Indyarya yahuye n’indyamirizi!(Ikiganiro hagati y’umusore n’inkumi kuri WhatsApp)

HAKIZIMANA Maurice

Indyarya yahuye n’indyamirizi!(Ikiganiro hagati y’umusore n’inkumi kuri WhatsApp). Ni ibiganiro bya mbere mu rwego rwo kumenyana. Dore rero uko ibintu byifashe.Mu gusoza umbwire “umunyabwenge” (indyarya) kurusha undi.

II Wankurikira kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Wankurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

????: Bite se?

???? : Ni sawa,wowe bite?

????: Nanjye ni sawa sha! Urakomeye?

???? : Yego! Ndashima! Turaziranye se?

???? : Si cyane…tumenyane? Uba he? Ukora iki se?

????: Mba mu Murwa…ndi umushomeri wibereye aho gusa!

????: Oh,kuki udakora se? Harabura iki?

????: Nta bwo nize amashuri menshi! Sinakundaga ishuri! Nariviriyemo muri toro kome(tronc commun)!

????: Oh! That’s sad! I mean « birababaje »

???? : Ubwo umenye ibyanjye,nawe mbwira ibyawe ?

????: Ubwo se biracyari ngombwa ra!?…Okay! Ndi umunyeshuri ngeze muri Master-II mu gashami ka

communication(bivuga Itumanaho)! Mfite imyaka 24 kandi ndi kwitegura ubukwe vuba aha n’umusore dukundana!

????: Ohh!! Mbega byiza! Muzahirwe rwose! ????

????: Wowe se? Uracyari aho gusa! Uri ingaragu itereye aho gusa nta kazi nta n´amafaranga, ubwo urumva ubuzima bwawe bufite icyerekezo?

???? : Oh! Hhhh…Sinize nkawe, ariko amafaranga ndayafite! Muri make,ndi umwana w’Ikinege iwacu…Data yansigiye amafaranga (cash) yazigamye ubuzima bwe bwose….Miliyoni 10 z´amadolari(Miliyaridi zisaga 10 z´ama Frw) ???????? Niyo mpamvu ntari nkeneye amashuri menshi….mfite imitungo myinshi itimukanwa n´ iyimukanwa! Nabuze umugore muzima twakubakana gusa! Wa wundi utazazanwa n’ imitungo. Umugore w´umutima kandi uzi ubwenge!

????: Ese? Uzi ubwenge wa mugabo we! In fact, hari ibyo ntakubwiye: Umusore twakundanaga yanciye inyuma sha! Twarashwanye! Ubu nanjye ndi aho ….!

???? : Oh ! Impore…Uzabona undi…mukwiranye ! Nari ntararangiza inkuru y’imitungo yanjye…Inzu yacu yaje gufatwa n’inkongi y’umuriro,ibintu byose birashya na ya mafaranga yose (cash)….????

????: Komera….Nanjye ni uko inkuru ya wa musore dukundana yari igikomeza….Nari ngeze aho twashwanye…Gusa imiryango yabigiyemo ubu twarasubiranye! Twamaze ngo gutangaza itariki yˋubukwe…

???? : ….Ni uko sha ibintu byose birashya na ya mafaranga yose (cash) yari akiri mu nzu???? Gusa kuko yari abitse neza mu mitamenwa, yo ntiyahiye birumvikana! Gusa umutima wendaga kunca mu kanwa ndeba inkongi????????

????: Oh….mbabarira gutinda gusubiza! Mfite inkuru mbi…ndi mu gahinda: Ngo fiancé wanjye akoze impanuka kandi ahise apfa,sha! Mana kuki ubyemeye koko? ????????????.

????: ….N’ubwo narokoye ya mitamenwa ariko,abajura bamfashije kuyihakura bahise bayiba yose, na cash yose????

????: Inkuru nziza…. Fiancé wanjye ntiyapfuye, bari bamwitiranyije! Ni muzima…. Ubukwe bwacu burakomeje!!

????: Igishimishije ni uko abayibye bose bafashwe (na Polisi) batarabasha kumena imitamenwa !! Ubu ndi mu munezero….Cash yose irahari,nsigaje umugore muzima ! Namaze no kuya déclara ubu yose ari kuri konti zanjye za Banki!

????: Ba uretse gato nigire ku bitaro ndakubwira niba yapfuye koko cyangwa yazutse! Ugume online (ku murongo) sibyo?

Nawe ubwonko burashyushye? Ni nde urusha undi « ubwenge bwa Kinyarwanda »(ububeri)? ????????????

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

556 thoughts on “Indyarya yahuye n’indyamirizi!(Ikiganiro hagati y’umusore n’inkumi kuri WhatsApp)

  1. Удача всегда СЂСЏРґРѕРј, РєРѕРіРґР° играешь.: balloon game – balloon казино демо

  2. Казино предлагает множество игровых автоматов.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  3. Соревнуйтесь СЃ РґСЂСѓР·СЊСЏРјРё РЅР° игровых автоматах.: balloon казино – balloon казино играть

  4. Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.: balloon казино – balloon казино

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *