Urungano: Dore uko wamenya abo muhuje urungano! Hari aba “baby-boomers” aba Gen X, aba Gen Y, aba Gen Z, aba Gen Alpha,aba Gen Beta,aba Gen Gamma n’aba Gen Delta. Urungano rwawe ni uruhe?

HAKIZIMANA Maurice

Ni iki gitandukanya ab’ubu n’aba kera? Urungano rwa X n’urwa Y ? Aba mwumva bita Gen Z batandukaniye he na Gen Alpha ? Ni bande bitwa aba Millennials ? Ese wigeze wumva abitwaga “abo mu rungano rutitotombaga” (Silent Generation) ? Aba “baby boomers” bo se ni ba nde? Ndabigusobanurira byose. Muhawe ikaze!

IIKanda kuri aka gashumi unkurikire kuri whatsapp  channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

(1) “Urungano rutitotombaga” (Silent Generation)

“Urubyiruko rutitotombaga” (Silent Generation) ni abana bari baravutse muri za 1920 kugeza mu ntangiriro/no hagati mu myaka ya za 1940.Babanzirijwe n’urubyiruko rwitwaga  Abahiriwe (Generation grandiose n’urwitwaga aba Babyboomeurs(Ab’uburumbuke). Urubyiruko rutitotombaga (Silent Generation) rwabayeho muri ya myaka y’akumiro mu bie byitwaga iby’ Agahinda Gakabije (Grande Dépression) kandi barakubititse mu Ntambara ya II y’isi yose hamwe/cyangwa mu Ntambara ya Koreya (cyane cyane ku babaga muri  Leta zunze ubumwe za Amerika). Barakoraga cyanemu buzima bugoye ariko bazwiho kuba bataritotombaga. Bakoraga bacecetse. Bose cyangwa hafi ya bose muri urwo rubyiruko barapfuye.

(2) Urungano rw’uburumbuke bw’imbyaro ( “Baby boomers” Generation)

Urubyiruko rw’uburumbuke (“Baby boomers” Gen) nanone bitwa aba babyboumeurs  ni abana bavutse mu bihe byiswe   Baby boom, byakurikiye Intambara ya II y’isi yose. Mbibutse ko ijambo Baby boom risobanura « ukubyara cyane,uburumbuke bw’imbyaro ».Iki gihe abari batuye isi barabyaye cyane,ni ,acyo gihe abazungu baherukira kubyara abana benshi. Dukurikije Inyigisho y’iby’urubyiruko n’ibisekuru haimbwe na bwana Strauss-Howe, ab’iki gihe ni abavutse hagati y’umwaka wa 1944 n’uwa 1964 ni ukuvuga abavutse ako kanya nyuma y”Intambara kugeza ku bavutse mu mwaka wa 1964. Ab’iki gihe bose cyangwa hafi ya bose baracyariho, abakuze kurusha abandi bafite imyaka 80 abato bafite 60.

(3) Urungano rw’aba X (Gen X) nanone rwitwa Baby Bust Generation (Abaciye imbyaro)

Gen X (cyangwa aba « Baby Bust », iryo jambo rigasobanura Abarumbije cyangwa Abaciye imbyaro) ni abantu bavutse hagati y’umwaka wa 1965 n’uwa 1979. Kubita « Gen X » byatewe n’impamvu nyinshi harimo ako gasaraba X kasobanuraga mbere na mbere ukurumba n’ugucika kw’imbyaro, harimo nanone impamvu zishingiye  mbonezamubano  no mu bucuruzi, mu by’amasoko. Nanone wibuke ko muri alufabe (alphabet) X ari inyuguti inakoreshwa mu mibare itazwi : Urubyiruko rwiswe X bitewe n’uko barurebaga bakaruyoberwa, rwaje ruje rutandukanye n’abandi bose babayeho, rwadukanye imyitwarire idasanzwe itazwi mbese yo gushakisha nk’uko bashakisha umubare X utazwi. Aba bose baracyariho, bafite imyaka kuva kuri 45 kugera kuri 60.

(4) Urungano rw’aba Y (Gen Y) nanone rwitwa aba millennials (ab’ Ibinyagihumbi)

Bitwa Gen Y  cyangwa aba  Millennials bisobanura ngo ab’ Ibinyagihumbi ni abana bavutse kuva mu mwaka wa 1980 kugeza mu wa 1994.Kubita Aba « Gen Y »  ni uko bakurikiranye n’aba Gen X twavuzeho haruguru. Aba bose bose bari aho barakomeye,umuto muri bo afite imyaka 30 naho umukuru muri bo afite imyaka 44 ubu (muri 2024). Ab’iki gihe bose bazi za telefoni z’umugozi, izo mu nzu, izo mu tuzu baterefoneragamo ku muhanda.Bazi kandi telefoni zigendanwa za mbere, hamwe no kwandikirana ubutumwa bugufi bwitwaga SMS.

(5)Urungano rw’aba Z (Gen Z) nanone rwitwa aba Zoomers cyangwa aba Zappeurs bivuga abana bavukiye kuri za ekara (ecrans/screens)

Aba Z (Aba Gen Z cyangwa aba « zoomers ») ni urubyiruko rw’abana bavutse kuva mu mwaka wa  1994 kugeza muri 2015. Bitwa abana bavukiye kuri za ekara (ecrans/screens) kuko bose baje mu myaka itumanaho rya interineti ryari ryarahinduye isi yose umudugudu umwe.Kubita izina aba zoomers mu cyongereza ( aba zappeurs mu gifaransa) byatewe n’uko bavukanye cyangwa bavutse mu bihe bya za telefoni z’ubwenge bita smartphone hamwe n’Imbuga nkoranyambaga. (Zoomer/Zappeur bivuga umuntu uhoza amaso kuri ekara/sikirini yaba iya Televiziyo Telekomande mu ntoki cyangwa iya Telefoni n’agatoki ).

Umuhanga wa hano witwa Olivier Houdé akaba umuyobozi wa Laboratwari y’Isomo ry’iyigamitekerereze ry’imikurire n’uburezi by’umwana mu kigo CNRS-La Sorbonne aherutse kubivuga neza avuga ko uru rubyiruko rw’aba Gen Z ari abana «bavukiye imbere ya za ekara/sikirini ariko mu bukene, mu buzima bugoye, bahinduka ba kavukire ba Interineti gutyo, maze bihindura ubwonko bwabo nka Gari ya Moshi yihuta cyane (TGV cérébral), aho bumva ko ibintu byose ari ukunyereza agatoki kuri ekara/sikirini bikihutira mu bwonko. Baba bashaka ko ibintu byose byo mu buzima busanzwe bigenda nk’uko agatoki ko ku kirahuri cya ekara kihuta,bashaka ko ibintu byose byinyereza. Mu bwonko bakoresha kenshi cyangwa gusa agace k’ubwonko kitwa le cortex préfrontal, gakorana n’ibyiyumvo n’amarangamutima by’ako kanya maze bagafata imyanzuro yihuta nk’umurabyo .»

Iri koranabuhanga, interineti, imbuga nkoranyambaga byadutse mu myaka ya za 2000 ryangije bidasubirwaho uru rubyiruko rw’aba Gen Z mu isi hose. Aba ni bo birirwa kandi barara ku mbuga nkoranyambaga cyane kurusha abandi, umukuru muri bo afite imyaka 30 gusa (muri 2024) abandi baracyari mu myaka 20 no mu myaka 10+. Abatari bake muri bo barabyaye, abandi bitwara nk’abantu bakuru by’imburagihe mu by’imyifatire mbonezamubano.Aba nibo ba nyir’imbuga nkoranyambaga. Bahorana ekara/sikirini mu ntoki aho bagiye hose, hamwe na twa ekuteri mu matwi.

(6) Urungano rw’aba A (Gen A) bivuga Alpha(“Ab’Intangiriro“)

Aba Gen Alpha ni abana bavutse kuva muri 2015 kugeza ku bari kuvuka muri 2024. Muri Alufabe, inyuguti ibanza ni A. Kuki aba biswe aba A kandi mbere yabo hari abandi babayeho benshi? Kubita aba A (Alufa) bivuga ko ari Ab’Intangiriro kuko bose bavutse mu Ntangiriro z’Ikinyejana cya 21. Wibuke ko aba Gen Z babanjirije ab’uru rungano bamwe bavutse mu Kinyejana cya 20 (abavutse muri 1994 kugeza muri 1999) ikindi gice cyabo kivuka mu kinyejana cya 21 (abavutse muri 2000 kugeza muri 2015). Aba Gen A (Alpha) bo barihariye kuko bose bose bavutse mu kinyejana cya 21. Bose kandi ni abana babyawe n’aba Gen Y nanone bitwa aba millenialls . Kuva muri 2015, havuka impinja miliyoni ebyiri n’igice buri cyumweru mu isi yose; biteganyijwe ko aba Gen Alpha bonyine baba miliyari ebyiri mu mwaka utaha wa 2025. Aba nyuma bo muri uru rubyiruko rwihariye bari kuvuka kandi bazarangirana n’uyu mwaka wa 2024.

(7) Urungano rw’aba Gen Beta,Gamma na Delta rwo ntiriravuka ariko turarutegereje

Impinja zizavuka kuva mu mwaka wa 2025 kugeza muwa 2039 zizaba « urungano cyangwa urubyiruko rw’aba Bêta» cyangwa Gen B. Abazabakurikira bazitwa aba Gamma cyangwa Gen G (aba bazaba ari abana babyawe n’aba Gen Alpha).Nyuma yaho hazavuka aba Delta,cyangwa Gen D aba ariko bazavuka nibura ikinyejana cya 21 kigeze hejuru cya kimwe cya kabiri cyacyo!

Isomo rirarangiye: Usanze wowe ubarizwa mu ruhe rungano? Niba wakurikiye neza iri somo, wambwira muri izi Gen (Generations) esheshatu twavuzeho ari abahe babayeho mu bihe byiza kurusha abandi?

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: Kanda ku gashumi gakurikira ujye ukurikira whatsapp yanjye channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b

One thought on “Urungano: Dore uko wamenya abo muhuje urungano! Hari aba “baby-boomers” aba Gen X, aba Gen Y, aba Gen Z, aba Gen Alpha,aba Gen Beta,aba Gen Gamma n’aba Gen Delta. Urungano rwawe ni uruhe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *