
Muri ibi biruhuko bishize,igihe nari ndi muri Espagne, nafashe akanya nsura igihugu nako agahugu kitwa ANDORRE. Ni igihugu cyiza bihebuje kiri mu Burayi bw’Amajyepfo cyangwa tubivuze neza ni igihugu cyo mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’i Burayi aho gihana imbibi na Espagne n’ Ubufaransa, mu misozi myiza bihebuje miremire ya Pyrénées. Ntabwo kiri muri zone schengen cyangwa mu muryango wa Union Européenne. Ni igihugu ukwacyo. Dore uko nagisanze:
Kurikirana umuyoboro wanjye wa WhatsApp:WhatsApp Channel // Kurikirana kandi Paji yanjye ya Facebook:Prof Maurice kuri Facebook

Igihugu cyitwa ANDORRE cyangwa Andorra, mu magambo arambuye cyitwa principauté d’Andorre (mu rurimi rw’igi catalan cyitwa Andorra et Principat d’Andorra). Ni igihugu cya kera cyane kuko muri 839, Andore yari paruwasi gatulika yitwaga (na n’ubu icyitwa) Andorre-la-Vieille (Andorra la Vella). Iri zina Andorra kandi urisanga no mu gihugu gituranyi cya Espagne mu ntara (province) yitwa Teruel (Aragon, Espagne).

(1) Nabanje gusura Reus, muri Espagne
Mbere yo kujyayo nabanje gusura umugi witwa Reus muri Espagne. Reus ni umugi wo mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Espagne, mu Karere Kanini cyane kazwi mu Mateka ka Catalogne mu ntara ya Tarragone.Mu Mateka y’ubucuruzi bw’i Burayi muzi ko aka Karere ka Catalogne mu ntangiriro y’ikinyejana cya XX kari kazwiho ubucuruzi bw’inzoga y’icyuma yitwaga amazi y’ubuzima (Eau-de-vie) yakorwaga mu mbuto zitandukanye zavagamo likeli (liqueurs) zari mu zihenze kurusha izindi zose ku isi. Imigi yakorwagamo ubwo bucuruzi ni Reus, Paris, Londres. Reus nahagiriye ibihe byiza n’incuti zanjye nshya zihaba nshimira cyane ba Padiri Valens na Erneste bamfashe neza cyane, haba mu kuntuganyiriza icumbi, kuntembereza ku mazi,no gusangira ikiyeri n’amafunguro meza cyane yo muri Espagne. Ubushyuhe bwinshi butwika sinabwumvaga rwose. Reka nihute ngere Andorre ari naho hanzinduye.

(2) Nsura Andorre
Andorre ni igihugu kimwe ku isi kimeze nka Paradizo,nka ya yindi Abahamya ba Yehova bajya batwigisha. Igihugu kitagira igisirikare, nta Minisiteri y’ingabo, nta mbunda,nta rugomo. Iyo uhageze uhahisha amafaranga ubonye yose,ntutegekwa kuyavunjisha,kandi nta risubizwa inyuma.Nta faranga ry’igihugu bagira. Buri wese yarize kuko kwiga (amashuri abanza n’ayisumbuye) ni ubuntu nyabyo kandi ni itegeko. Ntiwahabona umuntu utarize!
Nta bashomeri bagira,kuko bose barakora(hari 2.5% bonyine badakora kuko badashoboye gukora)! Umushahara fatizo wa nyuma muri 2026 ni 1 568,67 € (miliyoni ebyiri zisaga za Frw)! Nta bakozi bagenzura abagenzi muri za gare,imodoka,gari ya moshi. Nta gereza bagira,nta rugaga rw’abavoka kuko hakorwa ibyaha bike cyane kandi byoroheje.Kohererezanya mesaje kuri telefoni ni ubuntu budasaba ko uba ufitemo ama unités,buri rugo ruhabwa umugozi wa internet yihuta cyane(4G) .Nicyo gihugu cya 2 ku isi (ugereranyije n’umubare w’abaturage) gisurwa na ba mukerarugendo benshi cyane (barenga miliyoni 10 ku mwaka).
Icyizere cyo kubaho ni imyaka 83, kikaba icya 2 ku isi,nyuma ya Japon,kuko nta mwuka uhumanye uhaba,nta nganda nini zihaba. Abaturage bakora bose bavurirwa ubuntu 100% kandi bakavurwa neza cyane.
Bita cyane ku bidukikije. Ibintu byose birahendutse,kuko ibyinjiye ntibisoreshwa, kugira ngo abahatuye babigure ku giciro kitaba ahandi ku isi.Isi yose yishimira kuhabitsa amafaranga yabo,mu ma Banki yabo akomeye kandi akora neza cyane kuko ntibagenzurwa cyangwa ngo bakubaze aho wayakuye. Za Banki zabo ntizigendera ku mategeko y’amabanki y’iBurayi na Amerika cyangwa andi.
Bagira abapolisi bake cyane (240 mu gihugu hose) bo gukemura utubazo duke dushobora kuvuka. Nta nkeragutabara, nta rondo, nta mitwe yitwa ko ishinzwe umutekano ihaba. Wibuke ko nta gisirikare nta n’urusaku rw’imbunda umuturage waho yari yumva, usibye urwo muri film.

Tuvuye muri Espagne twinjiye ku mupaka wa Andorre. Ku mupaka wa genzurwa ryadukorewe, twari mu modoka yacu bwite, twinjira ku mupaka barrières zirifungura turikomereza. Narabutswe igisa na za ordinateri nini n’igisa n’umunzani munini w’imodoka twaciyeho, wenda byo kureba niba nta kintu cyangiza winjije n’ubwo ntabibajije. Narabutswe abasa n’aba polisi baba bicaye mu tuzu bareberamo kuri za orudinateri.

Ni uko mba ninjiye muri Andorre hagati y’imisozi miremire ya Pyrénées itanga umwuka mwiza bihebuje

Musée inzu ndangamurage ya Andorre

Inzu ikoreramo studios za Radio na Televiziyo bya Andorre


Najyanye n”incuti zanjye twajyanye gusura Andorre, tujya kwica akanyota rwagati mu mugi




Transport ni ubuntu.Wowe winjira muri Bus ukagenda gusa




























(3) Ni uko gusura Andorre birangiye njya Barcelone, muri Espagne ari naho nafatiye indege nsubira i Paris


Ikibuga cy’indege cya Barcelone-El Prat.



Nugera muri Bufaransa cyangwa muri Espagne,uzibuke ko hari igihugu gito cyane hagato yabyo cyitwa Andorre maze ugisure. Uzahahumekera umwuka mwiza, uzahabona abantu beza, badasakuza, bagira ikinyabupfura n’umuco. Uzaharira ibyo kurya bitanduye,ibyo kunywa bisukuye, kandi ntuzigera wumva udatekanye igihe cyose uzaba uhari. Ni ka paradizo gato muri iyi si mbi.
Andorre,naragukunze!
Iyi si:

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
