Tariki 7 Nyakanga: Umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’Igiswahili.Menya akamaro ko kwiga Igiswahili.

HAKIZIMANA Maurice

Tariki 7/7 buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’Igiswahili. Muri 2021 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita uburezi wemeje ko buri ya 7 Nyakanga uko umwaka utashye isi yose izajya yizihiza ururimi rwacu rw’Igiswahili. Tariki 7/7/1954 nibwo Tanganyika African National Union (TANU) yayoborwaga na nyakwigendera Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, perezida wa mbere wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya yemeje ko ururimi rw’igiswahili (Kiswahili) rubaye ururimi rwunga abana ba Aafurika bose barwaniragaga independansi (ubwigenge) bw’ibihugu byabo.

II Kuri WatsApp kanda aha Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Ku ipaji ya facebook kanda aha : https://www.facebook.com/professormaurice/

Kanda munsi aho (ijwi cyangwa videwo) utege amatwi ijambo rya Dr Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya  mu giswahili yifuriza umunsi mwiza w’ururimi rw’igiswahili abaruvuga bose.

Igiswahili kiri mu itsinda ry’indimi z’aba Bantu zivugwa muri Afurika yose nzima, igiswahili cyo (hamwe n’indimi zigishamikiyeho) bikiganza mu Burasirazuba wa Afurika. Uzi igiswahili neza ashobora gutura no kuba mu bihugu bikurikira akumvikana n’abarenga miliyoni 200 barukoresha nta ngorane. Nanone igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 za mbere ku isi yose zikoreshwa cyane.

IbihuguBurundiComores (Ibirwa bya) Ubufaransa (mu kirwa cya Mayotte), Kenya,  MalawiMozambikeUgandaRepubulika iharanira demukarasi ya KongoRwandaSomaliya na Tanzaniya
Imibare y’abavuga igiswahili muri ibyo bihuguAbaruvuga nk’ururimi rwabo kavukire : Miliyoni 80
Abaruvuga nk’ururimi bize bajya bakoresha rimwe na rimwe:Miliyoni 150

Kanda munsi aho kuri videwo utege amatwi ijambo rya Bwana Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa, Perezida wa Repubulika ya Uganda mu giswahili yifuriza umunsi mwiza w’ururimi rw’igiswahili abaruvuga bose.

Hari umwarimu w’igiswahili mu Rwanda wabwiye BBC Gahuza kati : “Umuturage (mu Rwanda)aracyafite imyumvire yuko igiswahili ari ururimi rw’amabandi, ari ururimi rw’abantu bari aho b’abasongarere. Dukeneye ko igiswahili gishyirwamo imbaraga cyane, abayobozi bakamanuka bakerekana ko uru ririmi rw’igiswahili ari ururimi rw’abanyafurika.”

Hashize umwaka Radiyo y’igihugu,Radiyo Rwanda ihagaritse (by’agateganyo) amakuru yo mu giswahili, ibyo nabyo bikongera impungenge ku hazaza h’urwo rurimi n’agaciro ruhabwa. Mu Burundi ho,ururimi rw’igiswahili ruracyakoreshwa cyane mu baturage basanzwe, mu mirimo y’ubucuruzi, ndetse hari na za karitsiye zo mu murwa mukuru wa Bujumbura n’izo mu ntara z’ibyaro zikoresha uru rurimi nk’ururimi kavukire. Mu Rwanda ibarura rusange ry’abaturage ryatangaje ko mu mwaka wa 2022 igiswahili mu Rwanda kivugwa n’abantu 2,97% gusa, nicyo kiza ku mwanya wa nyuma mu ndimi z’igihugu, inyuma y’ Ikinyarwanda, Icyongereza, n’Igifaransa.

Mu Rwanda: Mwalimu Nzikwiza Jean Pierre arimo kwigisha igiswahili

Amagambo amwe n’amwe y’igiswahili ugereranyije n’izindi ndimi zo mu isi

Kinyarwanda/KirundiKiswahiliMu birwa bya KomoreKingwanaIcyarabu
Amazimajimadjimayimâ’a
Uritonde/ni hatarihatarihatwariatarihadhari
Intare (Igisimba)simbasimbasimbaassad
Gushakisha/kurondera kutafutautafiti (étudier)kutafutabahth
Ibiryo/Ibifungugwachakulashahulashakulaakl
Gukonja/gukanyabaridibaridibaridibarid
Ndakwinginze/ndagusavyetafadhalitafadhalitafadalitafadal

Tera inkunga y’igikumwe cyawe Youtube channel yacu kandi uyisangize nibura umuntu umwe uzaba uteye inkunda ikomeye uru rubuga.Kanda hano urahita uhagera.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

5 thoughts on “Tariki 7 Nyakanga: Umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’Igiswahili.Menya akamaro ko kwiga Igiswahili.

  1. I just could not leave your web site before suggesting that I really enjoyed the standard information a person supply to your visitors Is gonna be again steadily in order to check up on new posts

  2. Attractive section of content I just stumbled upon your blog and in accession capital to assert that I get actually enjoyed account your blog posts Anyway I will be subscribing to your augment and even I achievement you access consistently fast

  3. Hey I am sso exciterd I found your webpage, I really
    found youu bby mistake, whil I was browsing oon Yahoo for
    something else, Nonetheless I am here now and would
    jut like to say cheers forr a remarkable powt aand a aall rojnd
    interesting blog (I also love the theme/design), I don’t have time tto rread through it aall
    at the moment but I have book-marked itt and alzo addded inn yolur RSS feeds, so when I have tim I will
    be back to read much more, Please ddo keep up tthe fantyastic work.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *