Wari uzi ko “kubeshya” iyo bibaye ingeso bihinduka “indwara”ikomeye?

Mwarimu HAKIZIMANA Maurice

Isomo rya Psychanalyse: Wari uzi ko “kubeshya” iyo bibaye ingeso bihinduka “indwara”ikomeye? Wari uzi ko hari abantu bahimba ikinyoma, bakagera aho bakumva ibyo babeshye kenshi byarabaye ukuri? Ese koko ni impamo ko gusubiramo ikinyoma kenshi kigera aho kikaba ukuri? Ni izihe ngaruka zo gukoresha ubwonko duhimba ibinyoma?

 II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

ABANYEPOLITIKE: Bakunze guhimba ibinyoma bakabitugaburira bakabicuranga ku maradiyo yabo na za televiziyo zabo,bakabisubiramo kenshi cyane bikinjira muri za interineti bigafata neza neza ku buryo nabo ubwabo bibagirwa ko babibeshye,bagasigara babifata nk’ “ukuri kudasubirwaho”,banapfira bibaye ngombwa!Bahakanye se urebe??!!!!

ABANYAMADINI: bacura inyigisho z’ibinyoma (dogmes) bamara kuzemeranyaho mu nama nkuru zabo (conciles) bakanzura ko bibaye “ukuri ntakuka” ko uzanyuranya nabyo azaba abaye “umuhakanamana”cyangwa “ikigande”! Babisubiramo,bakabicuranga mu ndirimbo, bakabibyina,bakabyandika mu bitabo no mu binyamakuru,bikagera ubwo biba “ukuri” ku buryo nabo bibagirwa ko babicuze,bakabyakira gutyo ku buryo banabipfira bibaye ngombwa!Bahakanye se urebe??!!!

ABANTU: Abantu ku giti cyabo baricara bagahimba inkuru,bakayicura neza bitonze barangiza bakayikwirakwiza bakibagirwa ko bayihimbye,ku buryo ubahakanyije barahira bakirenga bakarira ayo kwarika!!

Urugero: UMUGORE ushaka kubyara ariko wenda bikaba byaranze (impore abahanganye n’ako kababaro) ashobora kwicara akiyemeza gutwita,agakora imibonano yabyishyizemo, ubwonko bwamara kubyakira imihango igakama,akishima akiterera hejuru ndetse akabibwira incuti ze za hafi,akumva akana mu nda kinyagambura,inda igakura(mu bwonko bwe), agahurwa ibyo kurya runaka,akitegura uruhinja kandi byose ari ibinyoma yagaburiye ubwonko bwe gusa! Birangira kwa muganga bamweretse ko nta n’igicuro cyo gusama kuko bidashoboka n’ubwo wabisubiramo incuro ijana mu isegonda.Ibeshye umuhakanye se??!!!

Urundi rugero: UMUSORE yakunze inkumi nziza, ariko itari iyo mu cyiciro cye,ayirwara indege, ni uko kugira ngo yemeze ko bafitanye ubukwe ndetse vuba ashakisha hasi kubura hejuru uko bakwifotozanya,ariko kuko iyo nkumi kirere yashyaga ntiyabimenye rwose uw’abandi. Umusore yemeje abavandimwe ko afite ubukwe,abibwira ababyeyi be,incuti n’imiryango bajya gufata irembo ry’umukobwa wo mu nzozi gusa! Ibeshye umuhakanye se??!!!

Igitangaje,ni ukuntu ubeshya ubwonko nabwo bukemera ndetse bugasigara nawe bukubeshya.Harya ngo ikinyoma gisubiwemo kenshi kigera aho kikaba ukuri?

Reka mbabwire ncuti zanjye, banyepolitike, banyamadini,bagabo,bagore,bakobwa,basore:Ingiga y’igiti n’iyo wayiraza mu ruzi amajoro ibihumbi cumi n’umunani,ntizigeta ihinduka ingona! Keretse mu bwonko bwawe gusa! Twe tuzakomeza kubona ko ari ingiga,n’iyo hashira imyaka 400 cyangwa 4000!

Ni indwara yitwa mythomanie

Igishimishije iyo ndwara irakira,izwi n’abaganga basuzuma indwara zo mu buzima bwo mutwe (santé mentale/les psychanalystes): Mythomanie: indwara yo guhimba ikinyoma(inkuru itari ukuri) ukagisubiramo kenshi gashoboka ukibwira ko cyaje kuba ukuri! Mythomane : ni uwo murwayi!

Kandi ubu ntacyo mutoyemo!!!?? Ijoro ryiza,nako igitondo cyiza, umunsi mwiza…

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *