Ikiganiro hagati y’Umuhakanamana w’umwibone n’Umusaza w’umushumba!(inkuru)

HAKIZIMANA Maurice

Umuhakanamana yari yicaye iruhande rw’umusaza wambaye ibidashamaje bigaragaraho agakungugu mu ndege aramuhindukirira ati: “Urashaka kuvuga?” … Indege zigenda vuba iyo abantu bicaranye baganira urugendo ntirurambirana. » Uwo musaza wari utangiye gusoma igitabo cye, agishyira ku ruhande gato asubiza uyu mugabo w’umusirimu cyane bataziranye na gato, ati: “Urashaka ko tuganira ku ki? Ku yihe ngingo?” »

II Wanankurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II No kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Umuhakanamana (amwenyura gato) ati: “Simbizi…..Reka wenda tuganire ku Mana: « Nta Mana ibaho, nta juru, nta paradizo , nta kuzimu, kandi nta bundi buzima nta muzuko »!Ibi ndashaka kubikwemeza niba ukiri mu babyemera.Umusaza w’umushumba aramureba maze mu ijwi rituje ariko akomeje aramusubiza ati : “Ni byiza.Izi zishobora kuba ingingo zishimishije zo kuganiraho ariko reka mbanze nkubaze akabazo gato tubone gukomeza ikiganiro: Ifarashi, inka n’impongo byose birya ikintu kimwe: ibyatsi. Ariko, impongo yituma utubumbe duto duto, inka igata amase yoroshye ikirundo, ifarashi igata amase anoze, mato kandi yiburungushuye. Ikibazo cyanjye kiragira kiti : Utekereza ko biterwa n’iki? »

Wa muhakanamana, bigaragara ko atunguwe n’ubwenge bw’uyu mushumba w’inka, abitekerezaho akanya gato ni uko arasubiza ati: “Hmmm, nta gitekerezo habe na cwe mfiteho. Simbizi pe! »

Wa musaza aramusubiza ati: “None urumva rwose ufite ubushobozi bwo kuganira ku kuntu nta Mana ibaho, nta juru, nta paradizo , nta kuzimu, kandi nta muzuko uzabaho » mu gihe n’ibi byoroshye bya hano ku isi ntacyo ubiziho? »????

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

645 thoughts on “Ikiganiro hagati y’Umuhakanamana w’umwibone n’Umusaza w’umushumba!(inkuru)