Ushaka guhindura ubuzima bw’igihugu hera ku burezi

HAKIZIMANA Maurice

Ushaka guhindura ubuzima bw’igihugu cyangwa bwa Afurika, inzira nta yindi ni uguhera ku burezi ni ukuvuga ku mashuri. Ni umushinga nibura w’imyaka 20 maze ukubaka igihugu gishya, ubuzima bushya, imitekerereze mishya,imyitwarire mishya ni uko iterambere cyangwa amajyambere bikaza byihuta. Abana tangiriyeho iyo gahunda nshya mu myaka 20 baba ari bo rufatiro rw’igihugu,ari bo mutwe n’amaboko yacyo.

II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

‘Uburezi ni yo ntwaro ikomeye kuruta izindi zose wakoresha ugahindura isi ‘-Nelson Mandela

Dore ingingo 10 ntekereza zakwitabwaho

  • (1) WIKOPORORA INTEGANYANYIGISHO Z’IBURAYI NA AMERIKA
  • (2)ANDIKA IBITABO BY’ABANYESHURI BYAWE BWITE UDAKOPEYE IBY’IBURAYI NA AMERIKA KUKO BO BIYANDIKIRA IBYABO BIHUJE N’IBYO BAKENEYE
  • (3) IGISHA AMASOMO YOSE MU RURIMI GAKONDO (IKIRUNDI/IKINYARWANDA….GUTYO GUTYO) KERETSE GUSA AMASOMO Y’INDIMI MPUZAMAHANGA MWAHISEMO (ICYONGEREZA/IGISHINWA/IKIRUSIYA/IGIFARANSA…)
  • (4) IGISHA IBYO MUKENEYE IWANYU (UBUKORIKORI BUZE IMBERE, UBUHINZI, UBWOROZI,AMASHANYARAZI,AMAZI,IMYENDA,UBUCUZI,IKORANABUHANGA,UMUZIKA N’IMBYINO,IMIKINO NK’URUKIRAMENDE, UMUPIRA,N’INDI MIKINO YIBANDA KU YA GAKONDO,…)
  • (5) IGISHA AMATEKA YAWE UREKE AY’IKANTARANGE
  • (6) SHYIRA ABANA MU ISHURI KUVA KU MYAKA 3, BIGISHWE URUKUNDO, IMPUHWE, KUBAHANA,IKINYABUPFURA,KUBAHA ABAKUZE,ABAMUGAYE,BIGISHWE KO UBUTWARI ATARI UKWICA ,GUSOGOTA,GUTSEMBATSEMBA,BIGISHWE INDANGAGACIRO ZUBAKA UBUMUNTU
  • (7)ABAKUZE BOSE BASHYIRE MU MASHURI Y’AMAHUGURWA BIGISHWE IBIKENEWE N’ABAKORESHA MU MIRIMO YOSE Y’IGIHUGU BAHITE BAHABWA AKAZI
  • (8)VANA UBUCURUZI MU BUREZI-ABANA BOSE BIGE KU ITEGEKO KANDI KU BUNTU,AMASHURI YA LETA AHABWE IMBARAGA NYINSHI N’AMAFARANGA MENSHI MU NGENGO Y’IMALI ABARIMU BABE MU BAKOZI BA MBERE B’IGIHUGU BAHABWA IBYO BAKENEYE
  • (9)KURA AMADINI N’AMATORERO MU BY’AMASHURI -NIBABYEMERERWA BABUZWE KWIGISHA IBY’IDINI ABANA BARAGIJWE KANDI IBIGO BYOSE BYIGE POROGRAMU ZIMWE.
  • (10) KORA KU BURYO AMASHURI YISUMBUYE ABA AHAGIJE KU ISOKO RY’UMURIMO AHO KWIGISHA USA N’UBATEGURIRA KUZAMINURIZA MURI ZA KAMINUZA. HARIRA KAMINUZA ABANTU BAKE CYANE BIFUZA KUYIGA NO GUKORA UBUSHAKASHATSI BUFITE IREME.

Soma nanone:Mu burezi: isomo ry’Impuhwe: wari uzi ko muri Danemark,bafite isomo ryitwa Empathie [impuhwe] ryigishwa mu mashuri yose kuva mu mwaka wa 1993.

Soma na none: Menya sisitemu y’amashuri yo mu Bufaransa, n’uko wamenya umwaka umunyeshuri uvuye ahandi yakomerezamo

Soma nanone:UBUDAGE:IBANGA RY’ITERAMBERE RY’IGIHUGU RIRI MU BUREZI BUFITE IREME

Hari ibindi nawe ubona byahindura uburezi bigahindura n’igihugu cyangwa Afurika? Bidusangize.

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

3 thoughts on “Ushaka guhindura ubuzima bw’igihugu hera ku burezi

  1. Thank you for the good writeup It in fact was a amusement account it Look advanced to far added agreeable from you However how could we communicate

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *