Umugani w’Abidishyi n’Umwami wabo

HAKIZIMANA Maurice

Abidishyi bari bafite umwami wabo; bukeye arapfa asimburwa n’umuhungu we. Uwo mwami mushya, mu mategeko ye ya mbere ahamagaza umwiru ati “Shyira ingoma ku karubanda, uyihe umurishyo, aho umusore wese ari mu gihugu cyanjye aze anyitabe.”

Nuko umwiru abikora uko abwiwe, abasore bose basesekara aho. Umwami arabitegereza asanga nta musaza ubarangwamo. Ati

“Nuko ni byiza; icyo nabahamagariye ni ukubamenyesha ko ufite se w’umusaza wese agenda akamwica, kandi ntihagire n’umwe ugira icyo avuga cyangwa ngo abaze. Nimwemere icyo mbategetse gusa, iryo ni iteka nshiye.”

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Bose ntibabyishimiye birumvikana, ariko kubera itegeko rirusha ibuye kuremera, barumvira.Bamaze kubyemera, umwami ati

“Nimwihute mubahotore, nimumara uwo mwanda mu gihugu cyanjye, mugaruke mubimenyeshe mbone kubasobanurira amategeko mashya, akwiranye n’ingoma yanjye.”

Bashyira nzira bajya gukora ishyano bahatiwe, bamwe bahutiraho bahotora ababyeyi babo, ngo babonereho kubazungura kandi bashimishe n’uwo mwami wabo w’umusore. Abandi bafatwa n’impuhwe bibutse akamaro k’umubyeyi bati “Umwami yadutegetse gutsemba ababyeyi bacu, ariko ntaturora, reka tubahishe tuzavuge ko bapfuye.” Nuko bacikisha ababyeyi, bajya kubahisha mu kindi gihugu kibangikanye n’icyabo.Ariko burya “Umubaji w’imitima ntiyayiringanije.” Bavuye yo, umwe abwira se ibyo umwami yabategetse ati “None sinshobora kukwica; ngwino njye kuguhisha mu buvumo, dutegereze uko bizagenda nyuma; nzajya nkugemurira rwihishwa.” Biba bityo.

Iminsi bahawe ishize bose bahurira i bwami. Umwami ajya ku nteko ati

“Yemwe basore bidishyi!!!” Bati

“Karame mwidishyi!!”

“Twa dusaza mwatumazeho?” Bati

“Yego mwidishyi!!!”

Umwami amaze kubona ko nta musaza usigaye uzamuvuguruza ati

“Ubu ngiye kubaha itegeko ryanjye rishya; mwese mugomba kwemera ntihagire n’uhigima arihakana. Bati “Ritubwire Nyagasani.”Nawe ati

“Icyo nshaka ni uko icyo nzajya mvuga cyose muzajya mucyemera mugira muti ‘Yego Mwidishyi!!!’. Nta rindi jambo uretse kwikiriza muti ‘yego mwidishyi’. Baremera bose icyarimwe bati

“Yego mwidishyi.”

Abasore b’Abidishyi bamaze guhabwa itegeko rishya ntibyaca kabiri, umwami arabahamagara ati “Nimuze tujye guhiga.” Bati

“Yego mwidishyi!!!”

Ubwo umwami aranezerwa yumvise ko yumviwe. Bageze mu ishyamba bica imparage barayiheka, barayihigukana, bacyura umuhigo. Barasira, bahabwa amayoga baranywa. Birangiye umwami ati

“Aho murabona runo ruhu rw’imparage ukuntu ari rwiza bidishyi!” Bati

“Turabireba Mwidishyi.” Nuko yungamo ati

“Nimwende uru ruhu rukiri rubisi, murumfurebe ku mubyimba no ku maguru n’amaboko, murundodereho maze nse n’imparage.” Bati

“Yego Mwidishyi!”

Abahanga mu kubarira barahashinga barumudoderaho, bamaze kurangiza rukiri rubisi ati

“Aho se si byiza bidishyi?” Bati

“Yego Mwidishyi ni byiza rwose!” Ati

“Noneho nimunshyire ku zuba nshyuhe kuko rukonje!” Bati

“Yego mwidishyi!”

Ubwo uruhu rumaze kuma rutangira kumukanaga, nibwo atabaje ati

“Rurankanyaga bidishyi!” Bati

“Yego ruragukanyaga mwidishyi!” Ati

“Aho ga ndapfuye bidishyi!” Bati

“Aho ga urapfuye mwidishyi!” Ati

“Nimuntabare bidishyi!” Bati

“Nibagutabare mwidishyi!” Ati

“Inyota iranyishe bidishyi!” Bati

“Inyota irakwishe Mwidishyi!” Ati

“Uruhu rurumye Bidishyi!” Bati

“Uruhu rurumye mwidishyi!”

Bityo bityooooooo….kuva ku gasusuruko kugeza mu mashenguruka. Barataha bagenda bavuga mu mayira ibyabaye ku mwami wabo… Bose bari abasore, ubwenge ari mahwi!

Bageze imuhira, wa wundi wahishe se mu buvumo, ajya kumusura amugemuriye, umukambwe amubaza amakuru y’i Bwami. Umuhungu amutekerereza uko byagenze kuva ku itegeko rya mbere kugeza ku muhigo no ku ruhu rw’imparage ati “Kandi yadutegetse ko icyo azajya avuga cyose ari cyo tuzajya twemera.” None dusize avuga ngo

“Aho ba ndapfuye bidishyi!” Natwe tuti

“Aho ga urapfuye Mwidishyi!” Ati

“Runyumiyeho Bidishyi!” Tuti

“Rukumiyeho Mwidishyi!” Ati

“Nimuntabare Bidishyi!” Tuti

“Nibagutabare Mwidishyi!”

Wa musaza arabyumviraaaaa! Ati “Byatangiye ryari?” Uwo mubyeyi w’impuhwe n’imbabazi abwira umuhungu we ati “Mwa bapfu mwe! Umwami wacu agiye gutangishwa n’ubwenge buke bwanyu! Njyana i bwami wenda banyice, ariko njye ninsanga atarahwera ndamukiza!”

Nuko umuhungu aramujyana, bageze yo basanga agiye kunogoka. Ako kanya ahamagaza umuvure, awuzuzamo amazi, baramuterura bawumuryamishamo. Hashize umwanyaaaa uruhu rutangira guhehera, rurongera ruroroha barumubamburaho ariruhutsa, ati “Ashyiiiiiiii! Ndakize kandi nkijijwe n’umuntu mukuru!” Ashima wa musore wahishe se, abaza niba hari abandi bahishe ba se ngo babahishure bagaruke mu byabo.

Nuko aca iteka ati “Ingoma ibihumbi ntawe ugaya umusaza kuko aba afite ubwenge bw’ingoma nyinshi yariye”.Nuko abakambwe batahutiweho n’urubyaro rwabo, basubizwa ibyabo n’ubukuru bwabo baratunga baratunganirwa,sijye wahera hahera Abidishyi n’Umwami wabo.

Mugire ibihe byiza,

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

506 thoughts on “Umugani w’Abidishyi n’Umwami wabo

  1. Каждый СЃРїРёРЅ может стать выигрышным!: balloon казино – balloon казино официальный сайт

  2. Игровые автоматы — шанс РЅР° крупный выигрыш.: balloon игра – balloon казино демо

  3. equilibrado dinámico
    Sistemas de ajuste: clave para el operación fluido y óptimo de las máquinas.

    En el entorno de la avances contemporánea, donde la efectividad y la confiabilidad del sistema son de suma relevancia, los dispositivos de balanceo cumplen un rol esencial. Estos aparatos específicos están diseñados para balancear y asegurar componentes dinámicas, ya sea en equipamiento manufacturera, automóviles de desplazamiento o incluso en dispositivos caseros.

    Para los técnicos en conservación de dispositivos y los profesionales, utilizar con aparatos de balanceo es importante para garantizar el funcionamiento uniforme y confiable de cualquier dispositivo rotativo. Gracias a estas soluciones avanzadas sofisticadas, es posible reducir notablemente las oscilaciones, el estruendo y la tensión sobre los rodamientos, mejorando la duración de elementos importantes.

    Igualmente trascendental es el rol que juegan los aparatos de equilibrado en la soporte al cliente. El apoyo especializado y el reparación regular utilizando estos sistemas facilitan ofrecer servicios de gran estándar, aumentando la agrado de los clientes.

    Para los dueños de empresas, la financiamiento en unidades de calibración y detectores puede ser clave para mejorar la productividad y eficiencia de sus aparatos. Esto es principalmente importante para los emprendedores que gestionan medianas y modestas negocios, donde cada punto es relevante.

    Por otro lado, los dispositivos de calibración tienen una amplia uso en el campo de la seguridad y el control de nivel. Permiten detectar posibles defectos, impidiendo arreglos onerosas y problemas a los dispositivos. Incluso, los datos recopilados de estos dispositivos pueden utilizarse para mejorar procedimientos y incrementar la visibilidad en plataformas de consulta.

    Las sectores de aplicación de los equipos de equilibrado comprenden numerosas áreas, desde la elaboración de bicicletas hasta el monitoreo ambiental. No influye si se habla de grandes elaboraciones productivas o limitados talleres hogareños, los sistemas de equilibrado son esenciales para proteger un rendimiento eficiente y sin presencia de fallos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *