
IMPETA bambara ku ntoki zigira ibisobanuro bitewe n’urutoki buri mpeta iriho. Ntabwo bapfa kwambara impeta ku ntoki gutyo gusa. Ukeneye kubimenya? Soma wumve!
II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

(1) IMPETA KU GIKUMWE (le pouce/MEME): Ndikunda,ndipapa,ndimama,ndigenga (independante) kandi simvugirwamo (femme libre)! Ndi iyiragira,ikicyura(la force)!
(2) IMPETA KU RUTOKI RWA KABIRI (l’index/MUKURU WA MEME) Rwa rundi utunga abandi! : Ndi chef/cheffe! Nijye mukuru hano!! (la force et l’autorité)! Kuva na kera,niho bambikaga impeta y’ubutware n’ubutwari!
(3) IMPETA KU RUTOKI RWA GATATU (“le majeur”/MUSUMBAZOSE): Mfitiye isi (igihugu/community) akamaro! Ndi mu binteza imbere,ndi umunyabwenge (sage) nta burofa! Ndi umugore ufite akazi, witunze,uri responsable, ntunsuzugure,ntunyubahuke!
Uru rutoki abagore bakunze kuruca urwara!Ni rwo bakoresha bishimisha. Nirwo ruhagarariye icyo twita “sens du toucher”! Nirwo rugereranya kandi uburumbuke (la créativité) n’uburakari (la colère)! Nirwo bakoresha “bishimisha” cyangwa “batukana”!!
(4) IMPETA KU RUTOKI RWA KANE (“l’annulaire”/MUKUBITARUKOKO): Narafashwe (fiancé.e),nararambagijwe(engagé.e) ndi mu ipingu ry’udukundo!
Kubera iki arirwo bambikanaho ikimenyetso cy’urudashira? Abaganga ba kera batekerezaga ko hari umutsi uruvamo ukagera mu mutima indani,ko kurwambaraho impeta y’abashakanye bikomeza urukundo rwabo. Bigaragaza ko uhamye hamwe kandi akajagari kahagaze (stable et rassurante). Mu bihugu byasirimutse bambara iyo mpeta ibumoso uretse mu Burusiya bayambara iburyo!
Ibumoso: narashatse (marriage):marié.e
Iburyo: nahisemo (engagement): fiancé.e
(5) IMPETA KU GAHERA (auriculaire/NYANGUFI NYIRAZO): Sinzi ibyo ndimo! Ndavangiwe! Niteguye kumvira amarangamutima yanjye! Je suis facile/docile...Cyangwa bikavuga gusa ngo: urukundo rwaranshobeye!! Nditeguye,mbwira…
(6) IMPETA KU NTOKI ZOSE ICYARIMWE:
Sintekanye!! Uko ngaragara siko ndi by’ukuri! Nkeneye guhumurizwa no kwitabwaho! Ndatabaza!!
Ngayo ng’uko!!






Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/