Uyu mugabo ni umusazi cyangwa ni ubwenge bwinshi? Soma wige amasano yamusajije!

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

Umugabo bamujyanye mu kigo bavuriramo “abasazi” nako abarwayi bo mu mutwe i Ndera. Rimwe muganga umuvura abonye ko uwo musazi atavuga amateshwa nk’abandi aramubaza ati: ”Ese wowe ni iki cyatumye bakuzana hano?” Umusazi ati : ”Ndakubwira”. Aratangira ati:

Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital

IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Nashatse umugore w’umusumbakazi (umugore usanzwe ufite umwana yabyaye

ahandi) azana umwana w’umukobwa, bukeye data arongora uwo mukobwa.

Ubwo umugore wanjye aba abaye Nyirabukwe wa data, kandi ariwe Sebukwe, nanjye mba mbaye

Sebukwe wa Data, nawe abaye umukwe wanjye, wa mukobwa namushyingiye aba Nyirabukwe

wa Nyina na Nyina ahinduka umukazana w’umukwe we.

Yarakomeje ati:

Ifoto y’ikigereranyo gusa: umukobwa na nyina

Hashize umwaka wa mukobwa abyara umwana w’umuhungu, uwo mwana aba

murumuna wanjye, aba n’umwuzukuru wanjye. Nanjye nza kubyara umwana w’ umuhungu. Wa

mukobwa data yarongoye aba mushiki we, kandi ari Nyirakuru. Wa mwana w’uwo mukobwa aba

se wabo w’uwanjye kandi aba na mwishywa we. Umuhungu wanjye nawe aba Nyirarume wa muramu

wanjye kandi ari umuhungu wabo.

Yunzemo ati:

None rero ndi Sebukwe wa Data. Umuhungu wanjye ni muramu wa data kandi

ari umwuzukuru we. Byongeye kandi uwo mwana arambyaye kuko ari musaza wa Nyirabukwe

n’umugore wanjye. Umugore wanjye ni Nyogokuru kuko ari Nyina wa Mukadata . Nanjye

ubwanjye ndi Sogokuru wanjye kuko mbyaye Mukadata nkaba n’umugabo wa Nyogokuru.

Umusazi arangije ati:

« Narabibatekerereje babonye ari nk’amayobera banzana hano banyita Umusazi »

Muganga nawe aba aravangiwe bahita bamuha igitanda aho i Ndera!

Nizere ko wowe utavangiwe !

Mbwira hasi ahagenewe umwanya w’ibitekerezo inyunguramagambo nshya wungutse

Iyi si

HAKIZIMANA MAURICE .Kurikira imiyoboro yanjye yose kuri  WhatsappFacebook,Twitter na Instagram

10 thoughts on “Uyu mugabo ni umusazi cyangwa ni ubwenge bwinshi? Soma wige amasano yamusajije!

  1. naturally like your web site however you need to take a look at the spelling on several of your posts. A number of them are rife with spelling problems and I find it very bothersome to tell the truth on the other hand I will surely come again again.

  2. Your writing has a way of resonating with me on a deep level. I appreciate the honesty and authenticity you bring to every post. Thank you for sharing your journey with us.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *