Igisigo “Singikunda ukundi” cya Yuhi III Mazimpaka

HAKIZIMANA Maurice

Singikunda ukundi
Nyonga ya Nyangoma ya Nyanzeru
Yarorerwaga i Nyangwiro,
Ngwije-ingohe ya Mukangozi na Mbabazi
5 Abyoza inyoga-ruzi,

Ya Rugwe rwa Nyirangozi.
Agatsinda ntibinkundira
Mukumburwa wa Mukuba-ntenderi wa Mutima
Wafasha Mutara ishyaka i Mujyejuru,
10 Nta byo nkunda ngo binkundire,

Abo nkunze barakuka,
Bajya i Kamakoma gukungika kure.
Nta mwimano nkiririkiye,
Mushyikirana wa Mushyitsa-ngabo,
15 Na Mushyitsa-jogwe wa Jembe

Wishinzaga i Nyamajanja.
Mahinguka wa Muka-mabega wa Mabara,
Yambaye arakaye
Tukarakara ingoga.
20 Agatsinda ntibindembera,

Barembera ba Muniga na Murora-nzengo
Bazeye Muzamuzi.
Nta we twuzura ngo ambe hambavu,
Uwo twuzuye aba yujuje inama
25 Kujya i Magwegwe ya Magaba.

Mugira-bumwe, ko ari wowe muntu
Twari twuzuye neza,
I Bugaragara bwa Bugabo na Nyirabusoro,
Ukaba inyanzi mu Banyarwanda.
30 Ko wimutse ukankukira mu ivugiro

I Vumba-mbago rya Mabara
Ukuzura ku kirembya nde.
Inshuti nzima ko ari wowe nari nsigaranye,
I Mwurire wa Nyiramunyazi na Munyaga-nyana,
35 Ntakuberutswe ukanyambuka vuba.

Reka nangwe Nyamiseso
Iyo ugiye i Nyamiyenzi ya Mirunde,
Untera irungu rigumye.

Uritashye Nyamwiza

Uzantahirize Mutara-bisiga
40 Wa Nyamurori na Murushya-vuzi,

Irya Nkundwakazi ya Mutaha-kure
Mayange wihinduye Mahara,
Na Nyamahame na Maso
Bakanyambuka vuba.
45 Ago bampe Mukesha-bara

Wa Mutamirizi wa Nyabihubi
Wasiga intimba mu mubiri wanjye.
Muri yo usize umwikomo mu ntebe,
Umubisha uhora unyambura akindi hambavu.
Uritashye Nyamwiza

50 Uzantahirize Bugiri bwa Bugabo na Bugune,

Nari ntoye mu bagabo
Sange wisangiye Sekuru wa Samukuru,
Nasigaye ndwaye ingabo yangiye mu gihe.
Ubonye Murera-ngame wa Murera-ndushyi
wa Nyamishyo
55 Ubwe bushyo butashye mu mubiri anjye.

Muri iyo usize umwikomo mu ntebe,
Umubisha uhora unyambura akindi hambavu.
Uritashye Nyamwiza

Uzantahirize Nyamwishyura,
Wa Mweza-mbavu na Mweza-bara
60 Woneye Nyamiyonga.

Mudakukanwa Mushiki anjye
Mwajyana i Shika-mpweru rya Masheja
Anshegeshe mu mbavu.
Ubonye Mudahendwa, Muhendwa-bwenjya
65 Wa Bwimba bwa Gasogwe,

Umunyiginya utadushira Rubanda
Nimubonana uzamuntahirize,
Uti : urukumbuzi ni ubusa,
Uramwihishe i Muhazi i Muhuruzi.
Uritashye Nyamwiza

70 Uzantahirize Nyamugumya,

Wa mugumiriza-nzira wa Mutameneka,
Ya nshuti yacu kabiri i Cubi.
Nyabwiza na we yonewe ubuto n’ubukenya,
Ari uguteshwa ubwimba bwanjye yagize.
75 Ubonye urya murasanyi

Utajyanye amakomeri,
Ya Masasa na Masogwe
Atamuritse ibyico bya Mariza,
Ubonye ko atijyanye Makomeri ya Songa
80 Atadutinyiriye, butindi ikaroga.
Uritashye Nyamwiza

Uzantahirize Mashako y’imandwa ya Nyamabara
Nari nashye imuhana anjye,
Urya mugani wa Mugongo wikora,
Yagiye ntamukumburutswe.
85 Muyumbu wa Nyamushya

Ubonye Rutsiro-rw’Abacwezi,
Rwa Rushya rwa Bazira-nkongi
We ntiyandariye kabiri.
Muri iyo usize umwikomo mu ntebe
90 Umubisha uhora atwambura ,

Aramutwambuye na we.
Uritashye Nyamwiza

Uzantahirize Nyamugeni,
Wa Mwegera-mimaro wa Bagira-mfizi,
Wasibye irembo rya Masonga.
95 I Masange yarahimutse,

I Nyamasonga ya Nkubito
Murakubye amasonzi ya Rubanda musize
Muri n’inkuru mujya kubarira Nkubira,
Ya Nkubiranye mu buta,
100 Ya butakiro bwa Mutara-mbuga

Ubwe bushyo butashye i Mutangira
Uzabasengere Muzigaba.
Umutware watema inka zishotse
I Butare bwa Nyamitavu,
105 Uti: ibihugu byose uko bingana,

Bihubi bya Mihunga ya Nyabihubi,
Yarabihinduye Birorero,
Uti: nta bihugu bitamwubashye
Nyamunsi wa Bwenge,
110 Ni we bwugamo mu Buhunguka-ntuku.
Uritashye Bukeye

Isi ikanga ya Mukangaranya
Aho turasezeranye.
Uzatashye ba bantu mujyanye
I Mujya-ngabo wa Mujya-ntobyi wa Nyiramutima,
115 Banteye gutangara.

Barya bantu ba Nyamiseso
Wa Ngashya na Zuba,
Ntibazoya kuriza abantu basize.
Uritashye Nyamuturiza wa Mutega

Uri kure ibintu bikaguma,
120 Uzatashye n’imirimba mwajyanye

I Nyamiyenzi ya Mirunde na Minyago,
Uti: ibikenya ntimwimana
Mwiramutse mwese,
Imvuro yanyu ibaye urunde i Rwanda.

Ibihe byiza mwese

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

582 thoughts on “Igisigo “Singikunda ukundi” cya Yuhi III Mazimpaka

  1. I spent over three hours reading the internet today, and I haven’t come across any more compelling articles than yours. I think it’s more than worth it. I believe that the internet would be much more helpful than it is now if all bloggers and website proprietors produced stuff as excellent as you did.

  2. O co chodzi więc z systemami do gry w ruletkę? Zapewne słyszałeś o nich nieraz, lecz prawdopodobnie nadal nie wiesz, co zrobić by wygrać w ruletkę. Gra w ruletkę jest w stu procentach grą losową i nie można przewidzieć wyniku, jaki pojawi się po zakończeniu spinu. Żadna strategia gry w ruletkę nie zapewni Ci wygranej. Może jedynie zwiększyć jej matematyczne prawdopodobieństwo. Znane są trzy strategie do gry w ruletkę. Oto one: I dodaje: – Nie ma tu analogii do grypy, bo lekarze rodzinni przed sezonem się szczepią przeciwko tej chorobie. Konieczność fizykalnego badania osób podejrzanych o zakażenie koronawirusem jest jak rosyjska ruletka: przecież lekarz nie wie, czy pacjent ma COVID, czy nie. Sytuacja, jaką wywołuje swoją strategią Ministerstwo Zdrowia, grozi stworzeniem wielu nowych ognisk zakażeń COVID-19, a staną się nimi poradnie POZ – przestrzega.
    https://www.dermandar.com/user/wicej/
    Darmowe Obroty Kasyna Bez Wymagań Dotyczących Zakładów Depozytowych | Black Jack Online na Pieniądze Blackjack Online Na Świecie powstaje coraz to więcej kasyn naziemnych. Tak samo jak i internetowych. Kliknij tutaj aby dowiedzieć się więcej. W Polsce również rośnie liczba kasyn stacjonarnych. To dobra wiadomość dla miłośników gier hazardowych. Obecnie, kasyna w Polsce oferują wiele rodzajów gier. Polska, pod względem światowym dotyczącym różnorodności gier, plasuje się dobrze. W polskich kasynach można zagrać w takie same gry jak na całym Świecie. Najwięcej fanów gier hazardowych znajduje się w Ameryce Północnej i Europie Zachodniej. Wygrać Kasyno Na Prawdziwe Pieniądze – Android Kasyno Jak Grać w Kasynie na Telefonie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *