Miss Muheto Divine yatwaye imodoka yasinze,nta perimi,akora impanuka,ariruka(Polisi)

HAKIZIMANA Maurice

Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha” (RNP kuri X)

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Polisi kandi yatangaje ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha akurikiranyweho ibyo byaha.Polisi yanatangaje ko atari ubwa mbere yari akoze ibyo byaha kuko mu kwa 9/2023 nabwo Muheto yakoze impanuka, imusigira ibikomere bidakanganye ariko imodoka ye yangirika ku buryo bukomeye.

Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto

Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto azakurikiranywa adafunzwe.

Gutwara imodoka wasinze bihanishwa ihazabu y’amafaranga 150,000 y’u Rwanda, kongeraho iminsi itanu y’igifungo muri kasho ya polisi. Mu myaka ya vuba aha abantu ibihumbi bafunzwe na polisi mu bikorwa byayo byo gufata abatwara imodoka ‘basinze’.Kwemeza ko utwaye imodoka yanyoye inzoga zirengeje igipimo gituma ahanwa byagiye bigibwaho impaka.

Gushyira ingufu mu iyubahirizwa ry’amategeko yo mu muhanda byagabanyije impanuka muri rusange n’impanuka zahitanaga abantu mu mihanda mu Rwanda, nk’uko leta ibivuga. Polisi ivuga ko ikirego irega Muheto cyashyikirijwe ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha bushobora kuregera urukiko akagezwa imbere y’inkiko cyangwa ntibubikore.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

160 thoughts on “Miss Muheto Divine yatwaye imodoka yasinze,nta perimi,akora impanuka,ariruka(Polisi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *