarongoye aba mushiki we, kandi ari Nyirakuru. Wa mwana w’uwo mukobwa aba
se wabo w’uwanjye kandi aba na mwishywa we. Umuhungu wanjye nawe aba Nyirarume wa muramu
wanjye kandi ari umuhungu wabo.
Yunzemo ati:

None rero ndi Sebukwe wa Data. Umuhungu wanjye ni muramu wa data kandi
ari umwuzukuru we. Byongeye kandi uwo mwana arambyaye kuko ari musaza wa Nyirabukwe
n’umugore wanjye. Umugore wanjye ni Nyogokuru kuko ari Nyina wa Mukadata . Nanjye
ubwanjye ndi Sogokuru wanjye kuko mbyaye Mukadata nkaba n’umugabo wa Nyogokuru.
Umusazi arangije ati:

« Narabibatekerereje babonye ari nk’amayobera banzana hano banyita Umusazi »
Muganga nawe aba aravangiwe bahita bamuha igitanda aho i Ndera!
Nizere ko wowe utavangiwe !
Mbwira hasi ahagenewe umwanya w’ibitekerezo inyunguramagambo nshya wungutse

HAKIZIMANA MAURICE .Kurikira imiyoboro yanjye yose kuri Whatsapp, Facebook,Twitter na Instagram
naturally like your web site however you need to take a look at the spelling on several of your posts. A number of them are rife with spelling problems and I find it very bothersome to tell the truth on the other hand I will surely come again again.
Good post! We will be linking to this particularly great post on our site. Keep up the great writing
Your writing has a way of resonating with me on a deep level. I appreciate the honesty and authenticity you bring to every post. Thank you for sharing your journey with us.
So slick — and so needed.
Great insights! I really enjoyed how you explained this topic clearly and simply.
Ancient Island Megaways™ : Slot Gacor Resmi dengan Pembayaran Cepat
Interesting perspective. It really made me think differently.
For the reason that the admin of this site is working, no uncertainty very quickly it will be renowned, due to its quality contents.
رقم فني صيانة تكييف
Love this post! Especially the part about staying consistent—so true.