
Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice
Imbuga nkoranyambaga zitera kwiheba n’agahinda gakabije? Mu bushakashatsi buherutse gukorwa kuri za terefone z’ubwenge (smartphones) ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, abashakashatsi basanze bishoboka cyane ko bahura n’ibibazo bimwe na bimwe byo mu mutwe: guhangayika, kwiheba, no kubihirwa n’ubuzima. Uyu munsi, ngiye kukubwira inkuru ya madamazela Misha Agrawal w’imyaka 24, wiyahuye gusa kubera ko abamukurikira ku rubuga rwe nkoranyambaga batari kugera kuri miliyoni 1 byihuse nk’uko yabishakaga.

IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.
(1) Yashakaga kugeza kuri miliyoni…
Ni inkuru ikora ku mutima, inzozi z’uyu mwana w’umukobwa zayoyotse mu kanya nk’ako guhumbya. Misha Agrawal, wamamaye cyane mu bwiza mu Buhinde, akaba yari umu Influencer (ni ukuvuga umuntu ukurikirwa cyane akagira ibyo yamamaza cyangwa ahindura mu myumvire y’abamukurikiye), yiyahuye ku ya 24/04/2025, iminsi ibiri gusa ngo yuzuze imyaka 25 y’amavuko. Kwa kumwenyura, za nyigisho, hamwe na kwa gushashagirana ubu ureba biba bihishe ibyo tutabona …..kuri Agrawal,byari bihishe igitekerezo kimwe gusa: kugeza kuri miliyoni y’abamukurikiye kuri Instagram cyangwa gupfa.
Misha asanzwe akurikirwa n’abantu barenga 350.000. Ibi yabigezeyo yiyushye akuya aho yatangaga inama z’ubwiza, videwo zeruye zijyanye no kwita ku musatsi, hamwe n’ubucuti busanzwe abakunzi be bamukundaga cyane.

Ariko nk’uko mukuru we we abivuga, Misha nta kindi yarebagaho: yarebaga ko imibare y’abamukurikiye yiyongera.
Mu butumwa uwo mukuru we yashyize kuri Instagram nyuma y’urupfu rwa murumuna we yagize ati:
“Intego ye yonyine mu buzima kwari ukugera kuri miliyoni imwe y’abamukurikiye.” “Abonye ko imibare ihagaze gutumbagira, ko igabanuka… yaguye mu gahinda gakabije ”
Uyu mukobwa ukiri muto, ni nawe washinze ikirango cye bwite cyo kwisiga, yasaga nk’aho afite ibintu byose kugirango agire icyo ageraho mu buzima. Ariko ku rundi ruhande urumva ko yari yijimye cyane.
Mukuru we yakomeje agira ati:
“Yakomeje kwifungirana muri ibyo bitekerezo. Namubwiye ko yoroshya, ko ari akazi gusa, ko bidakwiriye kugwa mu gahinda gakabije kubera imbuga nkoranyambaga… Ariko ntiyashoboye kunyumva.”

(2) Indwara y’agahinda gakabije iriho,irica
Aya makuba yabaye yongeye kubyutsa impaka zihutirwa: Agahinda gakabije ko ku mbuga nkoranyambaga gaterwa n’igitutu cyinshi cyo gushaka imibare myinshi y’abakurikira cyangwa abareba ibyo utangaza, guhangayikishwa n’imibare ya za viyuzi (views) mu buryo burenze urugero. Mukuru wa Misha uyu munsi araduhamagarira twese “kwita kubo dukunda” kandi “ntutuzigere dupima agaciro kacu ku mibare y’abadukurikira ku mbuga nkoranyambaga.”
Iyi nkumi nziza,ijijutse kandi y’ingirakamaro ikaba irazimye? Umukobwa ufite impano, ushishikaye… Biteye agahinda.

Indwara y’agahinda gakabije dukunze kwita depression irahari n’ukuri bantu banjye! Reka twikunde tukiriho, reka dukunde bagenzi bacu cyane,tuzibe icyuho! Ba hafi y’incuti zawe ukeka ko zifite ibibazo byo kwiheba, agahinda gakabije, ibikomere byo mu byiyumvo, n’ibindi. Ka,di ubikore ubudacogora!

HAKIZIMANA MAURICE .Kurikira imiyoboro yanjye yose kuri Whatsapp, Facebook,Twitter na Instagram