Dore icyo Bibiliya ihishura ku birebana na Noheli

HAKIZIMANA Maurice

Bibiliya ntivuga itariki Yesu yavutseho, kandi ntivuga ko twagombye kwizihiza umunsi mukuru w’ivuka rye. Hari inkoranyamagambo yagize iti “Imana si yo yasabye ko abantu bajya bizihiza umunsi mukuru wa Noheli kandi uwo munsi ntuvugwa mu [Isezerano Rishya.]”​—Biri mu gitabo McClintock and Strong’s Cyclopedia.

 Amateka ya Noheli agaragaza ko uwo munsi mukuru ukomoka mu madini ya gipagani gakondo. Bibiliya igaragaza ko iyo dusenze Imana mu buryo itemera, biyibabaza.​—Kuva 32:5-7.

Amateka y’imigenzo ya Noheli

1. Kwizihiza ivuka(anniversaire) rya Yesu

  •  “Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibizihizaga ivuka rya [Yesu] bitewe n’uko bumvaga ko kwizihiza ivuka ry’umuntu uwo ari we wese ari umugenzo wa gipagani.”​— Byavuye mu gitabo The World Book Encyclopedia.

Soma nanone:Inkomoko ya Père Noël,Santa Claus,Saint Nicolas, Kris Kringle,Sinterklaas

2.Itariki ya 25 Ukuboza

Nta gihamya igaragaza ko Yesu yavutse kuri iyo tariki. Abayobozi ba kiliziya bashobora kuba barashyizeho iyo tariki kugira ngo bayihuze n’iminsi mikuru yabaga ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza.

3.Ibirori no gutanga impano

 Hari inkoranyamagambo yagize iti

  • “Umunsi mukuru w’Abaroma witwa Saturunaliya, wizihizwaga mu kwezi k’Ukuboza hagati, ni wo bavanyeho imyinshi mu migenzo ikurikizwa kuri Noheli. Urugero, kwizihiza uwo munsi ni byo byaje kuvamo imigenzo yo gukora ibirori bihambaye, gutanga impano no gucana za buji. Nta kazi kakorwaga kandi n’abacuruzi ntibacuruzaga,” ku munsi mukuru wa Saturunaliya.​— Byavuye mu gitabo The Encyclopædia Britannica.

4.Udutara bacana kuri Noheli

  • Hari inkoranyamagambo yavuze ko iyo abantu bo mu Burayi babaga bashaka kwirukana imyuka mibi no kwizihiza imboneko z’izuba zabagaho ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza, batakaga amazu yabo bakoresheje “udutara tumyasa n’ibiti by’amoko yose.”​—Byavuye mu gitabo The Encyclopedia of Religion.

5.Uduti twitwa Gui na houx dukoreshwa kuri Noheli

  • “Hari abayobozi b’amadini gakondo ya kera yo mu Burayi bumvaga ko utwo duti (Gui na houx) dufite ububasha ndengakamere. Utwo duti badusengaga biringiye ko izuba rizongera kuboneka”.​—Byavuye mu gitabo The Encyclopedia Americana.

 5.Igiti cya Noheli

  •  “Gusenga ibiti byari bimenyerewe mu bapagani bo mu Burayi, kandi bakomeje no kubikoresha mu gusenga na nyuma yo guhinduka Abakristo.”
  • Hamwe mu hantu bakomeje gukoresha igiti mu gusenga, ni mu muhango wo “gushyira igiti cya Yule [umunsi mukuru waje guhinduka Noheli] ku muryango cyangwa mu nzu mu gihe cy’iminsi mikuru yizihizwaga ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza.” Byavuye mu gitabo​—Encyclopædia Britannica.

II Soma nanone ingingo ivuga ngo : IGITI CYA NOHERI.Kanda hano uyisome.

KU BINDI BISOBANURO BIRENZEHO,KANDA HANO 

Mukomeze kugira ibihe byiza!

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

2 thoughts on “Dore icyo Bibiliya ihishura ku birebana na Noheli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *