Dr. Shaka Ssali umunyamakuru w’icyamamare yapfuye afite imyaka 71

Mwarimu HAKIZIMANA Maurice

Uyu munyamakuru uzwi cyane ku rwego rwa Afurika n’Isi mu kiganiro Straight Talk Africa kuri VOA azwiho gutangiza amagambo ye bwiye yihariye agira ati “I am exceedingly profound and highly privileged to have You, this is Straight Talk Africa broadcasting from Washington DC” ( ni nk’aho yavugaga ati: “Ndishimye cyane bitavugwa kandi ni iby’igikundiro cyinshi kuba mbafite,munkurikiye, iki ni ikiganiro Straight Talk Africa gitangarizwa i Washington DC”).

Yatuvuyemo: Umunyamakuru w’icyamamare wari mu kiruhuko cy’iza bukuru, Shaka Ssali

Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Dr. Shaka Ssali yabaye umusirikare akiri umwana





mateka ye ni igitangaza. Shaka yize amashuri yisumbuye i Butobere, ishuri riherereye i Kabale, mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda, na Kololo SS, Kampala. Yacikishije amashuri yisumbuye (ari mu mwaka uyasoza muri 1968), agenda atarangije adakoze ikizamini cya nyuma nta mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, ariko amaherezo yaje kwiga aoona impamyabumenyi ya kaminuza(licence), impamyabumenyi ebyiri z’ikirenga (masters) ndetse na dogitora.

Shaka afite impamyabumenyi y’ikirenga ya kaminuza (dogitora) mu itumanaho ry’umuco n’amateka yakuye muri UCLA, muri Californiya. Shaka Ssali i gihamya simusiga y’agaciro ko kwiga n’imbaraga z’ubumenyi zihindura ubuzima. Binyuze mu masomo ye, yabaye intangarugero nziza.

Ssali wavukiye muri Uganda, yinjiye mu gisirikare afite imyaka 16 ari umusirikare muto yiga ibya gisirikare nyuma y’imyaka hafi itanu, yazamutse ku ntera aba Liyetona. Nyamara kuva akiri muto, yumvaga hari icyo abura,yari afite inyota yaka yo kongera ubumenyi. Yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1968, ahabwa imyitozo y’abasirikare, maze mu 1974 izina rye riza kuvugwa mu gikundi cy’abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi kwa Idi Amin. Yagiye mu bucuruzi, maze mu 1976, yimukira i Burayi, mbere yo kubona inzira yerekeza muri Amerika.

Shaka Ssali yavukiye muri Uganda (Kabale Hills) atangira umwuga we w’itangazamakuru mu myaka ya za 70. Yakoze nk’umunyamakuru aba n’umwanditsi w’ibinyamakuru byinshi muri Uganda mbere yo kwinjira mu Ijwi rya Amerika mu 1994. Ssali yashinzwe ikiganiro gikomeye cyane cya “Straight Talk Africa” kuva cyashingwa muri 2000 kugeza igihe yagiraga mu kiruhuko cy’iza bukuru muri 2023.

Mu mibereho ye no mu mwuga we, Shaka Ssali yahawe ibihembo byinshi ndetse anashimirwa uruhare yagize mu itangazamakuru.

Shaka Ssali yari igihangange cy’ukuri mu mwuga we, kandi umurage we uzakomeza gutera imbaraga abanyamakuru bakiri bato n’abazavuka mu bihe bizaza. Mpojeje umuryango we, inshuti ze, Abagande, Abanyafurika cyane cyane abanyamakuru ba VOA. Urupfu rwe rusize icyuho mu itangazamakuru, rukaba rupfundikiye igihe cye,ikivi cye.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice IIKunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Dr. Shaka Ssali umunyamakuru w’icyamamare yapfuye afite imyaka 71

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *