Isomo ry’iyigamitekerereze (psychologie/psychology):Ibipimo bine by’ubwenge!

HAKIZIMANA Maurice

Turi mu isomo ry’iyigamitekerereze.Uyu munsi tuvuge ku bipimo bine by’ubwenge! Muri iryo somo, abahanga mu by’iyigamitekerereze (psychologists/psychologues),bemeza ko ubwenge bw’umuntu bujya bupimwa mu bipimo bine ari byo:

1) Intelligence quotient (IQ)/igipimo cy’ubushobozi bwo kwiga

2) Emotional quotient (EQ)/igipimo cy’ubushobozi bwo gutegeka ibyiyumvo byawe

3) Social quotient (SQ)/igipimo cy’ubushobozi bwo kubana neza n’abandi no kubaka ubucuti burambye

4) Adversity quotient (AQ)/igipimo cy’ubushobozi bwo gukoresha ubwenge mu guhangana n’ingorane zikomeye.

Reka ngerageze kubisobanura mu kinyarwanda n’ubwo bitari bunyorohere!

1. Igipimo cy’ubushobozi bwo kwiga(IQ):

Ni ubwenge bwo mu ishuri,cyangwa bwo gusobanukirwa ibyo usoma n’ibyo wumva.Ukeneye IQ iri ku gipimo cyiza kugira ngo ubashe imibare vuba vuba (urugero: 3200-1185=?),ngo ufate mu mutwe ibintu wumvise kandi ubigumane(abantu 8 bagutumye ibintu 16 kandi ntaho ufite ubyandika), ngo wibuke ibyo wize mu ishuri,ibyo wasigaranye uzakoresha mu kazi kawe, n’ibindi…

Abafite igipimo cyo hasi cyane, nibo bakunze kwita “abaswa”(?).[Jye siko mbita]. Bariga ariko ntibafata, batsindwa ibizamini, barasibira, ntibibuka. Basoma inyandiko ngufi kandi yoroshye ariko ntibayiyumvisha bonyine.Ibyo bumvise bica mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi!

2. Igipimo cy’ubushobozi bwo gutegeka ibyiyumvo byawe(EQ):

Ni ubwenge bwo kubasha gutuza,gusesengura ubushotoranyi,kwifata,kudahubuka, kubahiriza igihe, kuba inyangamugayo, kwita ku bandi, gukora inshingano zawe,kubahiriza amategeko yo mu muhanda n’ahandi….

Abafite igipimo cyo hasi cyane,bakunze kwitwa “abantu badashobotse”! [Jye siko mbita]. Bananirwa kwifata mu gihe bashotowe, basubiza ubatutse,bararwana,bakica ubabangamiye,byabananira bakiyahura cyangwa bakiyahuza ibibangiza (ibiyobyabwenge,uburaya,ubusinzi,..)cyangwa ibibabuza gutekereza(imiziki yo hejuru,idini,gufana bikabije,…),bakarwara agahinda gakabije(depression)!

Ntibumva abandi,bagira ibitekerezo bifunze(narrow),ntibava ku izima.

Ntibubahiriza gahunda zose zashyizweho n’abandi(Leta,ikigo,akazi…)!

Bashobora kuba ari intiti mu cyiciro cya mbere,ariko bahora birukanwa mu kazi, mu rugo bararwana, bahorana amarira kuko iyo bashotowe gato birabababaza cyane, kandi hano kuri facebook uzababona babloka abantu bababwiye akantu gato kakabakorogoshora!

Bakuririza utuntu duto duto(ngo wamvuze, ngo wantutse,ngo ntiwampaye like, ngo…ngo ..)!

3. Igipimo cy’ubushobozi bwo kubana neza n’abandi no kubaka ubucuti bukomeye (SQ):

Ni ubwenge bwo kubasha kugira incuti nyazo, ukazigumana igihe kirekire.Ubu bwenge butuma udapfa gutakaza incuti zawe kubera kunyuranya gato mu bitekerezo cyangwa ikosa zigukoreye!

Ubu bwenge bunatuma wubaka urugo rugakomera(marriage),no gukomeza imirunga iguhuza na bene wanyu(famille),ni ukuvuga abo muvukana na bene wanyu bandi!!

Abafite igipimo cyo hasi cyane babita “indakoreka”[Jye siko mbita]. Nta ncuti bashobora kwerekana bamaranye imyaka 5,10,20.Barubaka bagasenya, bakongera bakubaka bagasenya! Babaho nabi cyane. Imbonezamubano irabananira burundu!

4. Igipimo cy’ubushobozi bwo gukoresha ubwenge mu guhangana n’ingorane zikomeye(AQ):

Ni ubwenge bwo kubasha guhangana n’ingorane zikomeye kandi ukazivamo wemye, udataye umutwe burundu ngo wiruke,utoragure amasashi!

Abafite igipimo cy’ubu bwenge cyo hasi, barahungabana cyane,bakajya kwitabwaho n’abaganga kabuhariwe mu buzima bwo mu byiyumvo (mu mutwe) “aba psy” iyo bahari,ariko abenshi mu bakurikira aya masomo ntanga nta n’ubwo babashije kubona ayo mahirwe yo gukurikiranwa n’inzobere ngo zibafashe!

Hari abatakaza burundu ubushobozi bwo kuzongera kweguka: gushaka,gusubira mu kazi,mu idini,mu ishuri!(Kubera ko byose ari mu mutwe(santé mentale),iyo batariruka ku gasozi,ugira ngo ni bazima! Nyamara abenshi [tu]rarwaye!

UMWANZURO

Dukeneye kugira ibipimo byiza kuri buri gipimo cy’ubwenge n’icy’ubushobozi bwo mu mutwe kugira ngo tubeho muri iyi si!

Ushobora kuba intiti ifite IQ yo hejuru na dipolome zihambaye ariko ugatoragura amasashi kuko AQ iri hasi, ugasanga nta ncuti ukira kuko SQ iri hasi, cyangwa utazi kuganira, urakazwa n’ubusa, wivumbura,uri igifura kuko EQ iri hasi cyane!

Ishuri ntiritanga byose,shyira abana bawe mu bindi bintu bya nyuma y’ishuri(activités extra scolaires): gukina n’abandi bantu banyuranye, badahuje imico,wenda badahuje n’ururimi,ibara ry’uruhu aho bishoboka, bazamure igipimo cyo kwihangana no kubana neza n’abandi.Abana bawe bakeneye ko ubarekura buhoro buhoro bakitoza gukoresha no kongeera ibipimo byabo byose by’ubwenge(wowe mubyeyi ukaba umutoza[coach] gusa).

Batoze gukoresha ubwenge bwabo uzamura IQ yabo,bahe imyitozo yo gufata mu mutwe bakiri bato cyane, basubirishemo, bigishe gutegeka ibyiyumvo byabo ariko batabinize(batoze ko kwiriza bitabahesha ibyo basabye,cyangwa ko kubabara cyane kuko batutswe bidakwiriye)! Bigishe kuzamura ubuzima mbonezamubano n’abandi,babwire ko atari bo kamara mu isi,ko hari n’abandi (bakeneye kurya, bakeneye kuryama, bari inyuma ye, bakeneye gukoresha ibikoresho bye,…)!

Ntabwo iri somo ryavuze byose(non exhaustive)kuko hari n’ibyiza byo kutagira ibipimo byo hejuru cyane. Abahanga benshi bemeranya ko ibipimo byo hagati no hagati(normal) ari byo byiza mu buzima busanzwe! Wenda nzabigarukaho nimubishaka!

Kumenya ibi byatuma umenya aho gushyira imbaraga mu mitekerereze yawe, kuko kuzamura ibipimo by’ubwenge(dévéloppement mental) bihoraho! Nanone byafasha ababyeyi n’abarezi gufasha abajyambere bashinzww kwitaho.

Byanafasha abategetsi bakunda abaturage babo gushyiraho uburyo bwo gufasha abaturage bahungabanye [badafite ibipimo bisanzwe by’ubwenge] kuko ibyinshi mu byaha babahanira biterwa n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe n’ibipimo by’ubwenge biri hasi cyane

Byanagufasha kujya wihanganira abadafite ibipimo bikenewe,nturakazwe nabo cyangwa ngo ujye impaka zisaba gukoresha ubushobozi bw’ubwenge(capacité de reflexion) badafite!

Niba iri somo uryumvise neza, ukaba warisubiramo neza,ushobora kuba ufite igipimo cyiza cya Q.I (quotient intellectuel/Intellectual quotient),igipimo twahereyeho! Ibindi bipimo byo sinabipima gutya gusa!

Mugire igicamunsi cyiza,

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

360 thoughts on “Isomo ry’iyigamitekerereze (psychologie/psychology):Ibipimo bine by’ubwenge!

  1. CDO Balloon Boy Song – “La Canción de BB de Five Nights at Freddy’s” is a spanish song from the album FNAF SUPERNOVA – Mejores Canciones de Five Nights at Freddy’s. CDO Me encanto la pagina, es todo muy interesante. Por cierto, en el blog no aparece en ningún momento, ni se menciona a Baloon Boy. Eso significa que es una alucinación o que simplemente no tiene que ver con el juego? CDO The duration of the song Balloon Boy Song – “La Canción de BB de Five Nights at Freddy’s” is 2:37 minutes. You can download Balloon Boy Song – “La Canción de BB de Five Nights at Freddy’s” on JioSaavn App. CDO Purple Guy Song – “La Canción del Hombre Morado de Five Nights at Freddy’s” 2015 iTownGameplay 2015 iTownGameplay HERRAMIENTAS ACORDESWEB: Five Nights at Freddy’s 2 Song HERRAMIENTAS ACORDESWEB: Purple Guy Song – “La Canción del Hombre Morado de Five Nights at Freddy’s”
    https://www.hoaxbuster.com/redacteur/tighsosmoma1978
    El github de la animación es este: github erdoganbavas web-practices tree master bday-balloons A system and method for localized delivery of a therapeutic or diagnostic agent within a vessel is provided. The system and method provide for adjustability of the length of the treatment area. A catheter system includes an inner elongated element and an outer elongated element positioned coaxially with respect to the inner elongated element. A proximal occlusion element is positioned at the distal end of the outer elongated element, proximal to an outlet port. A distal occlusion element is positioned at a distal end of the inner elongated element. The distal end of the inner elongated element is distal to and movable with respect to the outer elongated element distal end. Aortic balloon occlusion for controlling intraoperative hemorrhage in patients with placenta previa increta percreta.

  2. Norma ISO 10816
    Dispositivos de balanceo: fundamental para el operacion estable y optimo de las equipos.

    En el campo de la ciencia moderna, donde la rendimiento y la seguridad del dispositivo son de maxima trascendencia, los sistemas de equilibrado juegan un rol vital. Estos aparatos dedicados estan desarrollados para ajustar y asegurar elementos moviles, ya sea en maquinaria industrial, medios de transporte de transporte o incluso en electrodomesticos de uso diario.

    Para los profesionales en reparacion de sistemas y los profesionales, trabajar con dispositivos de equilibrado es fundamental para proteger el operacion suave y fiable de cualquier dispositivo rotativo. Gracias a estas soluciones modernas innovadoras, es posible minimizar considerablemente las oscilaciones, el estruendo y la carga sobre los soportes, mejorando la duracion de elementos valiosos.

    Asimismo importante es el tarea que juegan los dispositivos de calibracion en la soporte al usuario. El apoyo experto y el conservacion continuo empleando estos aparatos posibilitan ofrecer soluciones de excelente excelencia, mejorando la bienestar de los compradores.

    Para los responsables de empresas, la financiamiento en unidades de calibracion y sensores puede ser esencial para mejorar la productividad y desempeno de sus aparatos. Esto es principalmente significativo para los empresarios que administran modestas y modestas empresas, donde cada detalle cuenta.

    Por otro lado, los equipos de calibracion tienen una vasta implementacion en el campo de la seguridad y el control de estandar. Habilitan localizar eventuales problemas, previniendo intervenciones caras y averias a los dispositivos. Incluso, los datos recopilados de estos sistemas pueden utilizarse para perfeccionar metodos y aumentar la presencia en sistemas de busqueda.

    Las areas de uso de los dispositivos de balanceo abarcan multiples areas, desde la produccion de vehiculos de dos ruedas hasta el seguimiento ecologico. No influye si se trata de extensas fabricaciones manufactureras o reducidos espacios hogarenos, los dispositivos de calibracion son fundamentales para promover un funcionamiento eficiente y libre de interrupciones.

  3. Aviatrix is another exciting crash game similar to Aviator, where the round ends not with the plane flying off the screen but with it exploding. The game offers dynamic gameplay with many exciting features that make it appealing to gambling enthusiasts. The Artificial Intelligence (AI) behind the Aviator Predictor v4.0 app provides a reliable forecast of the plane’s drop point with 99% accuracy. Using the app’s forecasts, you can transform your gaming experience. Simply register, activate the app, and download the APK file to your mobile phone free. Our Aviator Predictor Premium app supports both Android and iOS devices. Aviator predictor provides Indian players with potential outcomes for crash game rounds. By using it, gamblers can make more informed bets. It’s easily downloadable and convenient to use. Whether you’re an Aviator on Android or iOS owner or play Aviator on a personal computer, the software offers functionalities that could change the way you bet.
    https://luvly.co/users/liedifdabbbadc1984
    Only a user who is at least 18 years old can register on the 1Win Aviator app (or the 1Win betting site). Before doing it, he should be aware of his rights and obligations stipulated in the Terms and Conditions released on the site. Then, he should complete the registration by taking the following steps: The 1Win app downloads from our official 1Win website for Android or Windows operating systems. We do not currently have an app for iOS devices, but there is a mobile version of the website as an alternative. For convenience, with the ‘Quick Access’ option, a player can ensure that they have easy access to our company’s services. El código promocional de 1Win es una herramienta que permite el acceso a diferentes ofertas. Quienes introduzcan el código promocional 1Win ARGE500 tendrán la oportunidad de acceder a la oferta de bienvenida que garantiza 500% hasta 97.500 ARS para los usuarios que se registren. 

  4. LE MEILLEUR DES PARIS SPORTIFS ENTRE VOS MAINS Du 31 janvier au 15 mars prochain, l’Europe du rugby se trouvera un nouveau patron. Mais qui sont donc les favoris du tournoi des 6 nations 2025 ? Irlande (2,50) Les Comme son nom l’indique, un comparateur de cotes vous permet de comparer les différentes cotes proposées par les bookmakers et de trouver chez qui jouer la meilleure cote.Le comparateur de cotes RueDesJoueurs a la particularité de comparer pour vous les cotes de l’ensemble des sites de paris sportifs français, agrées par l’Arjel, et donc autorisés par la législation française.Autre point intéressant, ce comparateur de cotes vous liste (dans le tableau ci-dessus) tous les pronostics analysés par l’équipe d’experts RDJ. Il n’est pas possible d’obtenir l’application à partir du site Parions Sport.
    http://maisoncarlos.com/UserProfile/tabid/42/userId/2367867/Default.aspx
    Jouez à des jeux lourds qui nécessitent des appareils mobiles avec des spécifications élevées en utilisant un PC ordinaire sans compromettre les performances. Plus d’un tiers de tous les utilisateurs cette année proviendront de la Chine en tant que premier marché mondial des jeux mobiles. On note par ailleurs que Pandoland est gratuit. Il peut donc être financièrement supporté par la publicité et ou les micro transactions. Le jeu est disponible sur iOS et Android et le crossplay devrait être pris en charge. Il faudra attendre de plus amples informations pour en savoir plus sur les modalités de gameplay. On peut toutefois constater grâce au trailer que la difficulté est adaptée aux nouveaux joueurs, ce qui se confirme dans la fiche produit du jeu. Game Freak déclare qu’il s’agit d’un titre “casual”, tous les publics devraient donc y trouver leur compte.

  5. Игровой автомат — это развлечение Рё шанс.: balloon game – balloon game

  6. Баллон — это автомат для настоящих любителей.: balloon казино – balloon игра на деньги

  7. Баллон — это автомат для настоящих любителей.: balloon игра – balloon казино играть

  8. Играйте РїРѕ СЃРІРѕРёРј правилам РЅР° автомате.: balloon игра – balloon игра на деньги

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *