Inama nziza z’umukecuru :Mujye murya ubuzima, ntimukiyibagirwe!

HAKIZIMANA Maurice

Umukecuru w’inararibonye yagize ati: «Ntugahugire mu gukuba amasafuriya gusa ngo mwiyibagirwe. Kugirira isuku inzu igahora icyeye cyane ni ngombwa ariko ntimugakabye.Ubu buzima mubona ni bugufi cyane, mujye mubunezererwamo, ntimukiyibagirwe!

Jya ufata akanya ushushanye ikintu ukunda,wandike umuvugo ukurimo,usohore iyo njyana ikurimo, utemberane n’incuti ikuri ku mutima, usure uwo ukunda, uteke musangire ibyo mukunda. Fata akanya ukamare wuhire indabo mu busitani bwawe cyangwa utembere muri pariki. Fata akanya ujye kwinywera akarahuri, koga mu nyanja (cyangwa muri pisine), uzamuke imisozi ihanamye, ukine n’abana cyangwa n’inyamaswa ukunda, ufate akanya wiyumvire umuzika,usome ibitabo, ugire ubumenyi wungura incuti zawe, urye ubuzima ugihumeka. Kora akazi kawe neza gasanzwe, ariko ntiwiyibagirwe. Ubuzima buzima vuba cyane.

II Wankurikira kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Wankurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Sukura inzu, shishikara, kora akazi kawe kose k’amanywa cyangwa k’ijoro ariko ntukibagirwe ko gusaza biza vuba cyane, kandi ko vuba aha ibintu ukunda kandi bikuryohera utazaba ukibasha kubikora. Igihe nikigera ugatabaruka, uzaba umukungugu, kandi abantu ntibazaba bakibuka fagiture z’amazi n’amashanyarazi wishyuye, inzu wakodeshaga cyangwa waguze, ahubwo bazahora bibuka iteka urukundo rwawe, ineza wagiriraga abandi, ibyishimo n’akanyamuneza byawe, n’amasomo wabigishaga mu buzima »

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

939 thoughts on “Inama nziza z’umukecuru :Mujye murya ubuzima, ntimukiyibagirwe!