Mu Bufaransa,umugabo ukiri muto Gabriel Attal, washakanye n’undi mugabo mugenzi we, yagizwe Minisitiri w’Intebe, uyu munsi yinjiye Matignon.

HAKIZIMANA Maurice

Nyuma yaho guverinoma yose yari iyobowe na Élisabeth Borne yeguriye, Gabriel Attal de Couriss  niwe wahise agirwa Minisitiri mushya w’intebe,akaba umusore ukiri muto wa mbere mu Mateka ya Repubulika ya V ubaye Minisitiri w’Intebe. Hatarashira amasaha 24 Élisabeth Borne atanze ibaruwa yo kwegura kwe n’ukwa guverinoma ye, Gabriel Attal yatinyutse kwisabira uwo mwanya, asaba kubonana byihuse na Emmanuel Macron ngo amukoreshe ikiganiro amwereke ko ashoboye,maze asohokamo yamaze guhabw auwo mwanya.

Nkurikira no kuri whatsapp ubyuze hano: channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

Imitwe yari yashyushye abantu benshi batekereza ko Minisitiri w’Intebe araba Gérald Darmanin, cyangwa se Bruno Le Maire byakwanga akaba nibura Richard Ferrand. Ukushyirwaho k’uyu musore byabaye ikintu cyatunguye abantu benshi.

Nommé ce mardi, Gabriel Attal remplace Élisabeth Borne au poste de Premier ministre. (Photo EMMANUEL DUNAND / POOL / AFP)
Gabriel Attal (iburyo) yasimbuye Élisabeth Borne ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. (Photo EMMANUEL DUNAND / POOL / AFP)

IBINTU BY’INGENZI WAMENYA KURI GABRIEL ATTAL:

Twinjire mu buzima bwe bwite: Gabriel Attal ni umutinganyi utakibihisha

Akiri umusore w’ingimbi, yakundanaga n’umukobwa w’icyamamare,umuririmbyi witwa Joyce Jonathan, babana nk’umugabo n’umugore. Gabriel Attal avuga ko uyu mukunzi we yabaye «urukundo rwe rwa mbere».

Gabriel Attal na Joyce Jonathan umukunzi we babanye nk’umugabo n’umugore

Ntawe uzi neza igihe bataniye,kuko amakuru y’ibanga yagiye hanze agaragaza ibimenyetso bihamya ko Gabriel Attal atagikundana n’abagore.

Amaze imyaka myinshi  yarashakanye kandi abana n’umugabo mugenzi we (en couple) witwa Stéphane Séjourné, wahoze ari umujyanama wa Emmanuel Macron n’umukuru w’abadepite bo mu ishyaka rya LREM mu Nteko kuva muri Nyakanga 2019. Inkuru y’urukundo yari yaragizwe ibanga ariko iza kujya hanze,nawe ubwe ntakibihakana.

Ninde wabishyize hanze?

Mu kwezi k’Ukwakira 2018, igihe Gabriel Attal yagirwaga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi bw’Igihugu,yatunguwe no kubona iby’urugo rwe n’urukundo rwe hagati ye n’uwo mugabo babana (ubutinganyi) byandikwamo igitabo n’umu avocat witwa Juan Branco,igitabo cye cyitwa Crépuscule.Ni inkuru atifuzaga ko ijya hanze kuko yari yarabihishe ababyeyi be, ariko bimaze kujya hanze,yagize ubutwari bwo kujya mu bitaro kubibwira papa we wari urwaye umutima.Avuga ko se yabyakiriye neza, gusa ikibabaje….ni uko yahise apfa yishwe n’umutima.

Gabriel Attal n’umukunzi we Stéphane Séjourné

Wankurikira kandi no kuri whatsapp unyuze hano: channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

Akimara gutangazwa nka Minisitiri mushya w’Intebe,Abafaransa babyakiriye gute?

“Mbona akiri umwana,uriya mwanya wa Minisitiri w’Intebe si uwe rwose ”.-Umufaransa wigenderaga miu muhanda. 

“Jye, nsanzwe ngirira icyizere abajene, azabasha kandi azakora neza ”– undi Mufaransakazi wihitiraga.

“Apuuu! Nta kintu na gito azabasha guhindura mensiye, bizahora uko bimeze ubu, nta na gito azashobora !”-undi mufaransa wabibwiye TF1. 

“Mbona ari umuntu mwiza, uhora ahari, utuje, w’umukozi. Ese azaba Minisitiri w’Intebe mwiza, umva,sinabihamya ”-undi wabajijwe.

“Ni iki Abafaransa bakwiringira muri uyu mu Minisitiri w’Intebe wa 4 w’iyi guverinoma ya 5 mu myaka 7 gusa? Zeru. Turambiwe izi nkomamashyi zirangwa n’ubwikunde, zirekereje kuzana indi mishinga idashinga bazatura ku baturage.”_Marine Le Pen kuri X

“Attal agarutse ku mwanya wo kuba umuvugizi. umwanya wa Minisitiri w’Intebe uburiwe irengero. Uyu mwami agiye gukomeza kutuyobira uko ashatse we n’abiru be. Abafaransa baragowe kuko ibikomangoma bituyobora ni iminja gusa gusa.”-Jean-Luc Melenchon kuri X

“Attal asimbuye Borne. Umu macroniyene asimbuwe n’umu macroniye uzasimbura abandi ba macroniye. Emmanuel Macron nta rutirigongo yifitiye : ahora yizengurukaho kuko abihagaritse yahiuta agwa .”-Eric Zemmour, kuri X

“Mpaye ishya n’ihirwe byinshi Gabriel Attal. Nizeye ntashidikanya ko azabasha kuyobora mu budahemuka imishinga y’igihugu kandi agakomera ku ndangagaciro zacu. Abadepite (b’ishyaka ryacu Renaissance) bazamushyigikira byimazeyo kandi bazafatanya nawe gushakira ibisubizo ibibazo bikomereye igihugu cyacu mu rwego rwo gukomeza kuzana impinduka zikenewe byose ku nyungu z’Abafaransa bose.”-Sylvain Maillard,umukuru w’abadepite b’ishyaka rya Renaissance mu Nteko ishinga amategeko- kuri X

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

710 thoughts on “Mu Bufaransa,umugabo ukiri muto Gabriel Attal, washakanye n’undi mugabo mugenzi we, yagizwe Minisitiri w’Intebe, uyu munsi yinjiye Matignon.

  1. What i do not realize is in fact how you are no longer actually much more wellfavored than you might be right now Youre very intelligent You recognize thus considerably in relation to this topic made me in my view believe it from numerous numerous angles Its like men and women are not fascinated until it is one thing to do with Lady gaga Your own stuffs excellent All the time handle it up

  2. Be it alone or with your partner. Share all your secret thoughts with me. Dirty fantasies cam models are welcome with me! Here you get uninhibited dirty talk from me, dirty and secret dreams are lived and come true. I show you horny and want to see it from you! I look forward to seeing you on cam!