
Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice
Algérie yirukanye abakozi 12 ba Ambasade y’u Bufaransa i Alger,ni uko France iti na Ambasaderi ntacyo agikorayo niyitahire ! France kandi nayo iragerera Algérie muri ako kebo nyine : irirukana abakozi ba Ambasade ya Algérie i Paris!

II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Impamvu ingana ururo
Tariki 29/4/ 2024, abakozi ba ambasade ya Algérie hano i Paris bahungese (biyise aba polisi ba France) umuturage wa Algérie utavuga rumwe na Leta witwa Amir Boukhors, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga,bajya iwe baramushimuta,bajya kumufungira ahantu hatazwi (nka « safe house »)! Iperereza rya polisi na jandarumori ryafashe bamwe mu bakozi b’iyo ambasade maze umwe muri bo, umukozi wa ambasade ya Algérie i Paris,arafatwa, arakurikiranwa! Ibyo byarakaje igihugu cyabo cyane!
Ubufaransa buvuga ko nta mukozi wa Ambasade ugomba gukora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu akoreramo,ko ibyo bidahuje n’Amatego mpuzamahanga abagenga, ko atari ibyo kwihanganirwa.

Amir Boukhors uteranyije ibihugu byombi ni muntu ki?
Afite imyaka 41 ntavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iwabo kandi afite sitati y’ubuhunzi mu Bufaransa kuva muri 2023. Arakurikirwa cyane,cyane ariko wongere uti cyane, ku mbuga nkoranyambaga ze. Afite blog yandikaho, agira shene ya YouTube anagira konti ya TikTok, byose abikoresha mu gushyira hanze abategetsi bamunze na ruswa b’iwabo, n’uburyo leta idashoboye.

Amir DZ, yigaragambiriza mu Bufaransa,agaragaza ko adashyigikiye kwiyamamariza manda ya perezida kwa bwana Abdelaziz Bouteflika. Paris, 3/3/ 2019. AUGUSTIN LE GALL/HAYTHAM-REA

Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/