Halloween- Izina n’Inkomoko yayo

HAKIZIMANA Maurice

Halloween ni umunsi mukuru wizihizwa mu ijoro ryo ku ya 31 Ukwakira rishyira iya 1 Ugushyingo, umunsi wabagatulika bizihizamo Toussaint (umunsi mukuru w’abatagatifu bose). Izina Halloween ni impine y’amagambo y’icyongereza  All Hallows’ Eve bivuga ngo  Ijoro ribanziriza umunsi mukuru w’abatagatifu bose(All Hallows’ Day)  ari wo  Toussaint  mu gifaransa.Ni iminsi mikuru ibiri ifatanye.

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

 Amateka n’imigenzo bya Halloween

  •  Umunsi wa Samhain: Igitabo The World Book Encyclopedia cyaravuze kiti: “Inkomoko y’umunsi mukuru wa Halloween dushobora kuyihuza n’iminsi mikuru y’abapagani yakorwaga n’abantu bo mu bwoko bw’Abaselite, ubu hakaba hashize imyaka irenga 2000. Abaselite bemeraga ko abantu bapfuye bashoboye gutemberana n’abazima. Mu gihe cy’umunsi mukuru wa Samhain, abantu bazima bashobora gusura abapfuye.”—Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “ Kuki uwo munsi bawita Halloween?
  •  Imyambaro, bombo n’imikino y’abana yo kwiyoberanya bikorwa ku munsi wa Halloween: Hari igitabo cyavuze ko bamwe mu Baselite bambaraga imyambaro iteye ubwoba, kugira ngo nibahura n’imyuka mibi ibibeshyeho igire ngo na bo ni imyuka mibi maze ntigire icyo ibatwara. Abandi bahaga bombo imyuka mibi kugira ngo bayicururutse. Mu Burayi bwa kera, abayobozi ba Kiliziya Gatolika batangiye gukurikiza imigenzo ya gipagani maze basaba abayoboke bayo kujya ku nzu n’inzu bambaye imyenda yihariye kandi basaba impano zoroheje.
  •  Abazimu, amavampaya, abantu bameze nk’ibirura, abapfumu na za zombi: Kuva kera ibyo bintu byose abantu babonaga ko bifitanye isano n’imyuka mibi cyangwa abadayimoni. Igitabo Halloween Trivia cyavuze ko ibyo byose ari ibintu “bifite imbaraga ndengakamere” kandi ko ibyo biremwa bifitanye isano n’“urupfu, abapfuye cyangwa gutinya urupfu.”
  •  Ibihaza bikoreshwa kuri Halloween: Kera mu Bwongereza, “abantu bajyaga ku nzu n’inzu, bagasengera abapfuye maze bagasaba ba nyir’urugo ibyokurya.” Banatunganyaga “ibintu bimeze nk’ibitunguru by’ibijumba bakabijombamo buji zicanye. Izo buji zabaga zigereranya roho yafatiwe muri purugatori” (Halloween—From Pagan Ritual to Party Night). Hari ibitabo bivuga ko izo buji zirukanaga imyuka mibi. Mu myaka ya 1800, muri Amerika ya Ruguru, ibihaza byasimbuye ibihingwa bimeze nk’ibitunguru by’ibijumba kubera ko byaheraga cyane, bifite imbere horoshye kandi kubishyiramo imyobo no kubitobora bikaba byari byoroshye.

  Izina Halloween

Igitabo World Book Encyclopedia kigira kiti: “Samhain . . . Bisobanura impera y’impeshyi. Uwo munsi wagaragazaga ko hatangiye igihe cy’ubukonje kandi wizihizwaga ku itariki ya 1 Ugushyingo. Mu myaka ya za 700 na 800, idini ry’Abakristo ryashyizeho undi munsi mukuru. Iyo tariki yabaye umunsi mukuru w’abatagatifu bose. Iminsi mikuru y’abatagatifu nanone yitwa All Hallows’. Ijambo Hallow mu cyongereza cya kera risobanura umutagatifu cyangwa umuntu wera. Umugoroba ubanziriza umunsi w’abatagatifu bawitaga All Hallows’ Eve, nyuma waje kwitwa All Hallow e’en mu mpine. Iryo zina akaba ari ryo bavuga Halloween mu ijambo rimwe.”

Halloween ikomoka mu bapagani b’abazungu-Ubibona ute?

Ce monde,

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

627 thoughts on “Halloween- Izina n’Inkomoko yayo

  1. Автомат Ballon предлагает уникальные Р±РѕРЅСѓСЃС‹.: balloon game – balloon game

  2. Казино предлагает множество игровых автоматов.: balloon игра – balloon игра

  3. Игра РЅР° деньги — это ваше развлечение.: balloon казино – balloon казино официальный сайт

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *