Vladimir Vladimirovitch Poutine perezida umaze guca agahigo ko kugira abagore benshi mu gihe gito kandi akiri perezida

HAKIZIMANA Maurice

Yitwa Vladimir Vladimirovitch Poutine,ni umukuru w’igihugu cy’igihangange cyane mu isi:Uburusiya. Mu myaka isaga 20 ari ku ngoma,bwana Vladimir Poutine yagaragaje imbaraga za gisirikare, iz’amagambo atyaye, ariko hano turibanda ku mbaraga z’ubushyuhe bwa kigabo. Uyu mugabo yagiye akunda abagore batandukanye ariko nta wamaranye nawe igihe kirekire, bityo nawe agahora arongora inkumi nshya mu myaka amaze ku ntebe ya Le Kremlin.

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

(1) Lioudmila Chkrebneva umugore wa mbere akaba umugore w’isezerano wa bwana Vladimir Vladimirovitch Poutine

Vladimir Poutine n’uwahoze ari umugore we wa mbere w’isezerano

Uyu mugabo ufite imyaka 68 y’amavuko yashatse umugore we wa mbere mu mwaka wa 1983 inkumi nziza cyane yitwa  Lioudmila Chkrebneva babyarana abana b’abakobwa babiri b’indahekana ari bo Maria Vorontsova na Katerina Tikhonova.

Maria afite imyaka 37 naho Katerina afite imyaka 36. Aba bakobwa barize baraminuza kandi muri kaminuza bizemo bari abahanga bitavugwa. Maria Vorontsova ari nawe mukuru yaminuje mu buganga ishami rya endocrinologie (ubuvuzi bw’imvubura z’imisemburo) kandi yashakanye n’umunyamahanga, umugabo w’Umuholandi bwana Jorrit Joost Faassen, wigeze gukora mu kigo cy’ingufu cya Leta y’Uburusiya, Gazprom. Gusa ariko nawe ntibamaranye kabiri, baratandukanye.

Maria (ibumoso) agiye gutora mu Burusiya mu 2007 ari kumwe n'ababyeyi be, Putin na Lyudmila

Maria (ibumoso) agiye gutora mu Burusiya mu 2007 ari kumwe n’ababyeyi be, Poutine na Lyudmila

Murumuna we, Katerina Tikhonova ,akora muri Kaminuza ya Leta yitwa Lomonossov iba i Moscou, mu murwa mukuru,akaba ari umwe mu bagize akanama k’abahanga mu bya siyansi (conseil scientifique) ba Kaminuza. Afite umugabo w’umurusiya w’ umukungu w’umugaga (oligarque) witwa Kirill Shamalov. Katerina afite impano y’ubuhanzi, abyina ‘Rock’n’Roll’. We n’umukunzi we (bamaze gushakana byemewe n’amategeko) babaye aba gatanu mu irushanwa mpuzamahanga ryabyo ryo mu 2013.

Katerina Tikhonova ari kubyina aserebeka ku rubura

Katerina yakoze izina rye kubera impano ye atiswe gusa umukobwa wa Poutine

Vladimir Poutine yabanje guta Lioudmila Chkrebneva hanyuma uyu mugore amushinja kumufata nabi,no kumuta mu rugo igihe kirekire yitwaje akazi. Abana bamaze gukura,bamaze kuva mu rugo, uyu mugore yasabye “gatanya yemewe n’amategeko(divorce)” nyuma  y’imyaka mirongo itatu bamaze bitwa umugabo n’umugore,mu rugo rutanezerewe na gato (nk’uko bitangazwa n’umugore).

Ikinyamakuru gicukumbura inkuru z’amabanga Washington Post, kivuga ko muri 2013 uyu mugore amaze gutana na Poutine yahise ajya kwibera mu Bufaransa gutangira ubuzima bushya, ashakana n’umusore w’umuherwe ukiri muto witwa Arthur Ocheretny basezeranye imbere y’amategeko mu mwaka wa 2016 ufite inzu nziza cyane ifite agaciro ka miliyoni 6 z’amayero iherereye mu mugi mwiza cyane wa Biarritz, mu Bufaransa.

(2) Svetlana Krivonogikh umugore wa kabiri wa bwana Vladimir Vladimirovitch Poutine

Mu gihe yabanaga mu buzima bubi na Lioudmila Chkrebneva twavuze haruguru, bwana Vladimir Vladimirovitch Poutine yaje kurabukwa inkumi nshya irabagirana yitwa Svetlana Krivonogikh wari umukozi wo mu rugo (umuyaya), maze amurongora mu ibanga rikomeye,babyarana umwana w’umukobwa witwa Elizaveta Vladimirovna Krivonogikh ubu ufite imyaka 21.Ubu muri iki gihe iyi nshoreke ya Poutine ni umushoramari komeye i Saint-Pétersbourg (akaba afatanyije n’undi muherwe station ya ski ndetse akaba afite imigabane myinshi muri Rossiya Bank),ni umugore ukoresha cyane imbuga nkorambaga cyane cyane Instagram.

(3) Alina Kabaeva umugore wa gatatu wa bwana Vladimir Vladimirovitch Poutine

Hagati aho uyu mugabo utajya asaza yaje kubenguka umukobwa w’icyuki (ubu ufite imyaka 39) witwa Alina Kabaeva maze nawe amutunga mu ibanga rikomeye mu myaka isaga 20 ntawe urarabukwa. Bamwita umukobwa woroshye kurusha abandi bose mu Burusiya kubera imikino ngororamubiri akinana ubugenge budasanzwe. Bwana Vladimir Vladimirovitch Poutine yamubyayeho mu ibanga gatatu,ubwa nyuma amubyarira impanga (zavutse mu kwezi kwa gatanu kwa 2019). Abo bana bavukiye mu mutekano uhambaye ku buryo nta warabutswe.

Alina Kabaeva yabanje gutegereza gatanya yemewe n’amategeko ya Poutine na Lioudmila Chkrebneva mbere yo gushyira ahabona urukundo rwabo rwo mu ibanga(ntiyari azi ibya Svetlana Krivonogikh). Uyu mugore ariko kuva yashira hanze urukundo rwe na Poutine (ngo yari arambiwe kubaho nk’imfungwa), yahise aburirwa irengero burundu asiga abana bato cyane,umuhungu w’imyaka 11,umukobwa w’imyaka 7, hamwe n’impanga z’imyaka 5- nta kimenyetso cy’uko yaba akiriho gihari. Igitangaje ni uko inzego z’iperereza n’iz’umutekano zabanje kuvuga ko uyu mugore yaba yarahungiye Poutine mu Busuwisi, ariko vuba aha (ku itariki ya 20 werurwe 2022) Ubusuwisi nabwo burabihakana buvuga ko uwo mugore wa Poutine atigeze akandagira ku butaka bwabo.

(4) Ekaterina “Katya” Mizulina umugore wa kane wa bwana Vladimir Vladimirovitch Poutine

Ubu inkuru igezweho ni iy’urukundo rugurumana hagati ya madamazera Ekaterina “Katya” Mizulina na Nyakubahwa Vladimir Vladimirovitch Poutine. Inkuru yasohotse mu binyamakuru byinshi urugero nka Daily Mail ,Le Figaro, The  Mirror, New York Post , n’ibindi byinshi yemeza ko inkumi igezweho mu buriri bwa nyakubahwa Poutine ari Ekaterina “Katya” Mizulina w’imyaka 39 y’amavuko. Ni mwiza ngo ngwino urore! Nyina ni Senateri Yelena Mizulina umugore uvuga rikijyana mu nteko ishinga amategeko y’Uburusiya, akaba umufana w’umukwe we byabuze akagero. Buri wese ukubise amaso iyi nkumi ariyamira ati «Katya Mizoulina ni umugore usa nk’abo Poutine akunda rwose (udukobwa duto duto, tw’urubavu ruto,tubengerana). Bene utu tu bébé nitwo akunda kuva kera na kare ».Ekaterina Mizulina yaminuje muri Kaminuza y’i Londres mu Bwongereza kandi kuva mu mwaka wa 2017 ni umuyobozi mu kigo cya Safe Internet League mu Burusiya.

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Mu by’ukuri, nta muntu uzi umubare wuzuye w’abana ba perezida Vladimir Vladimirovitch Poutine cyangwa umubare w’abagore atunze bose hamwe kuko abo tumaze kuvuga haruguru nabo bamenyekanye bitinze,uko bigaragara hashobora kuba hari abandi nabo bataramenyekana.

Wowe ubibona ute? Ni ngomwa ko umukuru w’igihugu agira urugo rw’intangarugero, cyangwa ubuzima bw’urugo rwe ntacyo burebaho abaturage ayobora? Ese utazi kuyobora neza urugo rwe yabasha kwita ku gihugu cyose? Ubyumva ute? Duhe igitekerezo hasi aho mu mwanya wagenewe ibitekerezo.

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

1,048 thoughts on “Vladimir Vladimirovitch Poutine perezida umaze guca agahigo ko kugira abagore benshi mu gihe gito kandi akiri perezida

  1. balloon казино balloon game Игровой автомат Ballon дарит СЏСЂРєРёРµ эмоции.

  2. Ballon радует РёРіСЂРѕРєРѕРІ разнообразием функций.: balloon game – balloon игра на деньги

  3. Ballon — идеальный выбор для азартных РёРіСЂРѕРєРѕРІ.: balloon казино – balloon казино играть

  4. Присоединяйтесь Рє игрокам РЅР° автоматах.: balloon игра – balloon казино демо

  5. balloon казино balloon game Игровые автоматы делают вечер незабываемым.

  6. Соревнуйтесь СЃ РґСЂСѓР·СЊСЏРјРё РЅР° игровых автоматах.: balloon казино – balloon казино официальный сайт

  7. balloon игра на деньги balloon казино Казино — это шанс РЅР° финансовую СЃРІРѕР±РѕРґСѓ.

  8. Играйте РІ казино Рё забудьте Рѕ заботах.: balloon game – balloon казино официальный сайт

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *