
Prof HAKIZIMANA Maurice
Yitwa Justin Fayida,yahoze ari umunyamakuru wandika mu Rwanda. Ubu aba mu Bufaransa kuva muri 2007 ariko rwose ndamubashimiye cyane.Nari nsanzwe mubona ku mbuga nkoranyambaga aho yandika cyane cyane kuri facebook udukuu twibutsa ibyo yibuka mu Rwanda kera. Twatangiye kuganira kuri telefoni, ni uko niyemeza kumusura. Ni umugabo w’imyaka 65, usirimutse,usa neza, usukuye, ujijutse, kandi ukomeye ku muco.Yanjyanye iwe mu nzu, turaganira.Nkihagera natangajwe n’ubwinshi bw’ibitabo biri muri etajeri ye. Nari nzi ko nje gusoma ku gacupa, kumbe no ku bitabo,arebaho. Nguyu umusaza nahise nkunda cyane.
Kurikirana umuyoboro wanjye wa WhatsApp:WhatsApp Channel // Kurikirana kandi Paji yanjye ya Facebook:Prof Maurice kuri Facebook

(1) Ni Rwiyemezamirimo
Justin yasanze ibwotamasimbi binywera umuvinyo w’imizabibu n’imitini gusa, ni uko ati kuki se ntakora entreprise (isosiyete) nto itunganya ikigage n’umusururu, umutobe n’urwagwa by’ibitoki, ndetse n’izindi mbuto nk’inanasi,imyembe,jenjembure (gingembre), n’ibindi byose bivamo umutobe nkabikoramo umuvinyo ino batazi kandi uteza imbere iby’iwacu?

Ni uko ashinga urwengero mu ntara ya Paris ahitwa Essonne ahinduka atyo rwiyemezamirimo mu Ukwakira 2018. Isosiyete ye yitwa P.H.C Jus, urwengero rw’ikubitiro arushinga Ballancourt-sur-Essonne ikaba ikora umuvinyo (Vins), cidres, imitobe (jus de fruits), sirops, spiritueux ndetse n’inzoga zikaze (liqueurs).

Aha ni muri Essonne, mu ntara ngari ya Paris, mu Bufaransa

Justin Faida yerekana ibyo akora
(2). Yansongongeje ku kigage n’urwagwa bya kijyambere
Ikigage cye kiyunguruye neza yatangiye kucyenga muri 2022.Yakuraga amasaka hanze, ageze aho abona umwenegihugu wa hano uyahinga, baravugana akajya amuha ku musaruro we, ni uko atangira gutyo gukora amamera, no gushigisha bya kijyambere. Ibitoki by’imineke nabyo abigura mu masoko y’ibiribwa mpuzamahanga ino.

Uru ni urwagwa rwe rwa kijyambere rwengeshejwe ubuki yise inkangaza.

Ka butunda koroshye

Inkangaza

Justin Faida kandi yigishije ab’ino kurya impengeri (amasaka atetse)
(3) Justin Faida ni urugero rwiza
Uyu mubyeyi ni urugero rwiza rwo gukomera ku muco, kuwigisha abakiri bato,no kwiteza imbere. Nasanze abuzukuru mu rugo iwe batazi u Rwanda(ni bato) ariko bavuga ikinyarwanda n’ubwo biba bibagora. We ababwira mu Kinywarwanda bakishakishiriza, bakamusubiza mu kinywarwanda cyangwa mu gifaransa. Nahakuye isomo. Nanone,agira rwa rugwiro uzi kuri bakuru bacu n’ababyeyi bacu bo ha mbere.

Nugera i Paris cyangwa hafi yayo, uzibuke guhamagara Justin Faida ugure agacupa k’urwagwa rwiza kaba ka butunda, inkangaza, cyangwa ikigage. Agira n’imivinyo y’inanasi, imyembe, n’ibindi bimera n’imbuto. Azanakuganiriza Amateka y’iwanyu,cyangwa umutire ibitabo ujye gusoma.Ntuzicuza kuba warahuye n’uyu mugabo mwiza kandi w’umunyabwenge, Justin Faida.

Justin Faida niyubahwe!
Iyi si:

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

An Ankara law firm can assist clients who need legal documents prepared or reviewed carefully. Accurate documentation can be an important part of managing many types of legal matters.
A law firm Ankara clients approach for legal assistance can help make complex legal issues easier to understand. Professional explanations can provide clarity without unnecessary technical language.
집이랑 가까운 용현동 주간보호센터라 픽업이 안심되고, 선생님들이 부모님을 친가족처럼 살갑게 대해주십니다.