Nyuma yo guturitsa ibiro bya gasutamo ku mupaka wayo na Koreya y’Epfo,bwana Kim Jong-Un perezida wa Koreya ya Ruguru yaturikije n’imihanda yose iyihuza na Koreya y’Epfo mu rwego rwo gucana umubano burundu

HAKIZIMANA Maurice

PYONGYANG umurwa mukuru wa Corée du Nord  cyangwa Repubulika ya rubanda iharanira demukarasi ya Koreya igihugu kiyobowe na Bwana Kim Jong-eun cyangwa  Kim Jong-un umutegetsi w’umunyagitugu utavugirwamo kandi ujya ufata imyanzuro itajenjetse,yamaze guturitsa imihanda yose n’inzira zose zo ku butaka zijya mu gihugu gituranyi cya bugufi basangiye Amateka ari cyo Corée du Sud cyangwa Repubulika ya Koreya.

II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Ubundi bo (abanye Koreya y’Epfo bita igihugu cyabo Hanguk,bivuga ngo « Igihugu cy’aba Han » (abaturage gakondo bari batuye kera cyane mu bwami bwa Koreya ikiri imwe). Ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 51,1 (ibarura ryo muri 2022), umurwa mukuru ukaba Séoul, umugi utuwe cyane bidasanzwe, kuko 1/2 cy’abanya Koreya (ni ukuvuga miliyini 25) batuye muri uwo mugi umwe gusa,ukaba umurwa wa kane mu isi utuwe cyane kurusha indi yose . Indi migi ikomeye cyane muri Koreya y’Epfo ni IncheonPusan na Daegu.

Soma nanone: Perezida wa Koreya ya Ruguru bwana Kim Jong-Un yishe abayobozi 30 kuko batakumiriye imyuzure yabaye mu turere bayobora mu kwa 7/2024 ntibanabashe guhangana n’ingaruka zayo

Bwana Yoon Seok-youl Umukuru w’igihugu cya Koreya Kuva tariki ya 10/05/2022

Bwana Kim Jong-eun cyangwa  Kim Jong-un umutegetsi utavugirwamo wa Koreya ya Ruguru

Kim Jong-Un yaturikije imihanda yose ihuza igihugu cye na Koreya y’Epfo mu rwego rwo gucana umubano burundu

Koreya ya Ruguru yaturikije imihanda iyihuza na Koreya y’Epfo nyuma y’uko ishinje icyo gihugu kohereza ’drones’ zigamije guhindura imyumvire y’abaturage bayo, ibyarakaje abayobozi bakuru b’icyo gihugu. Koreya y’Epfo ntiremeza cyangwa ngo ihakane ibirego byo kohereza ’drones’ muri Koreya ya Ruguru, icyakora iki gihugu cyatanze umuburo ko igihe cyose Koreya ya Ruguru yakomeza ibikorwa bishobora kubangamira abaturage bayo, izarushaho gufata ingamba zo guhangana nayo.

Ku rundi ruhande, nyuma y’uko Koreya ya Ruguru ibonye izi ’drones’ yahise itangira imyiteguro y’intambara ndetse Perezida wayo, Kim Jong Un, afata icyemezo cyo gutumiza inama ikomeye irimo inzego z’umutekano n’inzego z’ubutasi, kugira ngo harebwe icyakorwa kuri iki kibazo bemeza ko giteye inkeke. Iki gihugu cyari giherutse guturitsa ibiro byari ku mupaka wayo na Koreya y’Epfo, bikaba byaragiraga uruhare rufatika mu guhuza impande zombi. Nanone iki gihugu cyamaze kurunda abasirikare benshi cyane n’ibikoresho by’intambara ku mupaka wacyo na Koreya y’Epfo.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Nyuma yo guturitsa ibiro bya gasutamo ku mupaka wayo na Koreya y’Epfo,bwana Kim Jong-Un perezida wa Koreya ya Ruguru yaturikije n’imihanda yose iyihuza na Koreya y’Epfo mu rwego rwo gucana umubano burundu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *