Dore irindi somo ryiza: Niba ushaka umunezero mu buzima bwawe,shakira abandi umunezero!

HAKIZIMANA Maurice

Abanyeshuri babajije mwarimu icyo umunezero aricyo! Ni uko bukeye mwarimu azanira abanyeshuri be 45 ibipurizo asaba buri wese kwandika izina rye kuri kimwe,barabikora abasaba kubihaga,bakabirekurira rimwe bose nuko byuzura mu kirongozi !

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Arangije abaha ikizamini,abaha iminota 5 ngo buri wese ashakishe igipurizo cye kiriho izina rye!

Abanyeshuri bose baragwiriranye buri wese akubita inkubara undi ashakisha icyanditseho izina rye, mwarimu akabareba uko bakotana bashakisha,iminota irangira nta n’umwe urabona icye!!

Ni uko mwarimu abasaba noneho guhindura umuvuno,buri wese asabwa gufata ikimwegereye nta muvundo, nta gukotana, nta kugwirirana hanyuma icyo abonye akagiha nyiracyo.

Nta n’iminota 2 yashize,buri wese yari yamaze kubona igipurizo cye atuje

Nyuma y’uwo mukoro, mwarimu arababwira ati :

« Umunezero ni nk’ibi bipuruzo. Ntawo uzigera ubona mu buzima niba wumva ugomba kwishakira uwawe gusa!Ibinyuranye n’ibyo, buri muntu wese aramutse ashyize inyungu za mugenzi we imbere y’ize,yabona umunezero yashakaga mu buryo bworoshye kandi ntawe yahutaje! »

Ndizera ko namwe iri somo muryumvise !!

Na Yesu/Yezu ubwe yaba yaravuze ati: “gutanga bihesha ibyishimo byinshi kurusha guhabwa ”» (Ibyako.20:35)

Ibihe byiza

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

3 thoughts on “Dore irindi somo ryiza: Niba ushaka umunezero mu buzima bwawe,shakira abandi umunezero!

  1. Mountsinai This is really interesting, You’re a very skilled blogger. I’ve joined your feed and look forward to seeking more of your magnificent post. Also, I’ve shared your site in my social networks!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *