Bagejeje Imana mu butabera: Bayiregaga iki kandi Abacamanza bayikatiye uruhe?

HAKIZIMANA Maurice

Mircea Pavel wo muri Rumaniya,Luigi Cascioli  wo mu Butaliyani, Ernie Chambers wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, na Salvatore Pertutti  wo mu Bufaransa bose bagerageje kurega Imana Ishoborabyose n’Umwana Wayo Yezu Kristo mu nkiko z’iwabo muri iyi myaka icumi ishize, bayishinja ibyaha biremereye. Reka mbanyuriremo ibirego byabo n’imyanzuro y’Abacamanza kuri buri kirego.

Accusé Dieu, levez-vous ! (photo d'illustration)
Abarega Imana, Muhaguruke ! (photo d’illustration) © Maxppp

II Nkurikira kuri WhatsApp unyuze hano: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

1.Salvatore Pertutti yareze Imana ivangura riboneka muri Bibiliya no muri Korowani “ibitabo byayo”.

Salvatore Pertutti, perezida w’ishyirahamwe ryitwa “Les Athées en action”

Salvatore Pertutti, ni umufaransa. Ikirego cye cyari icy’uko Imana,ibinyujije mu bitabo byayo bibiri aribyo Bibiliya n’Ikorowani, iteza imbere ivangura(homophobie). Mu kirego, yatanzemo ibyo yita ibihamya by’ivangura ry’Imana ku gitsina, ku bwoko, no ku dutsiko (mu gifaransa “les propos sexistes, homophobes et sectaires”). Hari muri 2011. Ubutabera bw’Ubufaransa (mu ntara ya Moselle) bwanzuye ko icyo kirego cye kidafite ishingiro,bityo ko kitazaburanishwa mu mizi. Yashakaga ko ibyo bitabo byombi bicibwa, bihamwa n’icyaha cyo kubiba amacakubiri n’inzangano. Yari yifashishije itegeko ryo kuwa 29 Nyakanya 1881, nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2004 rirebana n’ubwisanzure bwo gutangaza amakuru.Yatsinzwe ataraburana n’Imana mu mizi.

Bibiliya

Korowani

2.Ernie Chambers yareze Imana Data wa Twese kwica, kurimbura, n’Iterabwoba

Ernie Chambers,senateri muri sena ya USA yifuzaga guhangana n’Imana ubwayo mu rukiko

Muri 2008, umusenateri w’intiti,muri Leta zunze ubumwe za Amerika we yareze Imana Data wa Twese,Umuremyi wa Byose mu rukiko, kandi yifuzaga ko iza bagahangana. Ikiyizira kandi. Mu kirego cye, bwana Ernie Chambers  yashakaga ko urukiko rutegeka Imana kwisubiraho igahagarika  “urupfu, kurimbura n’iterabwoba ryayo mu bantu bayo ”.

Mu rukiko yasobanuye ikirego cye agira ati:

Umuremyi niwe uteza “urupfu, kurimbura n’iterabwoba ryayo mu bantu bayo….Adutera ubwoba aduteza imitingito irimbura, imvura mbi iteza imyuzure mu baturage, inkubi z’imiyaga kirimbuzi, imiraba, uruzuba ruteza inzara kirimbuzi n’andi mabi ye yose”

“Ni yo mpamvu, nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ari na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha”Abaroma 5:12

Uyu musenateri wa Leta ya Nebraska, yemeje urukiko ko rufite ubushobozi bwo gucira urubanza Ishobora Byose kubera ko yivugaho ko Ibera hose icyarimwe, ati rero ubwo inaba muri Leta yacu. Nanone yavuze ko adakeneye kuyishyira “Hamagara” kuko ubwo yamaze kuyibona ubwo ireba byose na hose.

II Nkurikira kuri WhatsApp unyuze hano: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Mu gusoma imyanzuro y’urubanza, umucamanza Marlon Polk  yavuze ko uwareze ariwe ufite inshingano yo kujya kubanza kuvugana n’uwo arega imbonankubone, no kumushyikiriza urwandiko rumurega. Yongeraho ko niba adashobora kubonana n’iyo Mana arega, nabo nta bubasha bafite bwo guca urubanza mu mizi. Rupfundikirwa gutyo.

3. Mircea Pavel yareze Imana ibyaha by’ubutekamutwe, ubuhemu no kudatabara umuntu uri mu kaga

MIRCEA PAVEL, wo muri Rumaniya,yareze Imana ibyaha by’ubutekamutwe, ubuhemu no kudatabara umuntu uri mu kaga

MIRCEA PAVEL, umunyarumaniya w’imyaka 40, nawe yagejeje Imana mu Butabera bw’iwabo.Mircea Pavel, wakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera icyaha cyo kwica, ashinja Imana ibyaha biremereye cyane ari byo ubutekamutwe, ubuhemu, kurya ruswa, kudatabara umuntu uri mu kaga, no kwica amasezeranoIbyo byaha byose ngo Imana yabikoze ubwo ititaga ku masengesho ye.

MIRCEA PAVEL yabisobanuye mu rukiko agira ati:

“Igihe nabatizwaga,nagiranye n’Iyi Mana ndega isezerano ntakuka (contrat) ry’uko izandinda Umubi. Ariko, kugeza n’uyu munsi, yabirenzeho, yica amasezerano, kandi jyewe narakomeje kuyiha amaturo n’ibindi insaba byose, biherekejwe n’amasengesho menshi”.

Mu myanzuro y’urubanza mu rukiko rwo muri Rumaniya,Abacamanza baruciye bavuga ko batabasha gucira Imana urubanza kuko “Iyo Mana iregwa atari umuturage wabo kandi ko itagira aderesei mu gihugu cyabo”. Bamusabye kubanza gushaka aho ituye, umwirondoro wayo wuzuye na aderese yayo, maze akazagaruka gutanga ikirego bundi bushya. Urukiko rwabyanzuye gutyo. Na n’ubu aracyakisha aderesi yayo.

4. Luigi Cascioli arega (Imana n’ababwiriza) kubeshya abantu ko Yesu ari umuntu wabayeho koko

Luigi Cascioli we yifatiye Yezu ku gahanga,yemeza ko atabaho kandi atigeze abaho

Tugeze mu  Butaliyaninoneho si Imana Nyamana iri kuregwa ahubwo ni umwe mu bagize umuryango wayo, umwana wayo bwite witwa Yezu Kristo. Bwana Luigi Cascioli,uvuga ko atemera Imana, yemeza ko Yezu ari umuntu muhimbano.

Yajyanye ikirego arega umupadiri witwa Enrico Righi, Padiri mukuru wa paruwasi ya Ombrie, mu Butaliyani rwagati. Uwo mupadiri yari aherutse kwandika mu kinyamakuru cya paruwasi gisomwa na bose ko Umugabo witwa Yezu Kristo yabayeho mu mateka koko.

Luigi Cascioli yahise ajyana ikirego mu rukiko, asaba ko uwo mupadiri na Kiliziya ahagarariye bagezwa mu rukiko bagatanga ibihamya simusiga byo mu Mateka by’uko koko Yezu bigisha yabayeho. Yanemeye ko nibabimuha mbere y’itariki y’urubanza,“azajya guhagarika iyo dosiye”.

|| Ese Yesu yabayeho koko? Soma iyi nkuru…..

Ubutabera bwo mu Butaliyani bwanzuye ko iyo dosiye butazayiburanisha (non-lieu) hari mu mwaka wa 2008  “kubera ko uregwa mu by’ukuri atumvikanywaho”. Ikibabaje,ni uko yaje gupfa atajuririye uwo mwanzuro nk’uko yabyifuzaga.

Ese ko aba tubonye bose bajyanye Imana(na Yesu) mu nkiko, haba hari nibura uwagiye kurega Satani Diyabule? Iyi ni yo nkuru nzababwira bidatinze.

Que penses-tu de ces gens qui concluent que Dieu est responsable de leurs maux et malheurs? Fallait-il de traîner Dieu en Justice? Peut-on gagner le procès contre le Créateur?

II Nkurikira kuri WhatsApp unyuze hano: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

570 thoughts on “Bagejeje Imana mu butabera: Bayiregaga iki kandi Abacamanza bayikatiye uruhe?

  1. Wrapowanie aut. Detailing samochodowy. Wysokogatunkowe folie zabezpieczające. Nakładanie zabezpieczenia aut, jednośladów, tirów oraz łodzi.
    Oklejamy samochody folią Paint Protection Film – zabezpieczenie powłoki lakierniczej, zmiana koluru auta oklejanie aut

  2. Profesjonalny wrapping. Auto-Detailing. Wysokogatunkowe folie ochronne. Foliowanie samochodów, jednośladów, ciężarówek i jachtów.
    Foliujemy samochody folią PFF – ochrona oryginalnego wykończenia, przeobrażenie wyglądu auto detailing

  3. Wrapowanie aut. Pełna konserwacja pojazdu. Najwyższej jakości folie zabezpieczające. Oklejanie aut, motocykli, ciężarówek i jachtów.
    Pokrywamy samochody folią PFF – ochrona oryginalnego wykończenia, zmiana koluru auta auto detailing

  4. Amazed seeing collaborative efforts yielding fruitful results bringing forth newfound perspectives illuminating pathways previously hidden obscured unveiling possibilities previously thought unattainable!!!                                                auto accident attorney

  5. Extending heartfelt gratitude extends beyond measure towards offerings available helping shape lives positively influencing communities everywhere needed most deeply felt around those who need uplifting often seeking inspiration uplifting spirits Power Washing

  6. Foliowanie samochodów. Auto-Detailing. Najwyższej jakości folie zabezpieczające. Aplikacja folii samochodów, motocykli, tirów i łodzi.
    Pokrywamy cztery kółka folią PFF – zabezpieczenie powłoki lakierniczej, modyfikacja odcienia pojazdu przyciemnianie szyb

  7. Everyone’s taking a look ahead transitioning seasons clothing styled properly adapting consequently calls for considerate attention with regards to fabric picks paired intently curated pieces intended maximize comfort make sure flexibility give a boost to welding gloves

  8. Shoutout toward supporting native artisans showcased inside of this community dedicated against crafting particular glove designs sourced contemporary off shelves by means of—wait for it…you guessed perfect:

  9. I would certainly suggest Tennessee Standard Plumbing to anyone needing repair work to their home pipes. The team were really specialist and did an excellent task repairing a waterline break and mounting a brand-new warm water heating unit Plumbers Near Me

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *