Rukundo urakomeye, Rukundo uri icyigenge, Rukundo uri Bihwahwa

Umwanditsi HAKIZIMANA Maurice

Rukundo urakomeye, Rukundo uri icyigenge Rukundo uri Bihwahwa

Urukundo rurakujwigiriza nturwikure!

Urukundo ruguhitamo nturuhitamo…

Urukundo ruraza, ntiruvunyisha,ruca mu byanzu.

Urukundo ntirugira isaha,ruza rushatse,

Habe mu kabwibwi,habe mu nkoko,

Habe mu museke habe ku gicamunzi izuba rikambye cyangwa mu mvura y’amahindu!Ntirukumirwa !

Urukundo ntirutinya isura yijimye,ntirukangwa n’ibigango,bose ruratikura no hasi ngo pii …

Urukundo ntirutinya imyaka,ugire indwi,cumi n’indwi cyangwa mirongo irindwi n’indwi rurinjira.

Urukundo ntirusaba uruhushya n’urupapuro rw’inzira,ntirukangwa n’intera,inyanja,ntirwita ku mipaka …

Urukundo ntirubaza amoko,niba bizagenda neza, cyangwa niba bizarangirira mu marira …

Urukundo ni cya Bihwahwa,nta bwoba rugira !

Ruraza.Ntirukomanga.Ntirusaba,ruriha.

Ruraguhiga rukagushyira ku munigo.Ni ibyo nta bindi !

Urukundo si isura,si indeshyo,si indoro,si ubwamamare,ni amahitamo yarwo …

Urukundo rusiga isura ishashagirana n’ikimero kirangaza rukiyendera nka Nyanjoro umwe utanyweraho amazi, imyate igera ku kibuno, utazi aho amazi aba,unuka agahuyu, ntakimero,nta ndoro nta mugikari nta mu mbere…

Urukundo ntirureba ubwenge,ubumenyi,amashuri,imico,n’amanyagwa y’amafaranga,

Urukundo rusanga ababi rugasanga abeza, abakiranuka n’abakiranirwa,abaseka n’abashavuye…

Urukundo ruryama mu busaswa bwiza mu igodora,rukaryama no munsi y’iteme,

Urukundo rusiga inyumba rukinjira mu mwobo nk’ifuku….

Oh Mbega Bihwahwa Bihobagira wa Simbizi wo Kwa Ngara!

Rukundo nyibwira,Uri nde ukunda iki wanga iki?

Ndi Rukundo sindi Rwango,ntawe nanga nta mwobo ntinjiramo,

Ndi igitangaza ndi Iyobera ,

Ndi imbaraga zidakumirwa,

Ndi ikinege mvukana ukwanjye,

Ndi isuri itembana uwo isanze igahirika mu manga,

Ndi inkangu ndimburabishyitsi nicira inzira nkamanukana uwo nshatse !

Nitwa Rukundo,nitwa Rumuri,Nitwa Buzima …

Ndarambagiza sindambagizwa ntumpitamo nguhitamo !

Ndi Icyigenge ndi Icyigomeke Ntiwambasha…

Ndi Imana,ndi Imanzi,Ndi Malayika, ndi Umutware…

Ibikomangoma,Abami,Abakuru b’ingabo, Ibitangaza ndajwigiriza

Ibishegabo,Ibishongore n’Ibirongore,Abamikazi n’Abagabekazi bose ndabasha,

Izina ryanjye ni bwite ariko rivugwa mu ndimi zose…

Ndi Rukundo,Amour,Love,Upendo,Bolingo, Zola,Fitiyavana,Amar,Amor;Uthando, nyita uko ushaka nditaba

Ninjira iwawe mu mutima no mu mara nkagutesha umutwe nkakurwaza igifu,ukazubara!

Iyo ninjiye ntiwansohora ntabishaka ahubwo utitonze wahasiga ubura bwawe …

Ndi Rukundo,ndi Umutwaro,Ndi Umutware;Ndi Akaga;Ndi Agashyitsi kumye,Nyobora imitima yose n’ubwonko bwose!

Nirukansa abo nasabitse imisozi nkabakuraho agahuzu,nkabashimira ahabarya: Nijye “Akaryana mu nkanda no mu ihururu”!

Inama nakugira, windwanya,winyikuramo,winyirukana,mpa rugali,tuza duturane,nta ribi ryanjye …

Emera urwaje, wireba ikirere cyawe n’imyaka yawe,emera tubane,nta ribi ryanjye..

Ubuzima ni jye, umutima ni jye,ubwenge ni jye,Rukundo simpungwa….

Urusoro rwinjira mu Rukundo, runyuze mu Busitani bw’urukundo, rugakurira mu bushyuhe bw’urukundo,rukavukira mu rukundo, rukarererwa mu rukundo, rukonka amashereka y’urukundo, rugatungwa n’urukundo, rugakurira mu rukundo, rugaranira guca mu nzira y’urukundo,rugatera imbuto z’urukundo,rugaharanira urukundo, rugasazira mu rukundo,rugasinzirira mu rukundo,rugashyingurwa mu rukundo….

Iyo urubuze birakuzonga byanarimba ugahwera!

Imana ni Urukundo,

Kabeho Rukundo,Murakarama Bakundwa.

Iyi si,Ubu buzima….

Auteur HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *