Ikeshamvugo nyarwanda: Ntibavuga,Bavuga…(igice cya 2)

HAKIZIMANA Maurice

Nk’uko twabisobanuye mu gice cya mbere (reba hano) Ikeshamvugo ni imvugo inoze,ikwiriye, yuje inganzo kandi ikoreshwa mu guha agaciro umuntu cyangwa ikintu gifite akamaro kihariye mu muco waje kwitwa nyarwanda. Ni mu ikeshamvugo dusanga “ntibavuga, bavuga” twagereranya n’urutonde rukosora imvugo zikocamye mu Kinyarwanda.

Muri iki gice cya kabiri, tugiye kuganira ku magambo amwe n’amwe ajya akoreshwa mu mvugo zikocamye, wenda bashaka kugaragaza ubwinshi bw’ibintu nyamara haba mu bwinshi haba mu bumwe(ubucye) bivugwa kimwe. Hari ubwo ayo magambo akoreshwa mu mvugo yo gupfobya cyangwa se kugaya ibintu ibi n’ibi mu mayeri.

Ingero:

  • Akanama, utunama: ni utw’ubugambanyi.
  • Amanama: ni inama zitagira icyo zigeraho.
  • Amago: ingo zidafashije, zitubakitse.
  • Amakwe: ubukwe budafashije budafite gahunda.
  • Amamodoka: imodoka z’uruvunganzoka, zishaje, zidafite umumaro.
  • Amazu: inzu nyinshi zitubakitse, ntoya bikabije.
  • Amaka: inka nyinshi zidatanga umusaruro, zigaragaza amahembe masa.

Iyo ushaka kuvuga amazina y’ibyo bintu, mu bumwe cyangwa se mu bwinshi, ukoresha imvugo iteye itya:

  • Inama imwe ivugwa kimwe n’inama nyinshi.
  • Inzu imwe ivugwa kimwe n’inzu nyinshi.
  • Imodoka imwe zivugwa kimwe n’imodoka nyinshi.
  • Ubukwe buvugwa kimwe n’ubukwe bwinshi.
  • Inka imwe ivugwa kimwe n’inka nyinshi.
  • Urugo mu bwinshi, ni “ingo”.

Ntibavuga/bavuga

1.Ku mwami

NtibavugaBavuga
Kujya ku ngomaKwima
Kurongora k’umwamiGutarama
Umugore w’umwamiUmwamikazi
Umwana w’umwamiIgikomangoma
Nyina w’umwamiUmugabekazi
Inzu y’umwamiIngoro
Inzu nkuru umwami araramoKambere
Kuryama k’umwamiKwibambika
Kubyuka k’umwamiKwibambura
Kurya k’umwamiKurora
Kujya mu bwihereroGutwikira ibirenge
Umwambaro wa cyami batamirizagaIkamba, igisingo
Gutembera/kugenda k’umwamiKurambagira
Gupfa k’umwamiGutanga
Umurambo w’umwamiUmugogo
Gushyingura umwamiKumutabariza
Imva y’umwamiUmusezero
Kwicara k’umwamiGuteka
Intebe y’umwamiInteko
UbuririIgisasiro
Aho aramirizwaIjabiro
Kumuha ikuzoKumuramya
Aho umwami yabonaniraga n’abaturageKu karubanda
Gutanga itegekoGuca iteka
Ingobyi bahekagamo umwamiIkitabashwa

2. Ku rusaku no ku mvugo(amajwi)

Inyamaswa/umuntu/ikintuUrusaku/amajwi
UmuntuAravuga
IngomaIravuga
InyoniIraririmba/irajwigira
ImbebaIrajwigira
inumaIraguguza
IntareIratontoma
ImpongoIrakorora
InkaIrabira
Inka y’imbyeyi ishaka iyayoIravumera
ImfiziIrivuga
InkokokaziIrateteza/irakokoza
IsakeIrabika
IheneIrahebeba
IntamaIratamatama/irahebeba
UmusambiIrahiga
IgikeriKiragonga
UruvuRuravugiriza
Umubu/isazi/uruyukiBiraduhira
ImpyisiIrahuma
IngweIrahara
Ingurube Iratontoma /irahuma
InjangweIrahirita
IndegeIrahinda
UmuyagaUrahuha
Imvura Irahinda
ImbwaIramoka
UmugeziUrasuma
IcyaniraKiranira
InyombyaIrayomba

3. Ku ntaho (icumbi)

Umuntu/inyamaswaIntaho/icumbi
UmuntuInzu
InkaIkiraro
ImitavuUruhongore
ImpyisiIsenga
InyoniIcyari
ImbebaUmuheno
Inkoko/inkwavuIkibuti
IngurubeIkizu
InyagaImyobo
ImbwaIkibuti

4. Ku matsinda/ubwinshi

Umuntu/inyamaswa/ibintuItsinda/ubwinshi
Inka nyinshi (zigeze ku munani)Ishyo
Intama/ihene nyinshiUmukumbi
InzukiIrumbo
InyoniUruhuri
Ingurube nyinshi (zirenze imwe)Umugana
Imbwa nyinshiIsibo
Imbwa nyinshi (ziri mu gakungu zisenzanya)Igobe
Impundu nyinshiUrwanaga
Amajwi menshiUrwunge
Amashyi menshiUrufaya
Abantu benshiIkivunge /imbaga
Imodoka nyinshiUruvunganzoka
ImibuUruhunduguru
AmaseIcukiro
IntoziIkiguri

5. Ku rubyaro

Abantu/inyamaswaUrubyaro
AbantuAbana
ImbwaIbibwana
Ingwe, intare, inkwavu…Ibyana
InkaInyana, imitavu (ikivuka)
IngagiAbana
InkokoImishwi

Musigare amahoro,

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

By The Educates

824 thoughts on “Ikeshamvugo nyarwanda: Ntibavuga,Bavuga…(igice cya 2)

  1. balloon казино официальный сайт balloon казино Ballon — автомат СЃ захватывающим сюжетом.

  2. balloon казино официальный сайт balloon казино Казино предлагает множество игровых автоматов.

  3. balloon казино демо balloon game Соревнуйтесь СЃ РґСЂСѓР·СЊСЏРјРё РЅР° игровых автоматах.

  4. Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.: balloon казино демо – balloon игра на деньги

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *