Kagoma yigisha umuntu uko barera abana neza

Yanditswe na  HAKIZIMANA Maurice

Umunsi umwe, Kagoma yahuye n’umugore ukuriwe wenda kubyara imuha inama z’ingirakamaro kandi zuje ubuhanga mu kurera abana.

Kagoma: Muri aho neza, nyina w’umuntu?

Uwo mugore yatangajwe n’iyo ndamukanyo ya Kagoma. Gusa biramushimisha, aramwenyura.

Umugore:Ndi aho ariko mfite ubwoba … Ndi hafi kubyara umwana wanjye wa mbere,ariko ibibazo ni iryaguye. Nifuza kuzabasha guha umwana wanjye ibyiza kurusha ibindi byise mu buzima,kuzabasha kumuha ibyo ashaka byose, kugirango agire ubuzima bworoshye kandi bwiza … Si byo buri mubyeyi wese yakwifuza se? Hari aho nibeshye?

Kagoma imanuka buhoro ngo imwegere, iramwitegereza isa n’imufitiye impuhwe mu maso;

Kagoma: Nta na rimwe kurera umwana byigeze byoroha. Sinshaka kuguhahamura, oya, ariko sinshaka no kukubeshya.Umba, jye,iyo abana banjye bavutse,mbubakira icyari cyiza nkoresheje amababa yoroshye n’ibyatsi bitoshye. Bavuka bisanga mu bushyuhe, mu bwuzu n’umutekano. Ariko ku bijyanye no kwiga kuguruka, iyo igihe kigeze,cya cyari ngikuramo bya bintu byose byoroshye,hagasigaramo amahwa gusa gusa.

Umugore (yumiwe,akanuye amaso cyane): Ngo amahwa? Kuki se ubagorera ubuzima?

Kagoma (isubiza ituje): Kubera ko kubakura mu bushyuhe, mu buriri butoshye, mbese mu buzima butabasinziriza,biganisha ku mpinduka. Amahwa atuma badakomeza kwibera aho gusa nta cyo bakora. Bajya kureba ahandi, bakibaza uko bazabaho, cyangwa bakimuka. Kubabembekereza no kubahoza mu buzima bworoshye ntacyo bibigisha. Ibyo ni byo bituma biga kugurukisha amababa yabo hakibona.

Umugore (acecetse, abitekerezaho) : Hanyuma iyo bagurutse bakiri bato se,iyo baguye, nabwo urabareka bakiceka hasi?

Kagoma: Oya sinabikora. Mba ndi hafi ngahita ntega umugongo. Hanyuma nkongera bkabatumbagiza nkabajugunya mu kirere kirimo ubusa, umuyaga wakongera kubarusha ingufu,bajya kwiceka hasi nkongera nkabatabara, ibyo mbikora incuro nyinshi kugeza igihe amababa yabo bwite akomereye maze nkabareka burundu. Umunsi umwe… baraguruka, bakijyana,nkabihorera, bakagenda. Sinongera guhangayikira ubuzima bwabo cyane.

Umugore (asa nk’uwize ikintu gishya): None se ubwo uhita ubatererana ntiwongera kubafasha nyuma yaho?

Kagoma: Ntabwo njya nitiranya urukundo no kubareka bagakomeza kunyishingikirizaho. Ndamutse mbarekeye mu cyari cyanjye, nkabarinda, nkabaha byose, naba ndi kubahemukira cyane no kubatoza kuzaba abanyantege nke mu buzima. Abana banjye bagomba kwiga kuguruka bonyine, guhangana n’inkubi y’umuyaga bonyine. Ni bwo buryo mba mbahaye mu buzima buzabigisha kugira imbaraga.

Umugore (akora ku mutima, ashyira ikiganza ku nda, atera udutambwe duke): Ah none se koko… ngomba kwemera ko umwana wanjye ababaraho, nkamutoza imibabaro?

Kagoma:Oya si imibababaro. Ni ukwiga. Kandi n’iyo kwiga ubuzima byabababaza rimwe na rimwe, nibyo biba bizavamo ugukomera.Nta mpamvu yo kubafatafata ku kibuno iteka ryose, mbigisha kugurukisha amababa yabo.Urabeho ndagiye…Ntacyo ntakubwiye.

Umugore (yunamye buhoro, yitegereza Kagoma iguruka,irenga): Urakoze, Mama Kagoma. Izi nama zawe ni inyamibwa pe. Urakoze cyane Mubyeyi.

Ni uko nawe yikomereza inzira ye, umutima we utuje,anezerejwe n’izo nama z’ubuntu ahawe n’umubyeyi mugenzi we Kagoma. Akomeza imyiteguro yo kubyara umwana ari nako yiyemeza kuzamuha uburere bufatika,urukundo, ubutwari, n’imyitozo bihagije kugira ngo igihe nikigera, umwana we azabashe “kugurukisha amababa ye bwite” mu buzima, azamenye uko ahangana n’ubuzima n’igihe we yaba atagihari.

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Isomo?

Aka gatekerezo kagusigira amasomo: Niba ushaka ko abana bawe bajya ejuru, ntukabakorere byose. Ntugakomeze kubafungira mu gakarito kawe mu izina ry’urukundo n’ubwizu bidashira. Kora nka Kagoma: Mutoze imirimo yose, mureke amenye uko ubuzima hanze aha bumeze, tangira kumureka akubitike hi gato, bimwigoshe kuguruka wenyine. Ntugatinye ko bagwa,cyangwa ko babikora nabi kuko uwiga aruta uwanga.

Kimwe na Kagoma, uzakomeza kubaba hafi kugira ngo ubafashe … ariko umunsi umwe,buhoro buhoro, ugomba kubareka bagahura n’umuyaga wo muri iyi si kugira ngo ntibazatungurwe. Urukundo nyarwo rwa kibyeyi si ukubarinda kugwa, ahubwo ni ukubigisha uko bongera guhaguruka iyo baguye, bagakomeza. Muri make: Tangira kwigisha abana bawe kugurukisha amababa yabo bwite.





Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice IIKunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Kagoma yigisha umuntu uko barera abana neza

  1. hentaifox You’re so awesome! I don’t believe I have read a single thing like that before. So great to find someone with some original thoughts on this topic. Really.. thank you for starting this up. This website is something that is needed on the internet, someone with a little originality!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *