Esipanye ni igihugu cy’iburayi.Abesipanyole benshi bahora biteguye gukora icyo ari cyo cyose kibinjiriza, bakivana mu bushomeri. Mu ntara ya Valence, hari ikigo cy’amashuri n’amahugurwa cyatangije amasomo y’igihe gito kuva muri Gicurasi 2024 yiswe “amasomo y’uburaya bw’umwuga” aho uyarangije ahita ahabwa akazi ako kanya, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Busuwisi « le Matin » hamwe n’urubuga rwa interineti « Rue89 ». Aya masomo arahendutse cyane kuko uwiyandikishijemo yishyura gusa amayero 100, incuro imwe, ubundi agakurikirana amasomo atsindagiye amara icyumweru kimwe, aho bamara amasaha abiri mu ishuri biga amasomo (théorie) andi masaha y’umunsi yose bakayamara mu bumenyi ngiro (pratique).
II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira ku ipaji ya facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Uburaya ni umwuga ushaje kurusha indi yose mu isi
Ni ishuri ryigisha rigatanga dipolome n’akazi “ako kanya”
Mujya mwumva ubwarimu bw’umwuga, ubuganga, ubwubatsi, ubutetsi, ubukerarugendo ariko ntimwari mwakumvise uburaya bw’umwuga (une prostitution professionnelle)!Ubusanzwe uburaya bukorerwa mu ibanga,nta we ushaka kwitwa « indaya »,kandi n’abakiliya bazo ni uko! Hano muri Esipanye ho rero,ngo bashaka guca ako karengane! Ishuri ry’uburaya bw’umwuga ngo rigamije gushakira akazi igitsina-gore. kandi bagaterwa ishema n’akazi kabo nk’abandi bakozi bose.
Mu masomo (cursus) ahigishirizwa harimo Amateka,Uko Uburaya bukorwa kinyamwuga, Ubumenyi ngiro (pratique) Amategeko, Ibikoresho by’akazi (sextoys), n’izindi tekinike harimo na Kamasutra (ubuhanga bw’imibonano mpuzabitsina) .
Ndetse b’abacamanza mu rukiko rwa Valence bemeje bitajuririrwa ko ibi bitari mu bigize icyaha kuko amasomo yiyandikishwamo n’abantu bakuru gusa kandi babyihitiyemo bo ubwabo. Uburaya muri Esipanye bwemewe n’amategeko nk’uko bwemewe mu Budage, muri Danimarike, mu Buholandi, muri Nouvelle-Zélande,mu Busuwisi, mu Bubiligi, mu Bugiriki, no mu bindi bihugu byinshi byo muri iyi isi nko muri Ositaraliya,Otirishe,Megizike…Ibindi bihugu by’iburayi ntibubwemera mu mategeko ariko burabwihanganira cyane cyane iyo budakorewe mu mihanda. Muri Esipanye honyine, abagore babarirwa hagati ya 200 000 na 400 000 baricuruza ku mugaragaro.
Mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi hatowe itegeko ryo muri 2016 rihana abakiliya b’indaya, bituma zibura abakiliya cyane, ndetse zinava mu mihanda zitangira gushaka ubundi buryo bwo gukora umwuga wazo, harimo gukorera ku mbuga nkoranyambaga, gutegera muri za parike n’udushyamba, n’ahandi aho zikora rwihishwa. Indaya zivuga ko zitisanzuye kubera iryo tegeko © Khanh Renaud
Iyi si,
HAKIZIMANA Maurice: suivez moi sur whatsapp via channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2
great articlesitus toto Terpercaya
Viral içerik SEO hizmetleri, Google’da üst sıralarda yer almamıza yardımcı oldu. https://royalelektrik.com//esenyurt-elektrikci/
selamat datang di bandar togel online terbaik, toto togel resmi dan terpercaya
selamat datang di bandar togel online terbaik, situs toto resmi dan terpercaya
LINK SITUS SLOT GACOR SERVER THAILAND 2024 SCATTER HITAM LNK DAFTAR