Igisigo “NAJE KUBIKA U BURUNDI” cya Sekarama ka Mpumba

HAKIZIMANA Maurice

Iriburiro: Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ « Ikobyo ».Sekarama yagihimbye mu 1872. Kiravuga iby’ “Igitero cyo mu Lito”, ari na cyo se Mpumba yaguyemo. Sekarama yagituye umwami Rwabugili aho yari atuye i Rusagara ho mu Mvejuru. Muri icyo gisigo cy’ “Ubuse”, Sekarama araburira ingoma y’ u Burundi, «Karyenda », ko igiye gufatwa-mpiri n’iy’i Rwanda « Karinga ».

Igisigo: “Naje kubika u Burundi”

Bwa Rubarira-joro* rwa Bigashya*,

Nasize icyago iwa Cyububira-tamu*.

Nasize i Nkoma bicika,

005 Inkungugu iryana i Nkotsi

Biyabira umurwano wawe.

Canira uze nzikwereke .

Ni iza cya Kimuga,

Nta mugabo zizeye,

010 Zakwiye imisozi yose

Nanjye mbwira Umwami ibisigo,

Ishakwe irakoma,

Nanjye mbwira abagabo inzoza* ya Bugabo.

Ntare we ntakigira aho atura iwabo

015 Na njye ino ndatambira ingoma,

N’ingoro yaganje

Igaca ibyaro ku migisha.

Naje ndi insongerezi ya Ruseke*

Kwa Rusumira-ndonyi* rwa Gikebya-mato*,

020 Barahinga imbuto yaho

Ikaba urukungu.

Babaye inkungu ubwo bakumyeumuhinza

Barakonje imbeho,

Wa muyagaurabahuha mu muraha*.

025 Nzarora aho ucukura amahanga

Rusanga* yacaniwe,

Ugaca ibyaro ku migisha.

Nzaguha impundu zitendeje iminega*

Ntambire Abakwiye n’Abatsinzi,

030 Rugaza ukambika Rugina*.

Ye Bagina bagendanaga iyi Ngina*

Ngo igine* abayigina*,

Ikabahindura imigina*.

Ibakura mu gihugu

035 Igihinduye icy’umwe,

Iya Cyigirira ibicuba

Ingoma ndende ya Bugabo

Ndaruhutse ari jye uyitahije.

Iya Mutara uko iteze nkubereke

040 Iyi Mpima-byaro ya Mabega,

Icura inkumbi ntisongerwe

Ntizisambe iz’amakeba,

Igakiza ibyaro amajosi.

Uko yivuga nkayitambira Mutukura*

045 Igatunga ab’amakeba,

Nkaba umubata wawe.

Ndi intiti* ngategurira Abami

Bagatsindira ubuhatsi* twejeje,

Bagahumba ibyaro ku migisha.

050 Nabahanuye umutima

Mbagutambire Mutaga yapfuye,

Rugabo* ikoza ku muheto.

Mbese kagire ingabe Nyamiringa*,

N’inganji Karinga* iyi ntijana

055 Yata Karyenda* mu mukoki.

Iyihindura icyima

Iyishyingira icyugu,

Iyikuba umutwe irayitembagaza

Agahinda kayigwa munda Karyenda,

060 Iyikora ku matama.

Ya ngoma y’i Mutarama,

Kwa Nyiramutega na Mutagera

Iyacu Muteri* ni yo iraririza Abatimbo.

Ikabamburwa n’Abasengo

065 N’abafite imirama*,

Igahaka za ngoma .

Ingoma ndende ya Bugabo.

Wayirushije ubugabo we Nganji,

Karyenda niguture

070 Uyitunge mu bwina*,

Itagutuye uzayitunge mu mufuka.

Maze ishire ijabo* ihakwe

Nta zima yihebere,

Yabaye inkuna yo gupfa, iracumbagira

075 Yabaye umwiriKaryenda.

Kandi ni ko agira amatwi make munda

Yabaye icyima , yatahiwe n’icyago,

Ifite mu cyambiko hake.

Kandi ni ko ikomangana

080 Yishyize mu rumira itazi kwoga,

Yita mu ngeri

Aho nu* uhore,

Nturyebuze akarimi Karyenda.

Jye uzi Karinga, irakujya hejuru

085 Irakugira intebe nkwitonge,

Iragutega mu ruhanga Bwagiro,

Icyo kizizi gishire.

Urabaze imwe Bizinge*

Yazingiraga i Bwene-muswa*,

090 Imwe yajegezaga

Ikayihonda ku mabuye.

Uzambaze aya Muteri

Mutukura iratanga iz’irembo,

Ikagaba intahira.

095 Ni impame ntibayigera,

Ni impotore irasumba iz’amakeba

Ikuye kwa Gisabo* ku bugabo.

Nibaze bakwihongere, Kigeli

Ubwo wahawe igihugu,

100 Icyago bagihaze ku mubiri.

Urasanira ingoma usize yo abavuke

Ruvumba-ntambara rwa Mabara,

Ukabaza bose imihayo* yanjye

Uti: ese mbwira uko bwatsinzwe ?

105 Nti: bubwirize umushumba

Na we umuhutu*yatanze urukano*,

Yemeye imirimo.

Ubwice ni jye w’inkusi*.

Nje kukubwira inkuru nasanze i Buguru* bwa

Rugarika-ndonyi*,

110 Nasanze Karyenda amaganya ayitashye.

Itugaritswe n’ishavu, irabyicuza,

Ngo irashaka kwambikwa Rugina*.

Ngo ejo itayigira intebe nka Ruvuzo*,

Ikayivungura nk’inkomo ishaje

115 Igafatwa mpiri Karyenda.

Yumvise imihayo turi mwo i Rwanda,

Amaganya arayegura iraboroga

Iti: nabuze aho nakwirwa

Muri iki gihunya,

120 Rugaba-bihumbi yampfakaje nkiri muto,

Rurivugira urugembe i Buguru.

Nyikora ku matama ndayicyaha

Nti: henga wunvane n’ubupfakazi.

Utsindwe nka Mizage*

125 N’Indigata- migezi* ya Rubura-soni*.

None Karyenda ko ubuze Mutaga,

Uteze undi muhunguzi nka he ?

Hama hamwe ikwivuge Nyamiringa*

Wicuze ya Mirindi,

130 Washengererwaga i Gisigwa-ntote*,

Kandi ugende uko

Nka Mutumo wa Kinyoni.

Karyenda cura igihunya

Urarire ikirumbi,

135 Ikirumbo cyarakwokamye i Buguru*.

Naho iwacu ujye wumva

Ingoma zisumana n’impundu,

N’Abasizi n’Abasengo

Zikayisanganira Ntuku*.

140 Ukumva ibihubi* i Rwanda

Ingoma zivuga umutuzo,

Nabacyuriye Ntuku inyambo.

Uzitsindiye ubuhatsi Karuhura

Mutukurawayitatse iz’ibihugu,

145 Ikigize icya Mugabo-umwe.

Nkuyubwatsi ko wayogoje amahanga,

Bakaga ab’amakeba,

Naje kwaka ingororano.

Uzampe inka unshyire i Rwanda,

150 Uzambonere ubuturo, sinatashye

Ndi umubata wawe.

Urankumbure sinatashye,

Natewe n’indwara

Inkenya ubugingo.

155 Yankuye mu bandi

Nari ingabo yawe Kigeli,

Ngo ugabe, ndacumbagira ibirenge.

Nakumbuye i Bwami

Ntacyikora ukundi,

160 Nkorera intege ziranga

Amaguru ambera ibinanira.

Ngize ngo niyahure njye mu ngezi,

Nzirikanye Umwami wahawe zakunze,

Niyima kujya kwa Nyamutezi*.

165 Sindata ubukene bwanjye,

Naje gukura ubwatsi, Bwagiro

Ko wahinze ubudehe ibyaro.

Ndi ku bya mbere

Sinabikuye u Burundi,

170 Burarumbye nk’ibirumba

Nasize irungu i Buguru*.

Rero Kigeli urakaganza amahari

Wivuge ibihugu,

Ndahirwa we wahawe ingoma

175 Ngahabwa inganzo.

Mbahe inyunguramagambo?

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

01. Rubarira-joro= Ntare

02. Bigashya=Mwambutsa

03. Cyubira-tamu= Ruganzu II

04. Inzoza= igihe kizaza

05. Ruseke= u Burundi

06. Rusumira-ndonyi= Ntare

07. Gikebya-mato= Mwambutsa

08. Umuraha= igituza(ikigarama) cyambaye ubusa

09. Rusanga= imfizi y’ibwami i Rwanda

10. Iminega= gucumita amacumu

11. Rugina= Karinga

12. Ingina=ubushyo bw’ibwami

13. Igine= gutukura

14. Kwigina= kwireshyeshya na

15. Imigina= igitsi(?)

16. Mutukura= Karinga

17. Intiti= umunyabwenge,umujyanama

18. Ubuhatsi=ubutware

19. Rugabo= imana

20. Nyamiringa= Karinga

21. Karyenda= ingoma-ngabe y’ubwami bw’u Burundi

22. Muteri= Karinga

23. Imirama= igikoresho cy’umuziki

24. Umwiri= umunyago

25. Nu=gutangara

26. Bizinge= Rukurura:ingoma-ngabe y’ubwami bwa Gisaka

27. Bwene-muswa= umwobo

31. Gisabo= umwami w’u Burundi

28. Imihayo= ibisingizo byo kurengereza ku muntu

28. Umuhutu= umugaragu

29. Urukano= ikimenyetso cyo kubaha cyane

30. Inkusi= umuhamya wa mbere

31. Buguru= Burundi

32. Rugarika-ndonyi= Ntare

33. Rugina= Karinga

34. Ruvuzo= Rukomba-mazi: ingoma-ngabe y’ubwami bwa Bugesera

35. Mizage= Benginzage ariwe Nyagakecuru

36. Rubura-soni= Haramanga,se wa Nyaruzi,umuhinza(umwami w’abahutu) w’i Burwi,ubwami bwahoze muri Butare

37. Gisigwa-ntote= Burundi

37. Ntuku= Karinga

38. Ibihubi= umuziki w’ingoma

39. Nyamutezi= umwami w’ikuzimu

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

737 thoughts on “Igisigo “NAJE KUBIKA U BURUNDI” cya Sekarama ka Mpumba

  1. Nasza strona oferuje szeroki wybór automatów do gier w trybie online. Są to identyczne tytuły, jak te, które można spotkać w kasynach internetowych. Różnica polega jednak na tym, że nasze automaty do gry online służą jedynie zabawie. Niezwykle ważne jest to, że takie maszyny na naszej stronie czy w kasynach internetowych wiążą się z kilkoma istotnymi zaletami. Przede wszystkim są dostępne na komputerach czy smartfonach, przez co nie jest konieczne wychodzenie z domu w celu gry. W porównaniu z salonami gier czy też kasynami stacjonarnymi na naszej stronie znaleźć można o wiele szerszy wybór automatów. To sprawia, że można liczyć na różnorodność i więcej rozrywki! Jeśli dalej nie wiesz, co zrobić, to mamy dla Ciebie propozycję. Przedstawiamy trzy najciekawsze naszym zdaniem gry online, które doskonale nadają się dla początkujących i które bez wątpienia znakomicie wprowadzą Cię w świat gier slotowych online:
    http://eudat1.deic.dk/user/rietabsettdis1971
    Spokojnie, dodanie wyjątku nie wyłączy blokowania reklam. Kasyno online jest internetowym odpowiednikiem kasyna stacjonarnego. Znajdziesz w nim wszystko to, co w tradycyjnych kasynach, od gier slotowych, przez ruletkę, Blackjacka po poker. Najlepsze kasyno online oferują także kasyna live, gdzie możesz grać w prawdziwym krupierem i innymi graczami, bez wychodzenia z domu. Ustawa 2017 naprawia ten błąd. Trochę. Art. 6a przedstawia szczegółowo zasady, na jakich mogą być organizowane turnieje pokerowe. Najważniejsza informacja jest taka, że można grać turniejowego pokera w kasynach oraz poza nimi. Z tego tematu polski użytkownik dowie się o zawiłościach gry w pokera w kasynach online. Co to jest poker, dlaczego gra w pokera jest bardzo interesująca i opłacalna. Czy można grać w pokera za darmo?

  2. There so many different computer tech stuff like Computer Programming, Computer Support Specialists, Computer Systems Analysts. I just want to know what it would be to go work on computers like store or business computers mess up or like tearing computer apart and repairing them. what would them be called?.