Amashyaka ya gauche (ibumoso) na droite (iburyo) ndetse na extrême gauche(abahejeje inguni ibumoso) na extrême droite(abahejeje inguni iburyo) ndetse n’ay’ Imberabyombi (Centristes).Bisobanura iki?

HAKIZIMANA Maurice

Mujya mwumva ngo “amashyaka ya gauche(ibumoso) na droite (iburyo) ndetse na extrême gauche(abahejeje inguni ibumoso) na extrême droite(abahejeje inguni iburyo)! Bisobanura iki? Abo hagati se bo bitwa ngo iki? Bikomoka he? Reka ngerageze kubigusobanurira mu magambo yoroshye kumva!

II Wankurikira kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Wankurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Turi mu Bufaransa: muri politike y’aho, iby’iburyo n’ibumoso n’inguni zihezwa ni imvugo gusa zo gusobanura imirongo ya politike bagenderaho ibatandukanya haba mu by’imiyoborere,iby’ubukungu, n’imibereho myiza ya rubanda! Urebye ni imirongo migari ibiri ikomeye(iburyo n’ibumoso) itabibona kimwe,ariko hakaba n’ab’imberabyombi (centristes) bo bakaba bari hagati no hagati,batemera abo baheza inguni iburyo n’ibumoso!

Emmanuel Macron a évoqué sa “vision” pour la France à l’occasion d’une conférence de presse, ce mercredi 12 juin. ©AFP or licensors

Abazwi cyane mu mashyaka/impuzamashyaka bahagarariye ni nka:

Uwahejeje inguni iburyo(extreme droite) madamu Marine Lepen n’umwungirije Jordan Bardella

Uwahejeje inguni ibumoso(extreme gauche) bwana Jean-Luc Mélenchon

Imberabyombi(Centriste) bwana Emmanuel Macron na Gabriel Attal

Ayo mazina bihaye yavuye he?

Ikintu abenshi batazi ni ukuntu ibyicaro mu Nteko ishinga amategeko ya hano bimeze! Ayo mazina ni akoreshwa mu Nteko aho imitwe yombi (abadepite n’abasenateri) bajya impaka zishyushye bakabiza Leta icyuya ngo igendere ku mategeko!Kuva mu bihe bya Revolisiyo yo muri 1789,ayo mazina (droite/gauche) niho yatangiye kuvugwa.

Abari bashyigikiye Ingoma ya Cyami bicaye iburyo (à droite) bwa perezida w’inteko,abari bashyigikiye guca Ingoma ya Cyami bakimika Repubulika bicaye ibumoso bwe (à gauche), abifashe cyangwa babibona ukundi bicara hagati (au centre)! Byahise biba umuco.

Mu Nteko ishinga amategeko kugeza uyu munsi ab’ibumoso ya perezida w’inteko bitwa “les gauches”, bakaba bahagarariye amashyaka y’imyumvire mpinduramatwara (partis du changement),bashaka ko ibintu bihinduka naho abicara iburyo “les droites” bo bakaba ab’imyumvire yo kugumana igabo n’ijunja ry’igihugu,kuguma ku muco kama n’imyumvire ya kizungu (“partis de l’ordre)” bicara mu myanya y’iburyo bwa perezida w’inteko! Hanyuma ab’imyumvire mberabyombi (les centristes) bo bicara mu ntebe zo hagati hagati(au centre) kuko bo babibona ukundi (kudaheza inguni)! Ariko no mu b’iburyo/ibumoso, habamo ab’iburyo bwa kure n’ab’ibumoso bwa kure (mu nguni rwose, batumvikana). Ubwo uko imyumvire imeze niko bagenerwa ibyicaro!

Akamaro kabyo ni akahe? Ibyo bibarinda kuba barwanira mu Nteko cyangwa hagira uhungabanya undi kuko muri demukarasi,impaka ziba ari umuriro ugurumana, mpaka bagakizwa n’itora!!

Aho izo nguni zombi zitandukanira

Izi nguni zombi zitandukanira ku mahame yo kwishyira ukizana,ukwigenga mu by’ubukungu (urugero nko kugira ubwigenge ku butaka,ku bucuruzi, ku buhinzi no kurwanya ukwivanga kwa Leta mu bucuruzi bwa rubanda,imisoro n’ibindi.Izi nguni zombi zitandukanira kandi ku kugumana umuco kama wa gifaransa muri byose,kudakoporora ibyo mu mahanga, kwicungira umutekano,ubutabera,ubwuzuzanye (solidarité) uburyo bwo gusangira ibyiza by’igihugu n’ibindi.

II Wankurikira kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Wankurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Abaheza inguni y’iburyo bafite imyumvire cyane cyane yo kutagurisha igihugu,yo kugaruka ku bya kera bibaranga,byaba ngombwa n’ubwami bukagaruka cyangwa hakajyaho Leta isa nabwo no kugabanya abimukira mu gihugu cyabo byaba ngombwa bakahashira!Aba kandi ntibashaka kugendera ku mategeko yose yose y’Ubumwe bw’Uburayi.

Abaheza iy’ibumoso bo rero bikaba ikinyuranyo cy’ibyo, bo bashaka ihinduka, ibintu bijya imbere, bidaheza uwo ari we wese,ubusirimu politike mbese kubera ko bo babona isi yarabaye umudugudu (ibi bya mondialisation,za unions, ubucuruzi, n’ibindi business,….)!Aba ntibanga abimukira ahubwo bashaka urunyurane rw’amoko, ubuhahirane, no kutifungrana. Banashaka ariko kugenga ibyo byose aho kubyakira bije.

Ntibitangaje kubona bamwe bahindura imyumvire uwari mu nguni y’iburyo akava iburyo akajya ibumoso, abandi bakava ibumoso bakajya iburyo cyangwa bakisangira Imberabyombi hagati! Hahora urujya n’uruza.Uretse kutabona ibintu kimwe, nta rwango na ruke bagirana hagati yabo.Iyo amatora arangiye impaka ziracogora bakajya mu mirimo yabo mu Nteko ishinga Amategeko no mu zindi nzego za Leta.

Imberabyombi zo bite?

Inyuma y’izo nguni ebyiri,hari andi mashyaka yitwa Imberabyombi (Centristes).Ishyaka rya perezida Emmanuel Macron ryitwa La République En Marche ribarizwa rugaga rw’Imberabyombi,ryicara hagati mu Nteko,hagati y’iburyo n’ibumoso!

Ishyaka ry’abaharanira kurengera ibidukijije na demukarasi (Union des démocrates et des écologistes (UDE)) ribarizwa mu mberabyombi(Centristes)

Ishyaka riharanira ibidukikije (Les Verts,LV) mu cyongereza Green Party naryo ryicara mu Mberabyombi mu Nteko!

Urugaga(bloc) rw’Imberabyombi ubu nirwo rufite Leta kuko perezida Emmanuel Macron ni Imberabyombi (Centriste), bakagira abaminisitiri bose hamwe 25, abadepite 225 n’abasenateri 41.

Indi myanya isaranganywa n’ab’ibumoso n’iburyo no mu nguni zayo!

Bimeze gute mu bindi bihugu by’iburayi na Amerika?

Ubufaransa nibwo busa nk’ubwatanze imirongo migari y’imiyoborere mu isi kuko ibihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika (Abademokarate n’ aba Repubulika), Ubwongereza (aba Conservateurs n’ aba Libéraux), Uburusiya (aba Komunisite baheza inguni y’imyumvire ya Orthodox iburyo n’ aba néolibéraux (biyita Abarusi bashya,ibumoso), mu Budage (Abakirisitu b’Abademukarate n’Aba sociaux demukarate), mu Bubiligi (aba libéraux n’ aba socialistes), muri Canada (bisa nk’ibyo mu Bwongereza), Esipanye (Parti populaire na Parti socialiste ouvrier) muri Portugal (Aba social-democrate n’Aba parti socialiste) mu Busuwisi (UDC na PS),ntitwavuga hose ……bose babikomoye ku Bufaransa, igihugu kigira impaka za demukarasi zishyushye kandi cyubaha amahame ya Demukarasi na Repubulika cyane!

Ngibyo mu ncamake iby’ibice bya Droite, extrême Droite na Gauche,extrême Gauche n’Imberabyombi (Centristes) n’Imyumvire yayo!

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

155 thoughts on “Amashyaka ya gauche (ibumoso) na droite (iburyo) ndetse na extrême gauche(abahejeje inguni ibumoso) na extrême droite(abahejeje inguni iburyo) ndetse n’ay’ Imberabyombi (Centristes).Bisobanura iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *