Agakuru (mpimbano) k’umugabo wari ufite intuza ireshya na 40 cm…

HAKIZIMANA Maurice

Abagore bose yashakaga baramutaga kuko batari bakibasha bene uwo muzigo, agana ibitaro byose ashakisha uko yagabanyisha biranga, atangira guhangayika cyane.

II Kuri WatsApp kanda aha  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Ku ipaji ya facebook kanda ahahttps://www.facebook.com/professormaurice/

Umunsi umwe,nk’igitangaza,agwa ku mugore w’iyo mu majyaruguru barakundana ariko bageze igihe cyo kwaranjanya nyamugore aranga avuga ko atibashirije. Ntiyanagerageje. Icyakora amubera imfula amurangira umuvuzi gakondo ugabanya bene iyo mizigo cyangwa akayongera uko ubishaka, anamuha ubuhamya bw’abandi bagabo yabikoreye ubu bakaba bameze neza,uko babishaka.

Umugabo arashogoshera ajya kureba wa musaza, baravugana, amuca insimburamubyizi ye arayimuha, maze umusaza w’umuvuzi gakondo akora imihango ye gakondo isanzwe, maze amutuma mu misozi guhura n’igikeri cy’ikigore kivuga gusa amagambo abiri ariyo “Yego” na “Oya”. Nyamugabo ngo yagombaga kubaza ibibazo byose ashaka icyo gikeri,cyamusubiza ngo “Oya” intuza ye ikagabanukaho 5 cm ariko cyamusubiza ngo “Yego” ikiyongeraho 5 cm! Ati “Ni ahawe” rero!

Atararangiza kuvuga nyamugabo aba yageze aho yabwiwe kandi koko ahita abona cya gikeri cy’ikigore. Ariyamira ati “Mbega”!

Aracyegera buhoro aca bugufi imbere yacyo arakibaza ati: « Gikeri Nyamabondo cyiza, ese wowe wakwemera kumbera umugore ? » (Nta kindi kibazo cyari kimuhangayikishije,ni umugore)

Gikeri ati ” Oya “! Ahita atereraho akajisho abona yageze kuri 35 cm! Aramwenyura. Arakomeza ati : «Gikeri Nyamabondo sheri, ese wowe wakwemera kumbera umugore ? » Gikeri sheri ati ” Oya “! Arebaho ndetse arapima abona yageze kuri 30 cm!Yiterera hejuru ariko buhoro yimwinyamwinya.

Arakomeza ati : « Gikeri Nyamabondo shushu, wakwemeye kumbera umugore koko? » Gikeri shushu ati ”Oya “! Afata irati arapima abona agejeje kuri 25 cm!Ibyishimo biramurenga.

Noneho aribwira ati : ”Ngiye kubaza ikibazo kimwe ngeze kuri 20 cm nk’abandi bagabo bose bishimye, ubundi ndekere aho“!

Arongera arunama buhoro abaza ikibazo kimwe gusa cya nyuma : « Gikeri Nyamabondo sheri shushu bwiza budashira irora, koko wanze kumbera umugore kandi ndi umusore mwiza w’igikara kandi w’ibigango ? »

Gikeri ararakara avugira hejuru ati: “Oya, Oya, Oya,Oya” ni uko gihita gisimbukira mu bihuru kirashwekura!

Ikibazo cy’imibare: Iyo ntuza y’uyu mugabo yageze kuri cm zingahe? Tubwire indeshyo yasigaranye, yatumye uyu mugabo ahita yitura hasi agata ubwenge! Harya ubundi indeshyo ikwiriye ni iyihe?

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

3 thoughts on “Agakuru (mpimbano) k’umugabo wari ufite intuza ireshya na 40 cm…

  1. Ive read several just right stuff here Certainly price bookmarking for revisiting I wonder how a lot effort you place to create this kind of great informative website

  2. Normally I do not read article on blogs however I would like to say that this writeup very forced me to try and do so Your writing style has been amazed me Thanks quite great post

  3. I’m amazed, I must say. Rarely doo I come acrosss a bloog that’s botgh
    equally educative and entertaining, andd lett mee tell you, you’ve hit the nail oon the head.
    Thee issue iis an issuue that tooo few foks aare speeaking
    intelligently about. I’m very happpy that I found this in my hunt forr somethiing
    concsrning this.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *