Inkuru y’Inyenzi yagufasha kumenya uko witwara mu buzima

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Turi muri resitora, ku meza. Inyenzi tutazi aho iturutse iba iguye ku mugore w’umusirimu uri kwifatira amafunguro aryoshye n’incuti. Yatangiye kuvuza induru no kwiterera hejuru bidasanzwe. Mu bwoba bwinshi n’ijwi rihinda umushyitsi, atangira gusimbuka, agerageza cyane kwikunkumura inyenzi n’amaboko yombi ariko biramugora cyane. Uko kuyikunkumura ntacyo yitayeho ariko byatumye abantu bose bo mu itsinda rye nabo bahangayika.

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Uyu mugore w’umusirimu amaherezo yashoboye gukunkumura inyenzi imuvaho, ariko… igwa ku wundi mudamu wo muri iryo tsinda riri gusangira. Aba nawe aratahiwe, arikunkumura karahava ari nako yiterera hejuru avuza induru. Umukozi wa resitora aba aje kureba ikibaye.

Kubera kuhegera cyane wa mugore yikunkumuye inyenzi isimbukira kuri seriveri. Icyakora we yitwaye kigabo,yagumye hamwe, akoresha umutwe we neza,arareka inyenzi iramutondagira akomeza kuyitegereza igenda ituje ku ishati ye. Amaze kwigirira icyizere gihagije, ayifata n’intoki ayijugunya inyuma y’uruzitiro rwa resitora.

Igihe nafataga agakawa, iyi nkuru nayitekerejeho ndibaza nti: Ni uruhe ruhare Inyenzi yagize mu myitwarire y’aba bagore bavugije induru batanarwiyambitse? Hanyuma se, kuki seriveri we atahungabanye?

Seriveri yakemuye ikibazo neza rwose, nta kajagari. Ubwo ikibazo kiri he? Ntabwo Inyenzi ari yo kibazo cy’ibanze, ahubwo kuba abo bagore batarashoboye gukoresha imitwe yabo myiza mu gutekereza uko bakwikuraho inyenzi badahungabanye ngo banahungabanye resitora yose ni cyo kibazo nyamukuru.

Ubwo rero, induru ya data,databuja, mabuja, umugore wanjye (cyangwa umugabo),leta, cyangwa undi wese n’ibyo bavuze sibyo byagombye kumbabaza, ahubwo kuba ntashoboye guhangana n’imivurungano yatewe n’induru n’ibikangisho byabo. Ntabwo kuba hari ho ambuteyaji mu muhanda ari byo bituma uta umutwe, ahubwo kuba utabasha guhangana n’ikibazo cyatewe na ambuteyaji ni byo bituma uvuga cyangwa witwara uko bidakwiye. Muri make, uko wifata imbere y’ikibazo nibyo kibazo kurusha ikibazo ubwacyo.

Andi masomo?

Mu buzima,si ngombwa gusubiza buri kibazo cyose,ahubwo uko uri bucyitwaremo nicyo gisubizo.
Aba bagore bihutiye gushaka igisubizo badakoresheje umutwe,ahubwo basakuza cyane naho umuseriveri we yashatse igisubizo nta nduru ivuze. Ibisubizo mu bikorwa ni intsinzi, urugambo n’urusaku ni ugutsindwa. Ibisubizo mu bikorwa bisaba gutekereza, induru yo irizana.

Umuntu wishimye ntabwo yishimye kuko ibintu byose bigenda neza mu buzima bwe. Yishimye kuko imyifatire ye imyitwarire ye n’ibisubizo ashakira ikibazo kivutse yabitekerekejo kandi ari byiza. Wibuke:uko wifata imbere y’ikibazo nibyo kibazo kurusha ikibazo ubwacyo.Mu buzima, si ngombwa gusubiza buri kibazo cyose,ahubwo uko uri bucyitwaremo ni cyo gisubizo.

Iyi si,Ubu buzima

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

2 thoughts on “Inkuru y’Inyenzi yagufasha kumenya uko witwara mu buzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *