Tumenye umukambwe Carlos Ray Norris uzwi ku izina Chuck Norris(“Cikinorisi”) wadushimishaga mu bwana no mu busore bwacu

HAKIZIMANA Maurice

Amazina ye nyakuri ni Carlos Ray Norris, izina yakinanye ni Chuck Norris, akaba umukinnyi wa filimi w’umunyamerika .Yavutse tariki ya 10 Werurwe 1940 avukira i Ryan (Oklahoma) muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yamenyekanye bwa mbere akina  karaté, hanyuma ahagana mu myaka ya za 1970 yinjira mu ruganda rwa za cinéma ahinduka ikimenywabose atyo. Film yamumenyekanishije cyane mu za mbere ni iyitwa La Fureur du dragon (the Way of the Dragon) (1972), aho akina mu mwanya w’umurwanyi wahanganaga n’intwari muri karaté, Bruce Lee mu mukino wa nyuma. Azwi kandi cyane muri filime Portés Disparus (Missing in Action). Byageze muri za 1993 kugeza 2001,ari we mukinnyi w’imena muri za filimi z’ama série za Walker, Texas Ranger. Chuck Norris azwi kandi mu dukino two gusetwa twiswe Chuck Norris Facts. Mu magambo make ni umukinnyi uzwi n’abantu bose babayeho mu myaka ya za 1970, 1980,1990 kugeza muri 2000. Muri iki gihe Chuck Norris ni umukambwe w’imyaka 84.

IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Carlos Ray Norris

TWINJIRE MU BUZIMA BWE BWITE

Carlos Ray Norris avuka muri Leta ya Oklahoma, akagira barumuna be babiri harimo umwe nawe wandika filimi za hollywood witwa Aaron Norris. Umwe mu babyeyi be ni umusangwabutaka wo muri Amerika (amérindien) wo mu bwoko bw’aba cherokee (bakomoka Amerika ya ruguru) undi akomoka i burayi muri Irlande.

Ababyeyi be batanye burundu (gatanya) uyu Carlos Ray Norris afite imyaka 16, ahita atangira kubaho ubuzima bugoye, we na nyina na barumuna be bimukira muri leta ya California. Yabashije kurangiza amashuri yisumbuye, ararongora, maze ahita asaba kujya mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu mutwe urwanira mu kirere US Air Force.

Arangije amasomo ya gisirikare, yoherejwe gukorera mu nkambi ya gisirikare ya Osan, iyo bigwa muri Corée du Sud (Koreya y’Epfo).Niho yakuye akazina ka Chuck ni naho yatangiriye ibintu bya tangsudo (Tang Soo Do, soma tangsoudo), bivuga « imirwano gakondo yo kurwanisha amaboko », bikaba imyitozo yo kurwana Abanya Koreya bakunda cyane. Amaze gusubira mu gihugu cye, yoherejwe gukorera mu nkambi ya gisirikare y’ahitwa March, muri Leta y’iwabo ya California. Mu mwaka wa 1962 yasezeye mu gisirikare.

Yahise ajya gukora mu isosiyete yitwa Northrop Grumman kandi we ubwe ashinga ishuri ryigisha Karaté ryizemo abantu benshi cyane harimo n’ibikomerezwa byinshi nka Steve McQueen. Yanashinze ishuri rikuru ryo kurwana ryitwa United Fighting Arts Federation (UFAF). Carlos Ray Norris afite umukandara w’umukara muri tangsudo no muri  taekwondo, akunda cyane kandi imikino ya judo n’iya  ju-jitsu.

Byageze muri 1997,amaze guhabwa  umwanya wa 8 /dan (degré) muri taekwondo.Ni umwanya uhambaye cyane mu mirwano,aho yahawe ipeti rya Grand Maître. Ni umwe muri bake cyane mu bazungu bo mu bihugu by’iburengerazuba bw’isi wageze kuri uwo mwanya.

Ibigwi bye muri filimi

Mu mwaka wa 1968 Chuck Norris yatangiye ibya cinéma, akina muri Matt Helm règle son comte. Muri 1970, murumuna we Weiland agwa mu ntambara yo muri Viêt Nam : Chuck amutura film yise Portés disparus/uwaburiwe irengero,filimi yo muri 1984.

IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Muri 1972, akina  La Fureur du dragon, iyi filimi isa nk’aho ari yo yamumenyekanishije mu isi yose nzima. Muri 1974, umukinnyi wa filimi witwa Steve McQueen yamusabye kujya kwiga amasomo ya filimi na cinema mu ishuri rya MGM Studio rya ba Jonathan Harris.

Chuck Norris muri 1976.

Muri 1977, yakinnye ariwe mukinnyi w’imena muri film Les Casseurs. Kuva ubwo afatiraho gukina ari umukinnyi w’imena akina ama filimi nanjye nzi neza nka  Le Commando des tigres noirs, iya La Fureur du juste, iya Dent pour dent, iya Œil pour œil, iya Portés disparus, iya Invasion USA, n’iya  Delta Force.

Mu mpera ya za 1980 zishyira 1990 uyu mukinnyi ntiyari acyuzuza za salles nka mbere bituma ahindura umuvuno yigira kuri za filimi zo kuri Televiziyo kuva muri 1993 akina ama série tuzi nka Walker, Texas Ranger. Izi serie zakanyujijeho cyane : zari ndende (saisons umunani) kandi na n’ubu ziracyacishwa kuri za shene nyinshi za televiziyo mu isi.

Muri 2011, yakinnye muri film mwibuka cyane yitwa Expendables 2 : Unité spéciale (The Expendables 2), yasohotse ku ya 22 Kamena 2012. Muri 2020 yakinnye agaa serie ka nyuma muri filimi Hawaii 5-0 aho yakinnye ari sekombata uri mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Chuck Norris muri politike

Chuck Norris George W. na Jeb Bush, tariki 6/11/1997.

Chuck Norris ni umurwanashyaka w’ishyala ry’aba Républicain. Atangamo imisanzu myinshi kandi ijwi rye rirumvikana. Mu byo arwanira harimo uburenganzira bw’Abanyamerika bwo gutunga no kwitwaza imbunda byemewe n’amategeko. Ni umunywanyi wa nyakubahwa perezida Donald Trump.

Chuck Norris agira amahame cyangwa indangagaciro icumi agenderaho mu buzima bwe

IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

1.Nzatanga imbaraga zanjye zose kugira ngo ntere imbere.

2.Nzibagirwa amakosa yakozwe mu bihe byashize kugira ngo nite ku hazaza, ni bwo nzagera kuri byinshi.

3.Nzihatira kugira urukundo, umunezero n’ubudahemuka mu muryango wanjye.

4.Nzaharanira gukora ibifitiye akamaro abantu bose kandi nzagerageza kubaha agaciro.

5.Mu gihe nzaba nta kintu cyiza mfite cyo kuvuga ku bandi, nzahitamo kwicecekera.

6.Nzashimishwa n’ibyiza abandi bazaba bagezeho kuko nanjye nzaba ndi hafi kugera ku byiza byanjye.

7.Nzahora niteguye gutega amatwi ibitekerezo by’abandi.

8.Nzubaha abanyobora igihe cyose.

9.Nzahora nubaha Imana yanjye, igihugu cyanjye, umuryango wanjye n’inshuti zanjye.

10.Mu buzima nzahora mfite intego ngomba kugeraho, kuko bizafasha umuryango wanjye, igihugu cyanjye nanjye ubwanjye.

Chuck Norris muri filime Delta Force (1986).
Chuck Norris ahabwa igihembo cyiswe « Veteran of the Year »(sekombata w’umwaka) mu ngabo za US Air Force hari mu mwaka wa 2001.

Dore Filime zose yakinnye

Ama series yo kuri Televiziyo yakinnyemo

Aho byavuye: Mu gitabo « Chuck Norris — Strong, Silent and Popular » Mu kinyamakuru The New York Times, 1/11/1985,kuri Wikipedia,no kuri Mukerarugendo.rw

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE

Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

613 thoughts on “Tumenye umukambwe Carlos Ray Norris uzwi ku izina Chuck Norris(“Cikinorisi”) wadushimishaga mu bwana no mu busore bwacu

  1. DreamProxies – Least expensive USA Private Proxies: Exclusive good, Any number of bandwith, 1000 mb/s superspeed, 99,9 uptime, Un step by step IP’s, Certainly no utilization limits, A number of subnets, USA or possibly The european countries proxies – Spend money on Presently – DreamProxies.com

  2. Присоединяйтесь Рє игрокам РЅР° автоматах.: balloon game – balloon game

  3. balloon казино официальный сайт balloon игра Динамичная РёРіСЂР° РЅР° автомате Ballon ждет вас.

  4. Соревнуйтесь СЃ РґСЂСѓР·СЊСЏРјРё РЅР° игровых автоматах.: balloon казино – balloon казино демо

  5. Ballon — выберите СЃРІРѕР№ путь Рє победе.: balloon game – balloon игра на деньги

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *