Ubwongereza: Sir Keir Starmer, umutegetsi mushya wa guverinoma y’Ubwongereza ni muntu ki ?Azwi ho iki?

HAKIZIMANA Maurice

Kuwa kane kuya 4 Nyakanga 2024, habaye amatora yihutirwa y’Abagize inteko ishinga amategeko yahinduye ibintu mu kanya nk’ako guhumbya. Ishyaka ry’Abakozi  Labour Party niryo ryegukanye intsinzi ikomeye. Ryegukanye intebe 412, ni ukuvuga ubwiganze busesuye mu Nteko ishinga amategeko. Aba kominisite bo basaruye intebe 121 gusa,mu gihe muri 2019 bari baratowe ku ntebe 365. 

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Britain's King Charles III, right, shakes hands with Keir Starmer, the new prime minister of the United Kingdom.

Umwami Charles III w’Ubwongereza, iburyo, aramutsa sir Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwami bw’Ubwongereza. Yui Mok, Pool Photo via AP

Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwami bw’Ubwongereza unakuriye ishyaka ry’abakozi sir Keir Starmer, yemejwe byemewe n’amategeko n’ umwami Charles III w’Ubwongereza kuwa gatanu,Starmer yari aherekejwe na madamu we Victoria. Ubu ahugiye mu gushyiraho guverinoma yuzuye, amazina amwe yatangiye kumenyekana. Bwana  Rishi Sunak,wari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yasohotse ibiro bya 10 Downing Street abererekera uwamutsinze mu mahoro n’ituze.  Reka mbasobanurire ibintu bine by’ingenzi mu buzima bwa Sir Keir Starmer, umutegetsi mushya ukuriye guverinoma y’igihugu cy’igihangange cy’Ubwongereza.

1. Afite imyaka ingahe,yize he kandi akomoka mu wuhe muryango?

Afite imyaka 61 y’amavuko kandi akomoka mu muryango uciriritse cyane. Ni umwongereza utavangiye. Se, bwana Starmer yari umukozi usanzwe ukoresha amaboko mu mwuga w’ubucuzi bw’ibyuma, naho nyina yari umuforomokazi. Ababyeyi be babyaye abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri harimo n’uyu Keir Starmer. Yavukiye kandi akurira mu nkengero z’umurwa mukuru Londres, mu kajyi gato kitwa Oxted, muri Surrey. Politike yayikuriyemo kuko se yari umurwanashyaka ukomeye w’iri shyaka ry’abakozi Labour Party,uyu muhungu asigaye ayobora ndetse niyo mpamvu yamuhaye izina rya Keir, kuko perezida fondateri (uwashinze iri shyaka) yitwaga Keir Hardie.  Keir Starmer yize amashuri yisumbuye mu kigo cya Leta Reigate Grammar School, nyuma aba umwana wa mbere iwabo ukandagiye muri Kaminuza, yiga amategko muri kaminuza ya Leeds, nyuma agira amahirwe yo gukomereza muri ya kaminuza izwi cyane ubundi ikandagirwamo gusa n’abagashize ariyo Kaminuza ya Oxford. 

 “Nkomoka mu muryango uciriritse cyane, nzi ubuzima bugoye (…). Nsobanukiwe icyo gukena bivuga n’icyo guta agaciro k’ifaranga bivuga ”….“Nzi neza uko ingo zikennye zimererwa iyo ibiciro by’ibiribwa ku isoko byatumbagiye, nsobanukiwe ubwoba umuntu agira iyo abonye umukozi w’iposita ageze ku rugi. Uribaza uti ‘ Noneho azanye iyihe fagitire? Ni iyo nzabasha kwishyura se mama?’” – Sir Keir Starmer (Associated Press.) 

Minisitiri w’Intebe mushya sir Keir Starmer n’uwo bashakanye madamu Victoria Starmer ku rugi rw’ibiro bya 10 Downing Street, i Londres, kuya 5 nyakanga 2024. (WIKTOR SZYMANOWICZ / ANADOLU / AFP)

2. Umwuga we n’imirimo yindi yakoze

Umusore Keir Starmer akirangiza kwiga amategeko yinjiye mu mwuga we w’ubwavoka (umwuga w’ababuranira abandi) mu mwaka wa 1987 kandi aminuza n’iby’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu mpera z’imyaka ya 1980 no mu ntangiriro y’imyaka ya za 1990 uyu mugabo yamenyekanye cyane aburanira abandi imanza zikaze zirebana n’abafungwa bashoboraga kunyongwa mu bihugu bya Caraïbes, muri Uganda, muri Kenya kugera no muri Malawi. Mu myaka ya za 1995 kugeza 199 Keir Starmer yamenyekanye avuganira kandi aburanira impirimbanyi z’ibidukikije zari zarakwirakwije inyandiko zamagana ibikorwa bya McDonald’s byahumanyaga ibidukikije ntacyo byitayeho.

Naho kuva mu mwaka wa 2000, Keir Starmer, umunyamategeko, yabaye umujyanama wihariye ku bikorwa bya Polisi ya Irilande y’amajyaruguru ku by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ahava ajya kuba umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha ku byaha byo kunyereza ibya rubanda. Kuva 2008 Keir Starmer, yabaye umushinjacyaha mukuru mu Bushinjacyaha bw’Ubwami bw’Ubwongereza no muri Wales (Pays de Galles), ubundi ukuntu yanga akarengane, acukumbura ibyaha by’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko, ibyaha bya ruswa,kunyereza imitungo, no kwiyongerera ibyo bemererwa n’amategeko.Yanakurikiranye bikaze mu nkiko abanyamakuru bihaga uburenganira bwo kumviriza za telefone z’abandi kandi ajyana mu nkiko insoresore ziyoberanyaga mu myigaragambyo y’amahoro zikangiza cyangwa zigakora ibinyuranye n’amategeko.

3. Uko yagize Politike umwuga

Ibyo kwinjira neza neza muri politike byatangiye mu mwaka wa 2015, nyuma y’imyaka hafi 30 akora ibyo yize kandi yakundaga cyane – ubwavoka. Muri uwo mwaka wa 2015 yinjiriye ku mwanya w’ubudepite ahagarariye akarere ka Holborn na St-Pancras (mu majyaruguru y’umugi wa Londres) ku itike y’iri shyaka ry’abakozi. Bwana Keir Starmer ntiyari ashyigikiye ibyo kuvana Ubwongereza mu Muryango w’Ibihugu by’iburayi (Brexit) kandi yahirimbanye kenshi asaba ko amatora yo kwivana muri uwo muryango aseswa agasubirwamo hakaba indi kamarampaka kugeza ubwo muri 2022 yavaga ku izima akemera ibyemejwe na benshi.Mu mpera za 2019, Keir Starmer yatorewe (ku majwi ari hejuru ya 50% asabwa) gusimbura bwana Jeremy Corbyn ku “buceyamani” (chairman) bw’ishyaka ry’abakozi mu gihugu hose, inshingano yatangiye gusohoza muri Mata 2020. Nguko uko amahirwe yo kuzaba Minsiitiri w’Intebe yatangiye kumusekera buhoro buhoro.

4. Ese sir Keir Starmer agendera ku matwara akarishye ya politike cyangwa ni imberabyombi ? 

Kuva mu mwaka wa 2020, Keir Starmer yatangiye kuva mu byo guheza inguni y’ibumoso inguni yabarizwagamo uwo yasimbuye ku buyobozi bw’ishyaka. Kuri we, ibintu bigomba  “ gukoranwa ubushake”, kandi  “inyungu z’igihugu zigomba kuza imbere iz’ishyaka zigakurikiraho ” nanone kandi, yahisemo kugendera ku matwara y’imberabyombi, adakanya guheza inguni iyo ari yo yose. Ibi nibyo byatumye abasha gukubita hasi politike y’Abadashaka ko ibintu bihinduka (aba Konserivateri) yari imaze imyaka 14 ku butegetsi bw’Ubwongereza.

Ishyaka ry’Abakozi riri kurwana n’ibibazo by’ubukungu, kubaka amazu mashya y’amacumbi ya rubanda ruciriritse nibura asaga miliyoni 1,5, guha akazi abarimu bashya ba Leta 6 000 n’ikibazo cy’ubuvuzi ritibagiwe gukemura ikibazo cy’imipaka aho igomba kugenzurwa mu rwego rwo gukemura neza ikibazo cy’abimukira nta n’umwe uhutajwe.

Ese wari uzi ko ?

Mu masaha 24 gusa y’umunsi wa mbere w’akazi nka Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, bwana Starmer yahise ashwanyaguza amasezerano igihugu cy’u Rwanda n’Ubwongereza byari bifitanye yo kohereza mu Rwanda abimukira n’impunzi batifuzwa ku butaka bw’Ubwongereza ku giciro cy’amamiliyoni y’amapawundi? Mu magambo ye bwite yagize ati: Uyu mugambi « wapfuye kandi nawuhambye ubutazazuka ». Yabwiye itangazamakuru mu kiganiro cye cya mbere cyabereye kuri 10 Downing Street (ku biro bye) ati : « Erega uriya mugambi w’u Rwanda wanapfuye utaranatangira. Wakubise igihwereye kera. Icyabaye ni ukuwuhamba gusa… Biriya bintu ntibyanumvikanaga nta n’icyo byakemuraga gifatika kuko n’abimukira bari kuzoherezwa yo bari munsi ya 1 % » y’abatwinjiranye.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

6 thoughts on “Ubwongereza: Sir Keir Starmer, umutegetsi mushya wa guverinoma y’Ubwongereza ni muntu ki ?Azwi ho iki?

  1. Thanks I have just been looking for information about this subject for a long time and yours is the best Ive discovered till now However what in regards to the bottom line Are you certain in regards to the supply

  2. Thank you for the auspicious writeup It in fact was a amusement account it Look advanced to more added agreeable from you By the way how could we communicate

  3. I just could not leave your web site before suggesting that I really enjoyed the standard information a person supply to your visitors Is gonna be again steadily in order to check up on new posts

  4. Fantastic beat I would like to apprentice while you amend your web site how could i subscribe for a blog site The account helped me a acceptable deal I had been a little bit acquainted of this your broadcast offered bright clear concept

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *