Ikibazo cyo muri Bibiliya: Kayini yakuye he umugore?

HAKIZIMANA Maurice

Dukurikije igitabo Bibiliya,Kayini, umwana w’imfura wa Adamu na Eva ababyeyi bacu ba mbere, yashatse umwe muri bashiki be cyangwa undi mukobwa bari bafitanye isano ya bugufi. Hari amakuru Bibiliya itanga kuri Kayini n’umuryango we abyemeza.

II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Zirikana ibi bikurikira:

(1) Abantu bose bakomotse kuri Adamu na Eva. 

Imana “yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe [Adamu] kugira ngo ature ku isi hose” (Reba mu Byakozwe 17:26). Umugore wa Adamu, ari we Eva, yabaye “nyina w’abariho bose” (Reba mu Itangiriro 3:20). Bityo rero, Kayini agomba kuba yarashatse mwene wabo wakomokaga kuri Adamu na Eva.Ibyo biratuma twibaza ikindi kibazo: Ese hari abandi bana Adamu na Eva babyaye batari Kayini na Abeli?

(2) Abandi bana Adamu na Eva babyaye batari Kayini na Abeli

Kayini n’umuvandimwe we Abeli ni bo bana ba mbere Eva yabyaye  ariko si bo ba nyuma (Soma mu Intangiriro 4:1, 2). Igihe Kayini yabaga igicibwa bitewe n’uko yishe umuvandimwe we, yaravuze ati: “uzambona wese azanyica” (Intangiriro 4:14). None se Kayini yatinyaga nde? Bibiliya ivuga ko Adamu “yabyaye abahungu n’abakobwa” (mu Intangiriro 5:4). Abahungu n’abakobwa, uko byumvikana si umuhungu umwe n’umukobwa umwe. Ni benshi. Birumvikana rero ko abo bantu bandi bakomokaga kuri Adamu na Eva ari bo Kayini yatinyaga.

(3) Kera byari ibisanzwe ko umuntu ashakana na mushiki we musaza we cyangwa undi mwene wabo wa bugufi. 

Urugero, Aburahamu yashakanye na mushiki we bari bahuje se (Reba Intangiriro 20:12). Itegeko ribuza abantu gushakana na bene wabo ryagaragaye bwa mbere mu Mategeko ya Mose, ayo mategeko akaba yarashyizweho nyuma cyane hashize ibinyejana byinshi Kayini abayeho (Abalewi 18:9, 12, 13). Birashoboka ko icyo gihe abana bakomokaga ku babyeyi babaga bafitanye isano ya bugufi batavukanaga inenge nk’uko bimeze ubu.

Ibindi kuri iyi nkuru n’ibindi wabibona ku rubuga rwa JW.ORG/RW

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira ku ipaji ya facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

2 thoughts on “Ikibazo cyo muri Bibiliya: Kayini yakuye he umugore?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *