Dr. Murangira B. Thierry,uvugira RIB, yavuze ko yamenye ko,mu gihe cyo kwibuka hari umu-DJ w’umunyarwanda wagiye muri Uganda acurangirayo!

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Dr. Murangira B. Thierry,umuvugizi wa RIB, yavuze ko yamenye ko,mu gihe cyo kwibuka hari umu-DJ w’umunyarwanda wagiye muri Uganda acurangirayo!

Rwanda Investigation Bureau (RIB) ni urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwashyizweho n’itegeko Nº12/2017 ryo kuwa 07/04/2017

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Dr Thierry Murangira umuvugizi wa RIB ati:

“Iyo ugenda ugacuranga ntakibazo. Ariko gufata (amashusho) werekana ko warimo ucuranga wishimisha (usepera) kwa kundi kwabo akabishyira ku mbuga azi ko akurikirwaho n’abanyarwanda, hari abo yakomerekeje. Nacyo ni igikorwa cy’ububwa.”

Dr. Murangira B. Thierry yunzemo ati:

”Niba rero wumva ngo mu kwa Kane (Mata) kuko ngo mu Rwanda nta hantu bari gucuranga ugasimbuka hariya, wakumva hano ngo ibitaramo biraje ukongera ukagaruka, biragayitse.”

Murangira ntiyavuze mu izina Umu-DJ wakoze ibi, ariko yamusabye kuzafata umwanya agasaba imbabazi Abanyarwanda.

Yagize ati:

” Nubwo utabona itegeko ryamuhana ariko biragayitse, yumve ko tumugaye. Ntabwo umuntu nk’uriya w’icyitegererezo ariwe wagakoze biriya. Bikorere iyo ng’iyo ntawe ukeneye no kubimenya. Ariko reka kubigarura ngo ubipositinge (ubishyire ku mbuga zawe) abandi bari kwibuka, barababaye, wowe uragaragaza ko uri gusepera (kwishimisha) muri ariya mafuti. Ni ibintu bigayitse. Nawe azafate umwanya asabe Abanyarwanda imbabazi.”

Dr. Murangira B. Thierry,uvugira RIB. Ifoto (screenshot) yajuwe mu kinyamakuru Radiotv10

Iyi si rwose!!!

Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *