Mu gifaransa: Iyo ubajije ngo “ça va” (biragenda?) cyangwa ngo “Comment ça va ? “(biri kugenda gute?) uba ubaza ibiki? Soma wumve

HAKIZIMANA Maurice

Abafaransa bavuga ko kera, mu bihe byabo by’abami, muganga yabazaga umwami mu kinyabupfura niba ari kubasha kunnya(kwituma) no kunyara neza, akamubaza ati « comment ça va ? » bivuga ngo (bifashwe uko byakabaye ijambo ku rindi)  ngo “biri kugenda gute”? ashaka kumenya niba ari kunnya no kunyara neza. Hanyuma yasubiza ati “oui ça va bien, merci” (“Yego,biri kumanuka neza rwose,urakoze“) bikumvikanisha ko ku musarani ari byiza cyane,ko nta mpiswi, nta mpatwe, nta buribwe, nta kibazo na kimwe. Nahise nibuka mu Kinyarwanda abantu bakuze bakunze kubaza ababyeyi babyaye vuba ngo “muri aho neza, murannya muranyara”?

Muri iki gihe ariko, mu nkoranyamagambo y’amateka y’ururimi rw’igifaransa,inshinga aller (kugenda) ikoreshwa mu mvugo “comment ça va” (“biri kugenda gute”? ) ikoreshwa itagamije kubaza ibyo mu musarani byonyine, ahubwo iba inabaza niba ubuzima bwose buri kugenda neza (aller bien, ou mal/ bugenda neza cyangwa bugenda nabi). Ubwo rero byaba byiza kubaza neza ikibazo ugira uti  comment va la santé” ? (Ubuzima buragenda neza?) aho kubaza gusa ngo  “comment ça va” (“biri kugenda gute”? ). Aha ako kajambo ça karagutse cyane, kaba kavuga amagara (la santé) cyangwa ubuzima (la vie) muri rusange bw’uwo uramukije.

Ese wari uzi ko?

Buri muntu wese amara amezi atandatu y'ubuzima bwe bwose ku musarani, kandi ko yituma amabyi apima ibiro 145 ku mwaka?  Ibyo bivuze ko buri muntu wese wo mu isi (uko mwayeni) annya nibura amabyi akubye kabiri ibiro bye buri mwaka. 

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

238 thoughts on “Mu gifaransa: Iyo ubajije ngo “ça va” (biragenda?) cyangwa ngo “Comment ça va ? “(biri kugenda gute?) uba ubaza ibiki? Soma wumve

  1. Казино — это шанс РЅР° финансовую СЃРІРѕР±РѕРґСѓ.: balloon game – balloon казино официальный сайт

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *