
Ubwenge bw’umusaza,menya ko agaciro kawe gaterwa n’aho uri.Soma aka gatekerezo gakurikira wunguke ubundi bwenge.
II Kunkurikira ku rubuga rwa WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira ku ipaji ya facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Papa yari agiye gusaza(gupfa),nuko abwira umuhungu we ati:
«Fata iyi saha! Nayisigiwe na data,ariwe sogokuru wawe! Imaze imyaka 200, ariko ndayiguha ari uko ugiye mu iduka ricuruza amasaha ukababwira ko nshaka kuyigurisha,ubabaze agaciro kayo!! ». Arashogoshera ariko agaruka ababaye. “Ya saha bampaye 5000 Frw gusa kuko ishaje”. Ati “jya no muri café ubabaze”.Aranyaruka nabwo biba nka kwa kundi, aravuga ati: “naho bambwiye ko batandengereza 5000 Frw kuko ikabije gusaza”!! Se ati “noneho jya mu nzu ndangamurage(musée) uyibereke ugaruke umbwire!”.

Agenda aseta ibirenge ariko noneho agarukana inkuru nziza byahebuje: “Dawe uzi ko bambwiye ko barampa 1.000.000.000 Frw(miliyari)!!! Ngo ni iya kera,barayishaka cyane!!”.Nuko amubwira icyo yashakaga kumubwira agira ati:
” Isomo nashakaga kukwigisha ni uko ugomba kumenya ahantu haguha agaciro! Niwihambira ahantu bataguha agaciro,uzagata neza neza”.
Ubu se ntibyumvikanye?
Nyeganyega! Wiguma ahantu hagutesha agaciro.Jya aho bazamenya agaciro kawe! Ariko murihambira mugakabya! Muve hasi!! Uri uw’agaciro,ikibazo ni uko uri ahantu no mu bantu batazi agaciro kawe!
Simvuga byinshi,
Wikendi nziza!!

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.