RUJINDIRI,KIRUSU,SEBATUNZI,RWISHYURA, SENTORE…..Menya abacuranzi b’inanga gakondo bakanyujijeho mu myaka yo ha mbere.

HAKIZIMANA Maurice

Inanga ni kimwe mu bicurangisho by’imena muri muzika mu muco nyarwanda. Mu bitaramo no mu mihango gakondo yo mu Rwanda inanga yarifashishwaga cyane. Mu Rwanda habayeho abacuranzi b’inanga b’ibyamamare ndetse n’ibihangano byabo biramenyekana hifashishijwe itangazamakuru cyane cyane mu biganiro by’igitaramo. Uyu munsi turabagezaho abacuranzi 20 b’inanga bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inganzo yabo ikomeye.

(1)Bernard RUJINDIRI

Afatwa nk’umwe mu bari ku isonga mu buhanzi bwo gucuranga inanga wamenyekanye cyane. Zimwe mu nanga yacuranze ni Imitoma, Inkotanyi cyane, Kamujwara n’izindi.

Rujindiri

(2)Joseph SEBATUNZI

yamanyekanye cyane mu murya we wihariye mu bihangano nka Kamananga ka Sebajura, Rukara, Nyakwezi, Ikibasumba na Nyirabisabo.

Sebatunzi

(3) Appolinaire RWISHYURA

 Abumvise igitekerezo k’imihigo ya Rwabugiri na Rwanyonga, Nyamuryakanoze, umugani wa Bwoba, Nyirakaranena umugeserakazi, bazi neza ubuhanga bw’uyu muhanzi.

(4) Athanase SENTORE

Uyu ni umwe mu bahanzi bacuranga inanga b’abahanga u Rwanda rwagize. Uyu nyakwigendera watuvuyemo mu mwaka wa 2012 ku myaka 80 ni umubyeyi w’umuhanzi Masamba Intore.

Sentore

(5) MUNZENZE

Na we arazwi cyane mu bahanzi bacurangaga inanga bamamaye cyane muri muzika gakondo mu Rwanda.

(6)Jean Claude NDARAMA

 Azwi cyane mu ijwi rirangurura. Ibihangano yibukirwaho ni Nyiramwiza wa Nkubito, Kunda nguhoze Mukarukundo n’ibindi.

(7) Edouard RUCAKANAMA

Yamenyekanye kubera igitekerezo ke cya Ryangombe rya Babinga ba Nyundo aho avugamo amazina y’imandwa zose ndetse n’amazina y’imbwa ze zirimo Bakoshabadahannye, Rutongo rutoto tutamara isimbo, Uruciye munsi ntamenya ikiruri imbere n’izindi.

(8) François SIMPARINGOMA

 Ni umuhanzi wo hambere. Ibihangano bye ntabwo byamenyekanye cyane ariko azwi mu nanga ye yitwa Rozariya nakunze kera, aho yagiye kurambagiza ntiyakirwe nk’uko yabyifuzaga.

(9) Sylvestre GASHARANKWANZI

 Yakoze ibihangano binyuranye birimo ikitwa Anna Mariya

(10) Nathanael KIYONI

 Azwi mu gihangano ke kivuga ku mihigo y’inzovu n’intare biburana ishyamba rya Nyungwe.

(11) Vianney MUSHABIZI

 Inanga ye yitwa Zaninka ni kimwe mu bihangano byatumye uyu mucuranzi w’inanga amenyekana cyane.

Mushabizi

(12) Thomas KIRUSU

Uyu azwi mu nanga zinyuranye nkInganji, Impyisi Bihehe, Yemwe Rungano n’izindi. Ni se wa Sophia Nzayisenga nawe uhagaze neza muri muzika gakondo ishingiye ku gucuranga inanga.

Kirusu Thomas

(13) Viateur KABARIRA

Ni we wacuranze urutango. Uyu mugabo wigeze no kuba umupadiri yibukirwa ku nkuru yo muri icyo gihangano ke avuga uburyo yatumwe ku Gisenyi kujyana urwandiko rwo kunyagisha Setako.

(14) Athanase SIBOMANA

 Uyu muhanzi wigeze no kuba umunyamakuru azwi cyane kubera inanga ze nk’ Umugani w’impaca, Nyirakazihamagarira n’izindi. Athanase Sibomana kandi acuranga n’indirimbo zigezweho kuko hari iyamamaye cyane yitwa Assumpta yacuranze akoresheje gitari.

Sibomana Athanase

(15) Joseph BAGIRINSHUTI

Azwi mu nanga ya Maguru ya Sarwaya.

Bagirinshuti

(16) Felicien NDARIBITSE

Abamuzi bamwibukira ku gihangano ke kivuga ku gitekerezo cya Kamuzinzi ka Rusagara.

(17) Felix RURAKABIJE

Uyu mucuranzi yamenyekanye cyane mu nanga ye y’umugani wa Bwenge bwa Ruhabura.

(18) Sophia NZAYISENGA

 Ni umukobwa wa nyakwigendera Thomas KIRUSU. Yatangiye gucunranga inanga akiri umwana yigishwa na se, ariko ku myaka ye 41 avuga ko gucuranga inanga ari byo bimutuze we n’umuryango we. Mu bihangano bye twavuga Inganzwa, Abagore barashoboye, Nkwashi n’ibindi.

Nzayisenga Sophia

(19) Daniel NGARUKIYE

 Ni umucuranzi w’inanga ukuri muto. Afitanye isano nabo mu muryango wa Athanase Sentore. Mu nanga z’uyu muhanzi ukiri muto Daniel Ngarukiye harimo Bwiza, Umwari w’i Rwanda na Why did she yaririmbye mu rurimi rw’Icyongereza?

(20) Deo MUNYAKAZI

 Na we ni umucuranzi w’inanga urimo kuzamuka akaba ageze ku rwego rushimishije rutanga ikizere k’ejo hazaza muri ubu buhanzi bwa gakondo. Zimwe mu nanga ze twavuga nka Ngwino, urare, Ndi amahoro, Bizashira n’izindi.

II Crédits: Iyi nkuru tuyikesha Jean Claude Munyandinda,mu kinyamakuru www.mukerarugendo.rwII

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE ni umwarimu w’umwuga (Master II MEEF/Sciences de l’Education/Sciences sociales/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

756 thoughts on “RUJINDIRI,KIRUSU,SEBATUNZI,RWISHYURA, SENTORE…..Menya abacuranzi b’inanga gakondo bakanyujijeho mu myaka yo ha mbere.

  1. Prepárate para un poco de acción arcade de la vieja escuela con Balloon, un juego de choque simple y minimalista lanzado en 2019 por SmartSoft Gaming. Aquí no hay aviones ni coches, solo tú y un único globo listo para inflarse hasta alcanzar proporciones épicas antes del inevitable estallido. Como jugador, inflas ese globo tanto como te atrevas manteniendo pulsado el botón Inflar. Pero no seas avaricioso. Suéltalo y cobra tus ganancias antes de que el globo explote y acabe con tus ganancias. Cada ronda es impredecible, por lo que es el juego perfecto para sentir la adrenalina de intentar acertar. рџљЁ Últimas 14 unidades disponibles Vuela alto y lejos con este clásico de los 80 de NES. En Balloon Fight tu misión es simple: ¡O acabas con ellos o ellos acabarán contigo!
    http://celesnamo1977.iamarrows.com/for-more
    Una de las razones por las que muchos eligen esta app de inflar globos y ganar dinero son los generosos bonos y promociones. Desde recompensas por iniciar sesión diariamente hasta bonificaciones por referir a amigos, la Balloon App casino ofrece múltiples maneras de aumentar tus ganancias. Además, los usuarios frecuentes tienen acceso a promociones especiales diseñadas para mantener el juego emocionante y lucrativo. De esta manera, el juego es accesible desde múltiples dispositivos, asegurando que nadie se quede sin la posibilidad de jugar. Una de las razones por las que la app de inflar globos y ganar dinero ha ganado tanta popularidad es por sus atractivos bonos y promociones. Los nuevos usuarios pueden aprovechar bonificaciones al registrarse, mientras que los jugadores habituales tienen acceso a promociones periódicas. Estas ofertas no solo aumentan tus posibilidades de ganar, sino que también añaden emoción al juego.

  2. Динамичная РёРіСЂР° РЅР° автомате Ballon ждет вас.: balloon казино – balloon казино официальный сайт

  3. balloon казино официальный сайт balloon game Играйте РІ казино Рё забудьте Рѕ заботах.

  4. Играйте РЅР° деньги Рё получайте удовольствиe.: balloon казино – balloon игра

  5. Ballon — РёРіСЂР°, полная СЃСЋСЂРїСЂРёР·РѕРІ.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  6. balloon игра на деньги balloon казино Казино предлагает отличные условия для РёРіСЂС‹.

  7. balloon казино официальный сайт balloon игра Автомат Ballon — идеальный СЃРїРѕСЃРѕР± расслабиться.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *