
Abadepite batavuga rumwe na Leta ya Emmanuel Macron bahiritse ubu nonaha guverinoma y’Ubufaransa! Minisitiri w’intebe Michel Barnier wari umazeho amezi abiri gusa)ategetswe kwegura we na Guverinoma ye yose!Michel Barnier ni we Minisitiri w’intebe utamazeho kabiri muri Repubulika ya V.
Ubu perezida Emmanuel Macron niwe usubiranye umupira mu kibuga aho agomba kongera gutoranya uzasimbura uhiritswe akamushaka mu bo amashyaka atavuga rumwe na we azemera. Ni umwanzuro watowe ku majwi – 331 kuri 577 mu cyitwa motion de censure aho yageragezaga kwemeza abadepite ingengo y’imali ya 2025 bo babona idafatika.
II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Amazeho iminsi 90 gusa: Michel Barnier yari yashyizweho ku wa 5 nzeri 2024 akaba yari amazeho amezi atatu gusa. Ntiyamazehio nibura 1/2 cy’igihe gito Gabriel Attal yamazeho. Ubusanzwe mu Mateka ni bwana Bernard Cazeneuve, wari ufite « izina » rya Minisitiri w’Intebe wamazeho igihe gito kurusha abandi bose muri Repubulika ya V: icyo gihe we yamazeho amezi atanu(iminsi 160 ), ku gihe cya manda ya nyuma ya perezida François Hollande.
Abandi ba Minisitiri b’intebe batamazeho kabiri
Abashyizweho na perezida Emmanuel Macron benshi ntibarambyeho… . Duhere kuri bwana Édouard Philippe,wamazeho imyaka itatu agasimburwa na Jean Castex wamazeho imyaka ibiri, akarangizanya na manda ya mbere ya perezida Emmanuel Macron.
Haje ho madamu Élisabeth Borne, nawe utaramazeho kabiri kuko yamazeho gusa amezi abiri n’igice (iminsi 602 ) hakurikiraho bwana Gabriel Attal twavuze haruguru wamazeho amezi umunani, kongeraho iminsi 51 yo gusoza imirimo ye ya nyuma.
Mu mwaka umwe gusa abaminisitiri b’intebe bane ?
Gabriel Attal niwe Minisitiri w’intebe muto kurusha abandi bose babayeho muri Repubulika ya V (yabaye we afite imyaka 34 avaho agejeje 35 ) ni uko abererekera umusaza Michel Barnier (w’imyaka 73), umazeho amezi atatu gusa.
Uyu Michel Barnier yari abaye Minisitiri w’intebe wa gatatu mu mwaka umwe gusa wa 2024. Haramutse hashyizwehu uhita amusimbura tukiri muri 2024 ubwo uyu waba ubaye umwaka wanditse Amateka –umwaka umwe gusa ugize abaminisitiri b’intebe bane muri Repubulika ya V.

Amashyaka y’Iburyo n’Ibumoso yamaramaje guhirika guverinoma ya Michel Barnier. | Alain Jocard/AFP via Getty Images

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.