Perezida wa Koreya ya Ruguru bwana Kim Jong-Un yishe abayobozi 30 kuko batakumiriye imyuzure yabaye mu turere bayobora mu kwa 7/2024 ntibanabashe guhangana n’ingaruka zayo

HAKIZIMANA Maurice

KOREYA YA RUGURU (La Corée du Nord)  cyangwa République populaire démocratique de Corée (RPDC) bivuga Repubulika ya rubanda iharanira demukarasi ya Koreya ni igihugu giherereye mu burasirazuba bw’umugabane wa Aziya ruguru y’igihugu cya Koreya y’Epfo. Gituwe n’abaturage miliyoni 25,3(imibare yo muri 2016) ni ukuvuga 1/2 cy’abaturage  b’igihugu gituranyi cya Koreya y’Epfo, Umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru witwa Pyongyang. Koreya ya Ruguru ihana imbibi n’Ubushinwa  (bahuje umuypaka muremure wa 1 416 km) mu majyaruguru, bahana imbibi kandi n’ Uburusiya mu majyaruguru y’uburasirazuba (umupaka wa 19 km ) na  Koreya y’Epfo mu majyepfo( bahuje umupaka wa 238 km). Na none ihurira n’Ubuyapani ku nyanja y’Ubuyapani  (abo muri Koreya bo bayita « inyanja ya Koreya (mer orientale de Corée », cyangwa « inyanja y’iburasirazuba»(« mer de l’Est »).

II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Bwana Kim Jong-eun cyangwa  Kim Jong-un umutegetsi w’umunyagitugu wa Koreya ya Ruguru yavutse tariki 8 Mutarama 1982  yasimbuye ku butegetsi se,umunyagitugu bwana Kim Jong-il, nawe wari warasimbuye  se,umunyagitugu Kim Il-sung.Aba bagabo bategekesheje Koreya ya Ruguru inkoni y’icyuma muri iyi myaka 50 ishize.Ibintu byose igihug cyagezeho nibo byitirirwa kandi abayobozi bose mu nzego zose batojwe kumvira batitira aba bategetsi.Perezida aba hejuru y’amategeko yose kandi ibyo ashaka bikorwa ako kanya.

Kim Jong-il (8/10/1997 – 17/12/2011) Se wa perezida Kim Jong-un
(Yabaye perezida imyaka 14, amezi 2 n’iminsi 9)

Kim Il-sung 28/12/ 1972 – 8 /07/ 1994 Sekuru wa perezida Kim Jong-un
(Yabaye perezida imyaka 21 amezi 6 n’iminsi 10 )

Abayobozi 30 bo mu duce duherutse kwibasirwa n’imyuzure muri Koreya ya Ruguru bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu kandi bahise bicwa ako kanya

II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Nk’uko bitangazwa na Televiziyo yo mu majyepfo ya Koreya, bigasubirwamo na televiziyo Chosun yo mu Bushinwa, Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong – Un ni we ubwe waciye iteka ko abo bayobozi bicwa, niwe wabareze, arabashinja, kandi arabakatira. Icyaha cyabo cyari ko ngo batakumiriye imyuzure kandi yanaba ntibakumire nibura ingaruka zayo. Ni imyuzure yabaye muri Nyakanga (ukwezi kwa 7) uyu mwaka wa 2024.

Koreya ya Ruguru yibasiwe n’imyuzure ikomeye.

Muri Nyakanga 2024, muri Koreya ya Ruguru haguye imvura nyinshi ku kigero kidasanzwe. Mu mujyi wa Kaesong uherereye mu majyepfo y’uburengerzazuba bw’iki gihugu hari igihe mu munsi umwe haguye imvura ifite igipimo cya milimetero 463. Ni igipimo kitari kigeze kigerwaho mu myaka 29 ishize. Ku itariki 31 Nyakanga 2024, ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwatangaje ko mu turere twa Sinuiju na Uiju imyuzure yangije ibikorwaremezo byinshi n’ibihingwa byari biri ku buso bungana na hegitari 3000. Inzu 4100 na zo zarasenyutse.

Jong-un ubwe yigiriye kureba abakuwe mu byabo n’umwuzure wo mukwa 7 kandi yiyoborera ibkorwa by’ubutabazi [STR / KCNA VIA KNS / AFP]

Urutonde rw’amazina y’abahawe icyo gihano gisumba ibindi byose ntabwo rwatangajwe (kuko itangazamakuru rihemewe ari irya Leta gusa) ariko hatangajwe ko ari abayobozi 30. Hari umuyobozi wari umaze iminsi yirukanywe bigakekwa ko na we yaba ari mu bamaze kunyongwa mu mpera za Kanama 2024. Uwo muyobozi ni Kang Bong – Hoon wari Umunyamabanga wa Komite Nyobozi y’Intara ya Chagang.

Le dirigeant nord-coréen Kim Jong-Un s'était rendu dans les zones sinistrées fin juillet.

Kim Jong-Un yarakajwe cyane no kuba abayobozi be batarabashije gukumira umwuzure n’ingaruka zawo ahit aategeka ko bicwa © Korean Central News Agency/Korea News Service via AP/SIPA

Amaze kwica abantu basaga 100 mu mwaka umwe

Koreya ya Rugura imaze kwandika amateka ku kwica abaketsweho ibyaha cyangwa amafuti arakaza umiutegetsi wabo. Ikinyamakuru  Korea Times, cyanditse ko mu bihe bya Covid-19 nyakubahwa Kim Jong-Un yategetse ko abantu 10 bicwa kuko batitwaye uko bikwiriye muri ibyo bihe. Iyo ubaze abatanzwe ngo bapfe mu mwaka ushize (wa 2023) bagera mu ijana. Umwe mu batunguranye cyane ni se wa bo wa perezida bwana Chang Song-taek, wafatwaga nka No 2 mu butegetsi bwa Pyongyang,ari nawe watoje uyu musore uri ku ngoma, wakatiwe ashinjwa icyaha cyo «kugambanira igihugu».Yarashwe urufaya rw’amasasu nk’undi mugome wese.

Igihe Chang Song-taek yasomerwaga urwo gupfa tariki 12 ukuboza 2023. YONHAP/REUTERS

Nta muntu n’umwe ukopfora muri icyo gihugu,bose bagomba kwikiriza mu ntero imwe Kim Jong-Un ateye,ubundi bagatera imbere,bakubaka igihugu, bakihaza muri byose,bakanarinda ibyagezweho.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

4 thoughts on “Perezida wa Koreya ya Ruguru bwana Kim Jong-Un yishe abayobozi 30 kuko batakumiriye imyuzure yabaye mu turere bayobora mu kwa 7/2024 ntibanabashe guhangana n’ingaruka zayo

  1. Your blog is a constant source of inspiration for me. Your passion for your subject matter is palpable, and it’s clear that you pour your heart and soul into every post. Keep up the incredible work!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *