Inkomoko ya Père Noël,Santa Claus,Saint Nicolas, Kris Kringle,Sinterklaas

HAKIZIMANA Maurice

Yitwaga NIKOLA,yari musenyeri (evêque)w’umugi wa Myre muri Aziya ntoya.Hari mu kinyejana cya IV. Inkuru mpimbano zivuga ko yari Umurinzi w’abana.Ngo yaba yarigeze kuzura abana 3 bari bishwe bakataguwemo uduce duto duto bakabikwa mu isanduku babikagamo umunyu (saloir).

Ishusho ya SANTA CLAUS cyangwa PÈRE NOËL.

Nicolas yatangiye gusengwa,amashusho ye arabumbwa,kandi batangira gushakisha ibisigazwa by’umubiri we (reliques) ngo bishyirwe aho iby’abatagatifu bishyirwa mu rwego rwo kubiramya.

II Mu ngingo yacu y’ubushize: IGITI CYA NOHERI.Kanda hano uyisome.

Igitabo Puglia-Dal Gargano al Salento, Nicolas,Sanctus Nicolaus mu kilatini kivuga ko Uwo musenyeri ariwe waje gukorwamo ishusho ya SANTA CLAUS cyangwa PÈRE NOËL. SANTA CLAUS yagejejwe mu Bufaransa mu ntambara ya mbere y’isi yose aza yitwa Père Noël. Santa Claus na père Noël ni umuntu umwe,ni nka Peter na Pierre (Petero). Mu Budage,mu Bubuligi,mu Busuwisi,mu Bugereki,muri Slovakiya, mu Buholandi, muri Otirishe yitwa SAINT NICOLAS (mu ndimi zaho) mu Bufaransa n’ibihugu byinshi bivuga igifaransa yitwa PÈRE NOËL ariko agace ko mu Burasirazuba bw’Ubufaransa ho baracyamwita SAINT NICOLAS.

Ingofero he yarengejwe ku gikanu (capuche),igishura cye gishyirwamo umutuku,ahabwa ubwanwa bwererana kandi bwinshi,bamwikoreza agafuka k’impano z’abana.Ngiyo inkomoko muri make itazwi na benshi y’uwo bita Papa Noheli.

Mu by’ukuri,ibimuvugwaho byose si ukuri,ni inkuru mpimbano (udutekerezo) nk’uko n’itariki ya Noheli ( (“ivuka rya Yezu”) yo kuwa 25 Ukuboza nayo ari impimbano.

Mukomeze kugira ibihe byiza!

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

704 thoughts on “Inkomoko ya Père Noël,Santa Claus,Saint Nicolas, Kris Kringle,Sinterklaas

  1. With the whole thing that seems to be building inside this subject material, all your viewpoints are actually relatively exciting. Having said that, I beg your pardon, because I can not give credence to your whole suggestion, all be it exhilarating none the less. It would seem to us that your opinions are actually not totally justified and in reality you are generally yourself not really completely confident of your point. In any case I did appreciate looking at it.