
Mwalimu :HAKIZIMANA Maurice
Mu gitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA (2026) cya mwalimu Hakizimana Maurice Editions les Scribes harimo igice cyibanda cyane kuri Independansi y’u Rwanda, ibyayibanjirije, n’ibyayibayemo. Mu bibazo byinshi birasubizwa harimo n’ibi bibazo bikomeye bikurikira :
- Kuki hatasezerewe Ingoma ya Gikolonize gusa,hakanasezererwa Ingoma ya Cyami y’u Rwanda ?
- Kuki abo ku Ngoma ya cyami batasomye umurongo w’Ibihe kandi se Abaharaniraga ko ibintu bihinduka bo babyitwayemo gute?
- Ese Kigeli V Ndahindurwa yangiwe kugaruka mu gihugu cyangwa yagisohotsemo ahunze ku bwende?
- Ingabo z’umwami zaba zaragize uruhare mu marorerwa yo muri 1959?
- Ni bande bagejeje u Rwanda kuri indepandansi na Repubulika?

Ni iki kikuza mu bwenge muri iki gihe iyo wumvise ijambo « Indepandansi » cyangwa «Ubwigenge»? Igisubizo watanga cyaterwa n’imyaka ufite,ibihe wakuriyemo,ahantu wakuriye, hamwe n’umuryango wakuriyemo. Cyanahishura ingengabitekerezo ikuyobora cyangwa niba udafite aho abogamiye mu Mateka matindi yaranze u Rwanda n’Abanyarwanda.
(1) Hari abadashobora kwemera Indepandansi uko byagenda kose
Ku bantu bari bariho kugera muri 1990 nibura, impunzi z’abatutsi zari mu buhungiro muri za Uganda,Burundi, n’ahandi zizakubwira ko uwo munsi wa Indepandansi (Ubwigenge) ubatera ikirungurira kuko ari wo watumye bo,cyangwa ababyeyi babo hamwe n’umwami wa nyuma w’u Rwanda bahinduka impunzi, bakabura igihugu, bakagira ubuzima bubi, kandi bagasharirirwa n’ubuzima. Abo afi ya bose (niba atari bose) bari, bo cyangwa bene wabo ba bugufi, abatware ibwami n’abatware b’imisozi hirya no hino mu Rwanda. Aba,ubwo “bwigenge”, iyo “indepansansi” yarabatwikiye, irabicira, kandi ibakura mu byabo bisigaramo abahoze ari “abagaragu” babo bo bibohoye ingoma ya cyami. Aba ntibashobora na rimwe kwemera no kumva “Ubwigenge” kimwe n’abandi.
(2) Hari abandi bishimira cyane uyu munsi
Ku bantu bari bariho kugera muri 1990 nibura, abahutu,abatwa,n’abatutsi bo muri rubanda rusanzwe, bari mu Rwanda imbere, bazakubwira ko uwo munsi wa Indepandansi (ubwigenge) wari ibirori ibyishimo no gucinya akadiho.
Bazakubwira ko ari umunsi watumaga bacya mu maso kuko ari wo watumye bo, cyangwa ababyeyi babo na rubanda rwose bava ku ngoyi y’ubwami bwa cyami-nyiginya, ingoma bitaga iya gihake, bakanavira icyarimwe ku bukoloni bw’ababiligi, bitaga ingoma ya gikolonize, maze bakagira ijambo mu bibakorerwa, bagasubirana amasambu yabo, bagakira ikiboko na shiku (by’Ababiligi) hamwe n’ingoyi,uburetwa n’ubucakara (by’abatware n’abami bo mu bwoko bumwe).
Muri make ni umunsi ufite amateka ashaririye kuri bamwe kandi aryohereye ku bandi.
(3) Dusubize amaso inyuma
Dusubije amaso inyuma ho gato ku itariki ya 25 Nzeri 1961, mu Rwanda habayeho Kamarampaka (Referandumu) ngo hatorwe niba u Rwanda rwaba Repubulika cyangwa se rugakomeza kuba Ubwami. Abanyarwanda bose, abagabo n’abagore, bahawe ijambo ngo bamare izo mpaka. Abanyarwanda batoye Repubulika ku bwiganze bwo hejuru cyane. Ubwo kuva ubwo, Ubwami buba burasezerewe ku mugaragaro.
Inteko nshingamategeko yahise itora ko bwana Gregoire Kayibanda aba Ministri w’intebe naho bwana Dominique Mbonyumutwa aba perezida w’iyo leta y’inzibacyuho (y’agateganyo). Hanyuma ku itariki ya 1 Nyakanga 1962,ya Repubulika y’agateganyo isezerera n’Ingoma ya gikolonize, y’Ababiligi, u Rwanda ruba ruhawe ubwigenge gutyo.
Ya nzibacyuho yari irangije akazi kayo, maze hatorwa perezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda rwigenga, nyakubahwa Gregoire Kayibanda wari ukuriye ishyaka rya mbere ryagiye ku butegetsi mu Rwanda,MDR-Parmehutu.
Ng’uko u Rwanda rwabaye Repubulika, rutangira kujya ruyoborwa na ba Perezida wa Repubulika, kandi rugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, umwanya ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, n’igitinyiro mu bindi bihugu.

Ubwigenge bw’igihugu busobanura ukutavogerwa kw’imipaka yarwo n’ukw’inzego z’igihugu zacyo, kandi bisobanura ko nta muntu uvukana imbuto, ko ubutegetsi atari ingabire y’umuntu umwe kamara, y’ubwoko runaka, y’agatsiko runaka, cyangwa y’abanyamahanga.
Ubwigenge bw’igihugu ni ukwibohora kikava ku ngoyi n’agacinyizo k’umukoloni, cyangwa iy’agatsiko kaba kagikandamije, maze abenegihugu bakisanzura iwabo. Ni ukugira ubusugire n’ubwigenge busesuye, maze igihugu kikayoborwa na bene cyo kandi atari bamwe bakandamiza abaturage bagasigara batunzwe no kurya imitsi ya rubanda ; si ukureba ibyiza n’ubukungu bukirimo ngo wirengagize abagituye, amateka yabo, umuco wabo n’imibereho yabo.
(4) Ukwibohora kw’ibihekane: Kuki hatasezerewe Ingoma ya Gikolonize gusa,hakanasezererwa Ingoma ya Cyami y’u Rwanda ?
Mu gusubiza iki kibazo turifashisha cyane inyandiko y’umwanditsi Inosenti Nsengimana yo muri Werurwe 2021 hamwe n’izindi nyandiko zose ziboneka mu bushyinguranyandiko.
Tarikiya 28 Mutarama 1961 Repubulika y’u Rwanda yaratangajwe, habanza gusezererwa ubwami mbere yo gusezerera ubukoloni.
Ibyo ntibisanzwe,byari agashya muri Afurika. Ariko se byatewe n’iki ? Kuki ubwami bwari bwanzwe urwango rungana cyangwa se ruruta urwo Abakoloni bari banzwe ?
Igisubizo kitabogamye ni iki: byatewe n’imitegekere ya cyami itari igihwitse, hamwe n’impamvu zishingiye ku mibanire y’abanyarwanda basanzwe ku misozi yabo, n’imikoranire hagati ya rubanda n’abatware, abiru, n’umwami.Ubwami ntibwabashije gusoma umurongo w’ibihe.
Muri za 1950-1958 ubwami bwari bwicariye ikirunga cyashoboraga kuruka igihe icyo ari cyo cyose. Hari hashize imyaka isaga 30 rubanda itagishoye gutwarwa uko yatwaye mu myaka isaga 400 mbere yaho. Abanyarwanda ntibari bagishoboye gutegekwa n’ingoma ebyiri zitagira impuhwe icyarimwe : Ingoma ya cyami n’iya Gikolinize.
Mu Rwanda nta butabera, nta burenganzira bw’ikiremwamuntu, nta buringanire hagati y’amoko, nta gaciro namba umuturage (cyane cyane uwitwa umutwa n’umuhutu) yari afite mu gihugu. Ibwami nta mpuhwe zahabaga, kandi no k’umuzungu nta zo. Abaturage basabwaga amakoro aremereye yatungaga abashefu n’ibwami, hakiyongeraho icyo bitaga « akazi » ni ukuvuga imirimo y’agahato yakorerwaga Abatware, Umwami, n’Umuzungu ntibaguhembe ,ntibanagushime, ahubwo wasangaga biherekejwe n’ikiboko abakoloni bari baradukanye kiyongeraga ku ngoyi abami n’abatware bari basanzwe bashyiraho rubanda. Rubanda yari irushye.
(5) Amateka yo kwigobotora Ingoma ya cyami n’iya gikolonize yatangiye mu myaka ya za 1920
Ibi kandi si ibyo muri 1959 nk’uko bamwe bibwira ko ari cyo gihe Amateka y’ Rwanda atangirira, ahubwo rubanda yahoraga yivumbura kuri ubwo butegetsi bwombi uko yabaga ishobojwe kose, bakagerageza kunyeganyeza izo nkuta ebyiri icyarimwe ngo barebe ko bakwigobotora akarengane n’urugomo bagirirwaga.
Ingero, kuva mu mwaka wa 1925 kugera muri 1930 habaye imyivumbagatanyo mu bahutu n’abatwa b’icyo gihe (kuko « ubabaye niwe ubanda urugi »).
Umushakashatsi Mbonimana Gamaliel wakoze ubushakashatsi kuri iyo myivumbagatanyo kandi akayegeranya, mu gitabo cye G. MBONIMANA, L’instauration d’un royaume chrétien 1981 (mu gifaransa) avuga cyane cyane imyivumbagatanyo izwi mu Mateka nk’iyiswe Nyiraburumbuke, Semaraso,iya Bumbogo Ndetse n’iy’umutwe wa Ndungutse wa mbere yabo.
- Ishyirahamwe rya Nyiraburumbuke
Mbere cyane y’Ishyirahamwe nka Aprosoma cyangwa Parmehutu, habanje ishyirahamwe ryitiriwe Nyiraburumbuke. Muri cya gitabo dusoma ngo:
« …Ni ishyirahamwe ryo kwivumbagatanya ryavukiye hariya ku kiyaga cya Muhazi mu mpera z’umwaka wa 1926. Umuhutu wayitangije yari impirimbanyi yasaga nk’iyiyahura yitwaga Rugira akagira impano yo guhanura byabuze akagero. Akoresheje ubwo buhanuzi bwe,yahanuye ukuza k’umwari utagira uko asa w’umuhutukazi uzitwa Nyiraburumbuke…akazaturuka muri Muhazi akirukana ba Rugigana bose, akazafatanya na musaza we bwite umusore witonda witwa Ruhumuliza uzaha abahinzi bose imbuto nshya y’amasaka izajya itanga ikigage cyiza mu buryo bworoshye. Iri shyirahamwe ryarakuze ryinjira muri rubanda rutangira kwitegura ugucungurwa kwaryo. Ryaje kugera no mu Gisaka n’i Bugesera ahari indi ‘Muhazi’ ariko yo ikitwa Rweru. Kubera ukuntu iri shyirahamwe ryasaga nk’idini ryari rimaze gushinga imizi no kwigarurira imitima ya benshi mu kanya nk’ako guhumbya, byatumye Ingabo z’Umwami n’iz’Umukoloni bishyira hamwe birarihashya, abayobozi baryo mu gihugu no mu turere twose barafatwa barababazwa kandi barafungwa, ni uko risa nk’irizimye …ariko mu mitima bari bamaze kumurikirwa no kwitegura “umucunguzi”
- Ukwivumbagatanya kwa Semaraso
Icyerekana ko atari abahutu gusa bari barambiwe izi ngoma zombi, ni ukwivumbagatanya kwateguwe n’umututsi wegeranyije abahutu n’abatwa n’abatutsi badafite aho bahuriye n’ingoma ya cyami maze bakiyemeza kunyeganyereza icyarimwe Cyami na Gikolonize. Muri cya gitabo dusoma ngo:
“ Ni uko mu gihugu cya Rukiga n’icyo mu Ndorwa (Byumba ) haduka agatsiko k’abahutu ko kwivumbagatanya ku batware b’abatutsi n’abazungu ariko kari kayobowe na Semaraso … mwene Ndungutse, mwene Mibambwe Rutalindwa, wasimbuwe ku ngoma na Rwabugili. Bikigera mu gutwi kw’ibwami, bahise bamenyesha Rezida w’u Rwanda byihuse maze nawe, kuya 25 werurwe 1928 yohereza igitero cya gisirikare cyo kubahashya.Urugamba rwabereye mu Kaniga (muri Ndorwa) ingabo z’abantu ba Semaraso zihangana n’iz’umwami ziri kumwe niz’Abakoloni rubura gica kuva ku ya 29 werurwe kugera ku ya 4 mata muri 1928. Ku mpande zombi haguye benshi”.
- Ukwivumbagatanya kwitiriwe “Bumbogo”
« Mu mpera z’ukwakira 1930, ingoma ya cyami n’iya gikolonize byatangiye gutegeka abaturage guhinga igihingwa cy’imyumbati; hashyirwaho ahantu ho kujya gufatira imbuto (boutures) ariko hamwe na hamwe ku buryo byasabye icengezamatwara rihambaye kugira ngo rubanda ishishikarire kujya aho babwiwe.Abanya Kigali,bagombaga kujya kuzifata tariki 24 Ukwakira 1930. Hari abikorezi 17 000 bavuye hirya no hino kandi bari kumwe n’abatware n’abazungu. Abahutu ba Bumbogo barateranye maze batekereza ko abatutsi bashaka gutanga abahutu ku bazungu; nabo bashakaga abahutu bo kohereza mu birombe by’amabuye y’agaciro za Katanga, muri Uganda se cyangwa ahandi. Icyo gihuha cyiswe « urugamba rw’imyumbati »(la bataille du manioc) » kuko bambariye urugamba bagana aho babwiwe kujya gufatira imbuto maze bigabiza ingo z’Abatware b’Abatutsi barazitwika, barazisahuran, kandi barabica ngo babatange. Umutware mukuru Rwampungu, n’abamwungirije bahise bayabangira ingata bahungira Kigali, bajya kwitabaza Adiminisitarateri.
Bamaze guteranira kuri Misiyoni ya Kigali, no kubivuganaho na Musenyeri Classe, abapadiri bera bemera kujya kwitambika hagati y’abahutu barubiye n’abatware b’abatutsi bari barokotse. Padiri Davos, wahoze akuriye Misiyoni ya Rulindo…, aherekeza Schmidt, Adiminisitarateri i Kigali ; bajya kwigisha abakirisitu gutanga urugero rwiza rwo kugandukira ababategeka nk’uko Imana ibitegeka.
Abahutu ba Bumbogo bari birukanye abatware b’abatutsi bose, banabasenyeye, birukana Abazungu b’Abakoloni n’abapadiri bera basigaza gusa abapadiri b’Abanyarwanda iwabo. Abo bapadiri b’Abanyarwanda nibo bafashije mu kugarukana ituze kuko basobanuriye bene wabo b’Ababiligi ko rubanda inaniwe, ko nibagerageza kuzana ingufu bitarakunda.Buhoro buhoro Misiyoni yaho yafashije rubanda gutuza ariko na Leta iraruca irarumira …. » ( Uzasome igitabo cya G. MBONIMANA, L’instauration d’un royaume chrétien 1981 (mu gifaransa) pp. 343-345)
- Ukwivumbagatanya kwa Ndugutse
Padiri A. KAGAME, mu gutabo cye Un Abrégé de l’histoire du Rwanda de 1853 à 1972. Editions universitaires, Butare, 1975 ku mapaji 160-169 avugamo indi nkuru y’ukwigomeka ku ngoma za cyami na gikolonize mbere y’aho kubera nyine ko bari bazirambiwe.
« …Ndungutse ubundi yitwaga Birasisenge agatura mu Bugwangali hariya mu Mutara…Hari ibihuha byavugaga ko Musekerande (umwe mu bagore ba Kigeli Rwabugili) yari afite abana babiri : Biregeya, yabyaranye na Kigeli IV, na Ndungutse yabyaranye na Mibambwe IV Rutalindwa. Birasisenge ahita yiyita Ndungutse kugira ngo ajijishe rubanda.
Uyu yari akaga.
Rimwe agera Ngoma mu kibaya cya Rugezi ari kumwe na Kagesa bajya gushaka n’umutwa Basebya. Bahita bakora agatsiko ka batatu, Ndungutse yiyita umwana w’umwami, mbese umuragwa w’ingoma ya Rutarindwa .
U Buberuka bwose bwaramuyobotse …
Bahise bakora umutwe w’ubwigomeke ujya gutera kwa Musinga, ingo ze zose n’iz’abatware be zose ziratwikwa mu Buberuka bwose, bikwira mu Bumbogo, kugera Kiziba hafi y’u Bugaragara »
Murabona ko ubwami butari bukunzwe muri rubanda rwose kandi ko n’Ubukoloni byari uko. Mbere y’iyi myivumbagatanyo ariko, hari indi yari yaragaragaye mu Rwanda; havuzwe iya Rukara wo mu Gisaka muri 1901, n’indi ya Ndungutse yo mu majyaruguru y’u Rwanda muri 1912.
Kubera igitugu gikabije cy’ingoma ya cyami yari ifatanye agatoki mu kandi n’iya gikolonize ibyo bihe byo mu myaka ya za 1920, banze kumva ugutaka kwa rubanda,ahubwo bagakoresha imbaraga z’umurengera mu kabacecekesha ku munwa w’imbunda (z’Abazungu) n’amacumu (y’Ingabo z’umwami). Barayicogoje nibyo, bica abantu benshi ariko ntibakemura icyateraga iyo myivumbagatanyo ni ukuvuga, ukwamburwa amasambu kwabo akagirwa ibikingi, ubugaragu, uburetwa (imirimo y’agahato) shiku n’ikiboko cyayiherekezaga, amakoro yajyanywaga ibwami no kubashefu, ukutubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu, n’ibindi.Ibi byari ukwicarira ikirunga cyangwa ukunyura ikibyimba ku ruhande.
(6) Muri Revolisiyo y’i 59 Ingoma ya Cyami yatakaje byose
Nk’uko bigendera ingoma zose zirambiranye, kandi zitita na busa ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, igihe kiragera abaturage bakandamizwa bakabura amajyo bakiyahura ku ngoma abapfa bagapfa abakora bagakira. Ni nabyo byitwa Revolisiyo (Impinduramatwara),ni ko zose zivuka. Buri gihe ariko ntihabura “imbarutso”.

Muri 1945, nyuma y’intambara ya II y’isi yose, mu nama yabereye i San Francisco, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuje ibihugu binyuranye by’isi, hashinzwe « Umuryango w’Abibumbye »(ONU) usimbura « Ishyirahamwe ry’Ibihugu » (SDN).
Inyandiko zishyiraho uyu Muryango mushya zasinywe n’ibihugu 51 ku itariki ya 26 Kamena 1945. Mu byo uyu Muryango wazanye, harimo uburyo bwo gutegeka ibihugu byari bigikolonijwe icyo gihe ukoresheje ibihugu byari bimaze gutsinda iyo ntambara.
Muri urwo rwego, Ubudage bwari bwarakolonije u Rwanda bumaze gutsindwa ruhenu mu ntambara ya II y’isi yose, teritwari ya Ruanda-Urundi yahawe Ububiligi nk’indagizo y’Umuryango w’Abibumbye.
Mu gitabo cye La Belgique, ses territoires d’outre-mer et l’ONU (1950) ku ipaji yacyo ya 10 umwanditsi F.Marquet, yandukura inshingano zahawe Ububiligi ku Rwanda. Uyu Muryango wahaye Ububiligi inshingano zinyuranye mbese nk’uko bigenda iyo uragije undi ikintu. Muri izo nshingano harimo :
1 . Guteza imbere iyubahirizwa ry‘uburenganzira bw‘ ikiremwa muntu, gushyiraho urufatiro rw’ukwishyira ukizana kw’abenegihugu bose, guca ivanguramoko, isumbanyamoko, n’ubusumbane bwose bwaba bushingiye ku gitsina, ku rurimi,no ku myemerere
2 .Guteza imbere imibereho myiza y’abatuye iyo teritwari mu rwego rwa politiki, rw’ubukungu, kwigisha umuco w’ubucuruzi n’ubuhahirane budahendana, gushyiraho inzego zituma akarengane gacika hakaza ubutabera nyakuri
3 . Gukora ibishoboka byose iyo teritwari igatera imbere igana ku bwigenge hamwe n’ibindi…
Iyi yari nk’ “imbarutso” yo guturitsa cya kibyimba cyari kibyimbye. Ishyirwaho ry’Umuryango w’Abibumbye ryahinduye byinshi mu mibereho no mu mitekerereze y’abari bakandamijwe hirya no hino. Mu by’ukuri, uyu Muryango, waje ari nk‘ urwego rwo kugaragarizamo ibibazo byabo, nta bwoba bafite ko hari itegeko barenzeho. Impinduka mu mitekerereze no mu mibereho y’abagirirwaga akarengane cyangwa se y’abakabonaga zagaragajwe n’ibintu byinshi.
Muri teritwari ya Ruanda-Urundi,hahise havuka imiryango n’amategeko bivugurura ibintu kandi bivugira hejuru akarengane ka rubanda; umuntu yavuga nka :
- Ishingwa ry’ishyaka MPP (Mouvement politique progressiste) ryari rirangajwe imbere na Petero Baranyanka wo mu Burundi na Porosuperi Bwanakweri wo mu Rwanda. Abandi bagaragaye muri iryo shyaka rya mbere ni Geregori Kayibanda na Aloyizi Munyangaju.
Mu gitabo Mgr A. Perraudin, Un évêque au Rwanda (2003), ku ipaji ya107 kivuga ko iri shyaka ryaje ku ikubitiro ryari rigamije kwiga ibibazo byose by’imitegekere ya politike, y’ubukungu, n’imibereho ya rubanda rwo muri Ruanda-Urundi ; gutangira kwigisha umuco wo gutegura demukarasi, kubaka umuco w’igihugu aho kuba uw’ubwoko bumwe, gushyiraho uburezi mboneragihugu na mbonezamubano, gutegura imikoranire mishya izarangwa hagati y’abaturage b’ibihugu n’abanyaburayi, hirindwa umujinya wa rubanda yarubiye utagira rutangira,n’isumbwe ry’ubwoko bumwe no gutegura uko Ruanda-Urundi izakorana n’inzego nshya ziri cyangwa zizavuka muri Kongo-Mbiligi,mu Bubiligi ubwaho, n’ahandi.
- Itegeko–ngenga ryAbabiligi ryo kuwa 14 Nyakanga 1952 ritegeka ishyirwaho ry’inzego zatowe n’abaturage mu Ruanda-Urundi ku rwego rwa su sheferi (sous chefferi ni nk’umurenge/segiteri), urwa sheferi (chefferie ni nka Komini), urwa teritwari (territoire ni nka perefegitura) n’urw’igihugu ;
- Guha ubwisanzure (n’ishingwa ry’) ibinyamakuru,muri za 1953-1954, byatangiye kujya bitangaza nta kirazira ibibazo byose n’akarengane kose k’abaturage (Hafi ya byose byari ibya Kiliziya Gatulika)
- Gutegeka umwami gusinya iteka rica ubuhake ku wa 13 Gashyantare 1954;
- Kwegura kwa bwana Maus,umuzungu wari mu Nama Nkuru yitwaga Vice-Gouvernorat (Visi guverinora),Inama nkuru yayoboraga teritwari Ruanda-Urundi muri 1956, avuga ko arambiwe kuba mu rwego Abanyarwanda bose badahagarariwemo (yavugaga ko nta muhutu nta mutwa urimo, ko inyungu zabo zikandagirwa)
Twavuga ko byageze muri za 1955-1956 umuyaga w’impinduka, wa Revolisiyo (Impinduramatwara) urimo guhuha kandi nta cyawutangira.
(7) Abo ku Ngoma ya Cyami ntibasomye umurongo w’Ibihe. Abaharaniraga ko ibintu bihinduka bo babyitwayemo gute?
Ibinyamakuru byararikorozaga. Urebye ibyo bandikaga, impirimbanyi zashakaga ko politike ihinduka, hakajyaho ingoma ya cyami imeze nk’iyo mu Bubiligi, igendera ku itegeko nshinga, iri aho gusa ngo ibumbatire umuco, ariko ikarekura ububasha bwose bukajya mu bandi, mu matora, uwo abenshi batoye akaba ari we uyobora guverinoma.
Mu gusubiza izo nyandiko zose zasohokaga mu binyamakuru, Inama Nkuru y’Igihugu (ibwami) yateranye mu mwiherero wo kuva ku ya 13 kugeza ku ya 28 Kamena 1956. Iyo nama yari igizwe n’Abashefu, iyobowe n’umwami Rudahigwa ubwe. Bari bari kubona ko bashobora gutakaza ingoma.
Mu myanzuro y’iyo nama yari ikomeye cyane, umwami n’abashefu batangaje mu nyandiko ko abashaka kuzana ibibazo ari abatazi Amateka cyangwa se bakaba bayazi nabi.
Ntibari biteguye kuramira igihugu,ngo bazane impinduka, bityo bo ubwabo bimike demukarasi n’ubwo bemeraga ko imitegekere yabo itakijyanye n’igihe.
Amezi make nyuma yaho, ku wa 22 Gashyantare 1957 Inama Nkuru y’Igihugu yoherereje ubutegetsi bw’Ababiligi mu Rwanda inyandiko yise « Mise au point »; abagize iyo nama, ni ukuvuga umwami ubwe n’abashefu batangiriye mu gushimira Ububiligi, banabusaba Ubwigenge ariko ntibagira icyo bavuga na gato ku bibazo byariho icyo gihe. Bashakaga ko Ububiligi bugenda bukabasigira igihugu aho kugisigira rubanda, yiganjemo abatwa n’abahutu (n’abatutsi bo muri rubanda rusanzwe).
Ku itariki ya 24 Werurwe 1957, abahagarariye ya rubanda nabo basohoye igisubizo kuri iyi nyandiko y’ibwami. Inyandiko yabo Ababiligi ni bo bayise « Manifeste y‘Abahutu ».Iyi yo yaje ivuga uko ibibazo biteye kimwe kimwe itanga n’umuti wa buri kibazo.
Iyo umuntu asomye agereranya izo nyandiko zombi, asanga harimo ibitekerezo bibiri binyuranye : ku ruhande rumwe hari abashakaga ubwigenge ako kanya, ku rundi ruhande hari abashakaga ko ikibazo cy’ubusumbane hagati mu banyarwanda cyabanza gukemuka maze ubwigenge bukabona bugatangwa.
Ikindi kigaragara ni uko izo nyandiko zombi zerekanye impande zari zishyamiranye izo rizo : ku ruhande rumwe hari umwami n’abashefu bashakaga ubwigenge bakaba ahanini bari abatutsi, ku rundi ruhande hari abashakaga ko ubusumbane bubanza kuvanwaho abakoloni bakazagenda nyuma, bakaba bari biganjemo abahutu.
Hagati y’itariki ya 18 Nzeri n’iya 8 Ukwakira 1957, intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziyobowe na Ambassaderi Dorsinville zasuye teritwari ya Ruanda-Urundi. Mu mishyikirano yagiranye n’izo ntumwa ku itariki ya 7 Ukwakira 1957, Vice-Guverineri wa Ruanda-Urundi, Harroy yemeye ko ikibazo cy’ubusumbane bukomeye hagati mu banyarwanda kiriho koko.
Ku itariki ya 21 Ukwakira 1957 bamwe mu basinye iriya nyandiko yahawe akabyiniro ka «Manifeste y’Abahutu», bandikiye umwami Rudahigwa ubwe. Muri bimwe bamusabye bamwinginga harimo ko yakwemera agahindura guverinoma ye urugero akagira abajyanama ibwami bavuye mu moko yose uko ari atatu (abahutu, abatwa, abatutsi), bamusaba kandi ko ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abahutu n’abatutsi n’abatwa cyashyirwa ku rutonde rw’ibibazo bizigwa n’Inama Nkuru y’Igihugu Yunze ubumwe.
Mu mwaka w’i 1958 bamwe mu basinye ya « Manifeste y’abahutu » bakomeje kumvisha umwami n’Inama Nkuru y’Igihugu ikibazo gihari. Habayeho Inyandiko-mpuruza habayeho n’amabarwa asanzwe. Aha twavuga nk’ibarwa Vianey Bendantunguka yandikiye Umwami Rudahigwa wari ukuriye iyo nama amwinginga ngo yemere Revolisiyo itamena amaraso ahindure ibintu hakibona.
Iyo uzisomye neza izo nyandiko zose, ukazisesengura witonze, usanga ko zandikanywe ikinyabupfura; ba nyirazo badasesereza ubwami; bivuze ko kugeza muri 1958 mu bavugaga ibibazo byariho ntawavugaga ko ubwami buvaho, nta gitekerezo cyo kumenesha umwami n’abatware cyariho, nta gitekerezo cyo kumena amaraso cyariho. Icyavugwaga kwari uko inzego zavugururwa, Abanyarwanda bagasaranganya ibyiza by’igihugu cyabo aho kugura ngo bamwe bacyibemo “abagererwa” gusa.
(8) Uko Ingoma ya Cyami yinangiye,uko u Rwanda rwarohamye
Tugeze mu mwaka wa 1958. Noneho amaherezo, Ya Nama Nkuru y’igihugu yemeye ko hashyirwaho Komite yo kwiga ikibazo cy’ubusumbane hagati mu Banyarwanda. Iyo Komite yari igizwe n’ab’ibwami 6 ari bo ba bwana Bagirishya, Bwanakweli, Gashugi, Mbanda, Rwagasana na Mangarurire wagombaga kuba Umwanditsi, hatumiwe n’Abahutu batanu mu basinye ya «Manifeste y’Abahutu» abo ni Bendantunguka, Bicamumpaka, Gitera, Mulindahabi, na Niyonzima. Iyo nama rukokoma yatangiye ku ya 31 Werurwe irangira ku ya 7 Kamena 1958.
Nta kintu na kimwe abayigize bumvikanyeho.
Muri ayo mezi asaga abiri, hasohotse inyandiko nyinshi zigaragaza ko yari inama yo guta igihe gusa.
Ku ya 17 Gicurasi 1958 hari inyandiko rutwitsi yanditswe n’ «Abagaragu bakuru b’ibwami»; bandikamo ko nta sano bafitanye n’abahutu uretse iyo kuba ari abagaragu babo gusa, kandi ko nta n’ubuvandimwe buri hagati yabo kuko badahuje na mba umusekuru.
Indi nyandiko rutswitsi ni iyo kuwa 18 Gicurasi 1958, yanditswe n’abiyise «Abasaza 15 b’Abatutsi, Abagaragu bakuru b’ibwami» (uko nyine). Aba basaza 15 ntibifuzaga na gato ko abatutsi barekura ibikingi bambuye abahutu, ntibashakaga ko habaho isaranganwa ry’ubutaka nk’uko byasabwaga n’urundi ruhande.
Kuri bo abo bahutu badafite amasambu bagombaga kujyanywa mu turere tw’u Rwanda tudatuwe cyangwa se bakoherezwa mu mashyamba ya Kongo (Uzasome F. Nkundabagenzi , Rwanda politique pp 36-37).
Igitangaje ni uko umwami Rudahigwa atari akibashije kujya hagati ngo akumire ubwo buhezanguni bw’abantu be. Nta n’ubwo yabwamaganye ku mugaragaro. Ntawe uzi niba ari we ubwe wabaga yabasabye kwandika ayo mabaruwa y’ubuhezanguni,cyangwa niba barabyibwirizaga bo ubwabo. Ikigaragara, yemeranyaga nabo cyangwa yarabatinyaga.
Igihe ya Nama ya mbere yarangiye nta kivuyemo,umwami Rudahigwa ubwe yayoboye Inteko ya 15 y’inama nkuru y’igihugu atumiramo nanone za mpirimbanyi zasinye «Manifeste y’Abahutu» zari no muri iriya Komite yagombaga gufata imyanzuro irebana n’ikibazo cy’ubusumbane hagati mu Banyarwanda.
Aha naho ntabwo bashoboye kumvikana.
Nyuma y’iminsi ine yaranzwe n’impaka z’uruduca, Rudahigwa ubwe yafashe ijambo avuga ko nta kibazo gihari; ko kandi abazongera kukigarura bagomba kwamaganwa ; ko we ubwe azirandurira igiti cyera imbuto mbi nk’izo hamwe n’imizi yacyo yose. Dore agace k’ijambo rye, mu magambo ye bwite:
” …Ndatekereza ko ntibeshya na gato, ni ubwa mbere mu Mateka y’uru Rwanda numvise bavuga iki kibazo cyateje impaka mu Nama Nkuru, ko hari amakimbirane hagati y’abahutu n’abatutsi; ariko ndizera ko ntazongera kucyumva ukundi, ni ubwa nyuma, ntikizagaruka ukundi, kuko iyo abaturage batangiye kutavuga rumwe no gukimbirana kaba kabaye, nta majyambere baba bakigezeho. Nta muntu uzanyitambika imbere, abantu bose bazamura ijwi bakabiba mu bandi iryo tiku cyangwa bakabikwirakiza nzabafata nk’abanyabyaha b’abagome. Mbere y’uko njya mu ruzinduko, ndabategeka mwese gushyira hamwe mukaziba ibyuho abo bantu bashaka kwinjiriramo, mukomeze mudadire ntihazagire uwinjirana IMBAGA Y’INYABUTATU IJYA MBERE……Aba bantu batangije iki kibazo bakwiye guhabwa urw’amenyo bakanengerwa mu ruhame,ndetse bagakanirwa urubakwiriye. Ntibazabona aho kwihisha, kandi nibakomeza, niteguye kurandurana igiti n’imizi yacyo yose. Umuntu wese ushaka guhangara uru Rwanda azana iri tiku riducamo kabiri bizamuhenda cyane. Naho « ku bantega imitego, bo ubwabo bazayigwamo… ».
Kuva uyu munsi, kuri iyi tariki, Ingoma ya Cyami yanze guhindura ingendo, ihawe, yanga amahirwe yari ihawe yo kuguma ku ngoma mu isura mbiligi (cyangwa mu isura nk’iy’ubwami bw’Ubwongereza) kandi Abanyamateka benshi banditse ko uwo mwanzuro wo kwijijisha waje kuroha u Rwanda rwose mu rwobo rurerure cyane.
Abanyamateka bavuga ko aha ariho u Rwanda rwaguye, ruba rwitesheje amahirwe yo gushyira inyungu z’ubwoko ku ruhande, gushyira inyungu z’ingoma nyiginya ku ruhande, rugashyira imbere imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda bose, abahutu abatwa n’abatutsi.
Abari ku ngoma icyo gihe, ariko cyane cyane Umwami Rudahigwa hamwe n’Ababiligi bari bafatanyije kuyobora u Rwanda bataye u Rwanda mu rwobo rurerure cyane rutarabasha no kwikuramo neza kugeza magingo aya.
(9) Ni uko muri 1959 Ikirunga kiraruka,Ikibyimbe kirameneka
Tugeze muri 1959; Impirimbanyi ariko zitwaga Abarwanashyaka (abarwanira uburenganira bwabo babigiranye ishyaka,bashishikaye) bakomeje gusaba kenshi basubiramo ibintu bimwe buri gihe ko Ubwami bwakwemera gukuraho ubusumbane hagati mu banyarwanda, ko bwakwemera demokarasi ikinjizwa mu mitegekere y’igihugu, ko amoko agomba kureshya mu bintu byose aho kwikubira.
Bigeze ku ya 11 Gashyantare 1959, Musenyeri André Perraudin Umushumba wa Kiliziya Gatulika mu Rwanda yasohoye inyandiko isa nk’ivanjili, inyandiko ivuga ku Itegeko ry’urukundo n’ubutabera hagati mu bana b’Imana. Iyi nyandiko yaje ari rutwitsi mu batutsi (b’ibwami) iza ari ivanjili (Inkuru nziza) mu Bahutu bo muri rubanda hamwe na ba barwanashyaka.
Abanyamateka bavuga ko kugeza na n’ubu iyo nyandiko ikiri ikibazo mu bice bibiri by’Abanyarwanda. Iyi baruwa irimo iki? Hari aho igira iti:
« … Iri tegeko ry’urukundo rw’Imana n’ubutabera hamwe n’ubugiraneza mu bandi ritegeka ko inzego zose z’igihugu zita by’ukuri ku baturage bacyo bose nta kuzanamo iby’uburyarya, kandi rubanda rwose mu matsinda yose babarizwamo bagahabwa uburenganzira bungana n’inshingano bijyana zo kugera ku bumuntu bwuzuye, kandi bakemerewa bose kugira uruhare mu buyobozi bwose bw’igihugu. Imitegekere yo gukuza bamwe, kwimika icyenewabo, gukingirana ikibaba, no gukorera umuntu umwe gusa cyangwa agatsiko k’abantu bo mu bwoko bumwe gusa, ntiba ikora ibihwanye n’ubukirisitu … » (Mgr A. PERRAUDIN, Un évêque au Rwanda p. 190)
Tukiri muri 1959 twibuke ko ari wo mwaka umwami Rudahigwa yatanze (yapfuye) ku itariki ya 25 Nyakanga 1959. Yahise asimburwa n’umuvandimwe we Jean Baptise Ndahindurwa (ku izina rya cyami Kigeli V Ndahindurwa) kuva ku ya 28 Nyakanga 1959.
Bamaze kumutangaza, Ndahindurwa yemeye ko azategeka nk’umwami uganje, maze aza no kubisinyira tariki ya 9 Ukwakira 1959. Nta birori bimwika nk’umwami byabayeho nk’uko abyivugira mu nyandiko yandikiye Visi-Guverineri wa teritwari ya Ruanda-Urundi ku ya 16 Ukwakira 1959, ibyumweru bibiri mbere y’uko Revolisiyo yo mu Ugushingo 1959 itangira. Muri iyo nyandiko yavugaga ko azimikwa umunsi buri munyarwanda azaba atekanye. Nta birori byigeze bimwimika ku mugaragaro (nka kurya perezida arahirira manda ye) kugeza nawe ku ya 29 Kamena 1960 avuye mu gihugu ubutazakigarukamo ukundi ari muzima.
Tukiri muri uwo mwaka kandi ni bwo havutse amashyaka menshi ya politike twavuzeho kenshi muri iki gitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA nka APROSOMA (15/02/1959); L’UNAR (03/09/1959); RADER (14/09/1959); na PARMEHUTU (18/09/1959).
Abanyarwanda batangiye guhatana mu buryo bwa kizungu, bwa gisirimu, bwa kidemokarasiya,bagakora za mitingi (Inama zo kwiyamamaza). Habanje abari mu mashyaka ya APROSOMA na UNAR (ishyaka ry’umwami).

Hamwe na hamwe hagaragaye akaduruvayo katerwaga n’abarwanashyaka b’amashyaka cyane cyane ab’iryari rikiri ku butegetsi, L’UNAR, ishyaka ry’umwami. Amashyaka atavuga rumwe na L’UNAR yose yitwaga « abanzi b’umwami ». Hari inyandiko zanditswe n’aba RADER urugero nk’iyo kuwa 27 Ukwakira 1959 yamaganaga iyo myitwarire y’intore z’umwami.
Tugeze ku ya 30 Ukwakira 1959, umupadiri w’umunyarwanda, Padiri Sitanisilasi Bushayija yandikiye Rezida w’u Rwanda amubwira umugambi urimo gutegurwa, ingaruka zawo ku buzima bw’igihugu ; amusaba gukoresha ububasha afite kugirango agarure umutekano. Kugira ngo abigereho yamubwiye ko agomba kwirukana abashefu bose bashaje, abadashoboye, hamwe n’abagaragaje ko batishimiye ubutegetsi bw’Ababiligi mu Rwanda.
Ku ya 11 Ugushyingo 1959, bwana Ndazaro, wo mu ishyaka rya RADER mu nyandiko ye yise « Iterabwoba mu Rwanda » yavuze ku bateje imvururu mu gihugu.
Kuri we, byose byatangijwe na Rudahigwa wari warashyizeho inzego z’ubutegetsi zo mu ibanga, zari zifite inshingano yo gutesha umutwe no kwirukana abazungu. Yavuze kandi ko ishyaka L’UNAR ariryo nyirabayazana w’umutekano muke n’akaduruvayo kagejeje u Rwanda muri Revolisiyo y’amaraso. Ndazaro yasabiye abo bashefu bateza akaduruvayo n’umutekano muke gucibwa mu gihugu bagatorongezwa muri Kongo, u Rwanda rugashyirwa mu bihe bidasanzwe mu gihe runaka; hagashyirwaho urukiko rwa gisikare rushinzwe gucira imanza abantu bose bijanditse mu bwicanyi bwo muri Revolisiyo.
Ingabo z’umwami zitwaga nanone “Abashyirahamwe” (Ntiwitiranye iri zina n’izina “Interahamwe” n’ubwo bivuga bimwe) zararikorozaga mu gihugu: muri raporo y’umuyobozi wa Teritwari ya Gitarama, Rheinhard, dusoma mo ko abarwanashyaka ba L’UNAR, bageze kwa Benedigito Murihano wari utuye muri Sheferi ya Rukoma, bamubwiye ko bashaka umutwe wa Padiri Sitanisilasi Bushayija n’uwa Porosuperi Bwanakweri ku mbehe. Ngo bamubwiye kandi ko ari abashyirahamwe biyemeje guhana uwari we wese udakunda umwami yaba umuhutu cyangwa umututsi nka Padiri Bushayija uyu cyangwa Bwanakweri Prosper.
(10) Ese gukubitwa kwa Dominique Mbonyumutwa, ni ko kwabaye “imbarutso » ya Revolisiyo ?
Ingoma ya cyami yashinze ishyaka ryayo L’UNAR mu rwego rwo kwitegura indepandansi yaryo. Umwami n’ibwami basabaga ubwigenge ariko bakaba aribo babuhabwa. Kubera ko abarwanashyaka cyangwa impirimbanyi z’abahutu zo zakoranaga umwete zifuza kwinjira mu mitegekere y’igihugu, ku ikubitiro zinginga umwami ngo ahindure ingendo ariko nanone zitegura ko niba umwami n’ibwami babyanze bo bazafata byose. Umwe muri izo mpirimbanyi ni umurwanashyaka wari n’umu sushefu bwana Dominiko Mbonyumutwa.
Nk’uko wabisomye muri iki gitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA, Su shefu Dominiko Mboyumutwa yatangiriwe mu nzira ku ya 1 Ugushyingo 1959 n’insoresore z’intore za L’UNAR; maze arakubitwa.
Vuba aha, mu kiganiro « Imvo n’imvano » cyo kuri radiyo mpuzamahanga y’abongereza, BBC ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda cyatambutse kuya 1 Nzeri 2018, umusaza witwa Pascal Karekezi wari umwe muri izo nsoresore zakubise Mbonyumutwa yigambye icyo gikorwa.
Abanyamateka bemeza ko iyi ari yo yabaye imbarutso nto cyane (kuko “impamvu ingana ururo”) maze abaturage batera kwa shefu Gashagaza ngo bamubaze ukuntu intore ze zihohotera umuntu wabo. Bahasanze abandi bashefu bahise bafata intwaro ngo birukane abo bahutu barubiye, ni uko intambara irarota,induru ziravuga,abantu baricwa,abandi barahunga, amazu y’abatware aratwikwa. Iyi “mbarutso” ariko n’iyo idakomwa, n’ubundi uko ibintu byari bimeze,byari kuzarangira uko byarangiye. Byabaye nko kujugunya igishirira mu byatsi byumye.
Ingabo z’igihugu (ingabo z’umwami) zaratabaye nazo zitana mu mitwe n’abaturage bafashe intwaro gakondo, maze ku mpande zombi hagwa abantu benshi. Nyuma y’ibyo bikorwa byanakwiriye hose, Leta y’Ububiligi mu Rwanda yajyanye mu nkiko kandi yaciriye imanza ababigizemo uruhare bose. Imanza zabaye hagati y’Ugushyingo 1959 na Mata 1960. Mu bahamwe n’ibyaha harimo ingabo z’umwami ubwe, insoresore z’abatutsi, iz’abahutu n’iz’abatwa.
(11) Ingabo z’umwami zaba zaragize uruhare mu marorerwa yo muri 1959?
Hari umutangabuhamya witwa Rugiramasasu, wanditse ibyo we yiboneye ukuntu ingabo z’ibwami zavaga ku cyicaro cyazo ibwami i Nyanza zikagaba ibitero simusiga ku barwanashyaka ba Abaprosoma, hamwe no ku bantu ku giti cyabo badashyigikiye umwami. Dore aho abisobanura.
«… Hari ku cyumweru (ni ukuvuga tariki ya 8/11/1959) ku gicamunsi, igihe nari ntashye, nabonye S/shefu Murefu watwaraga u Bufundu we ubwe n’igitero cy’ingabo z’umwami bitwaje n’abatwa babo bavuye kwica Mukwiye wo mu Cyanika ya Bufundu. Yasubiragamo ukuntu Mukwiye yategewe ku Kiliziya Misa ihumuje. Umupadiri wari ukuriye iyo Misiyoni ababuza kumufata ababwira ko niba ari ibwami bamubatumye aramwizanira we ubwe ibwami mu modoka.Izo ngabo zategetse Padiri mukuru kwandika urwandiko agasinya ruhamya ko aramwizanira i Nyanza atamuzana nawe kakamubaho. Yarabyemeye, asubira mu nzu gufata urupapuro rwo kwandikaho, maze Murefu acira isiri abatwa be bahita bafata Mukwiye vuba vuba bamwirukankana ku gasozi baramwica. Igihe barabukwaga mwene nyina Muboyi nawe baramucakiye bamujyana kuri Mwogo bamurohamo.Sinamenye niba baramuroshyemo agihumeka cyangwa niba barabanje kumuhwanya. Uwo munsi mutindi, ikindi gitero cyari kiyobowe n’uwahoze ari S/shefu Nkuranga wa Gasoro cyari kivuye mu Byimana, Nkuranga we ubwe ayoboye ingabo nyinshi z’umwami, ziri kwivuga ibigwi ko zishe bwana Sindibona wari Moniteri wa Kirengeri, banasahuye urugo rwe. Su shefu Nkuranga yari anezerewe cyane no kwica umuhutu ukomeye ahorera umuvandimwe we Nkusi. Nkuranga yanatahanye imodokari ya Sindibona.
Izo ngabo zari zatumwe kandi zigendera ku mabwiriza ya Rubangura Cyrille, mwene uwari S/shefu Nahayo wa Kanyarira, wari wabahaye ilisite y’abagombaga kwicwa, n’ingo zagombaga gutwikwa muri su-sheferi ya Kanyarira.
Hari ikindi gitero cyari kiyobowe na Bihozagara Martin wa Mwendo ya Kabagali. Icyo cyari kivuye gutwikira Moniteri Utumabahutu. Lisansi bakoresheje batwika yari yazanywe n’uwitwa Murwanashyaka Silas, wari utuye i Kavumu ya Nyanza. Kubera ko Utumabahutu atari iwe, Bihozagara ntiyatahiye aho,yishe undi mu Moniteri wa Misiyoni maze igihe Padiri mukuru wa Misiyoni yashakaga kwitambika,amubwira ko niyibeshya gato nawe baramugarika.Mu kwerekeza kwa Utumabahutu aho batwitse urugo rwe, Murwanashyaka yari anaherekejwe na Assistant Médical (Umufasha w’Abaganga) wa Mushubi (ya Bunyambiriri) ntibuka izina […]
Shefu Rwangombwa avuye ku Kibuye, yatanze raporo ivuga ko ingabo z’umwami n’intore za L’UNAR zishe abahutu 50 muri sheferi ya Bwishaza. Icyo gitero cyanahagaritse imodoka bakekaga ko yari iya shefu Bwanakweli nawe wari ku ilisite y’abagombaga kwicwa.
Uwitwa Butwatwa, wari umwe muri bo yerekanye ilisite iriho imikono 200 y’abaturage b’i Bwishaza basaba umwami uruhushya rwo kwegura intwaro bagatera abanzi be, aba « Aprosoma ». Butwatwa yongeraho ko mbere yo kuva Rubengera, yateguye ingabo nyinshi kandi zikarishye z’intore zizarwanya abo bazasanga aho cyangwa hafi aho hose… » ( Uzasome A. Rugiramasasu, « Rapport sur menaces de mort » (20 Novembre 1959). Nk’uko byasohotse mu gitabo M. Pochet, Rétrospective. Le problème ruandais. L’UNAR. Dossiers 4, p. 24).
Ntabwo ingabo z’ibwami zicaga abahutu gusa, hari n’igihe zibasiraraga n’abatutsi batari muri L’UNAR. Hari abatutsi batari bagishaka ubwami, n’umwami nk’uko byahoze. Babonaga ko imitegekere ya cyami yataye igihe. Bari barize, basoma ibitabo,baratembera,bamenya uko isi iyobowe.Abo nabo bahigwaga kimwe n’abandi banzi bose b’umwami.
Muri raporo y’umuyobozi wa teritwari ya Astrida, bwana Bovy dusoma mo ko ku itariki ya 10 Ugushyingo 1959, ingabo z’ibwami z’Abatutsi (zitwaje n’Abatwa bazo) ziyobowe na Sushefu Bucakara mwene Kayijuka zatwitse inzu ya Sushefu Migengana (umututsi) zimuziza ngo ko yakiriye urwandiko rwa Visi-Guverineri Harroy rutanga amabwiriza y’imyitwarire y’abasushefu n’abashefu imbere y’amashyaka menshi. Nk’uko Bovy abyandika, hari abandi bari mu nzego z’ubutegetsi nabo baryojwe ko bemeye kwakira urwo rwandiko.
Mu mvururu zabanjirije iriya Revolisiyo y’i 59, abaturage bo muri rubanda bahanganye bikomeye n’intore z’ibwami (abaturage bakunda umwami) hamwe n’ingabo z’umwami (ingabo z’igihugu, za cyami) maze hapfa abantu benshi.
Ubwami bwarahahombeye cyane, ariko n’igihugu cyose cyarahahombeye.
Aba sushefu n’aba shefu bamwe na bamwe bapfiriye muri izo mvururu, abandi barahunga. Hari n’abafashwe n’ubutegetsi bwa gikolonize (bw’Ababiligi) bwariho icyo gihe barafungwa kubera uruhare bari bagize mu bikorwa by’ubwicanyi n’urugomo.
Abo basushefu n’abashefu bose bagombaga gusimbuzwa n’abategetsi b’Ababiligi. Icyagaragaye muri iryo simburwa ni uko abahutu nabo binjijwe mu nzego z’ubutegetsi ku bwinshi.
Ku bashefu 45,ku ncuro ya mbere mu mateka, 26 babaye abahutu naho ku rwego rw’abasushefu, bwa mbere mu mateka, 326 kuri 544, babaye abahutu.

(12) Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari imfungwa y’agatsiko gato katifuzaga ko ibintu bihinduka
Ibyo ni ibyavuzwe n’umuvandimwe bwite wa Kigeli V Ndahindurwa bwana Francis Ruzibiza, nk’uko biri mu gitabo M. Pochet, Rétrospective. Le problème ruandais. Dossier 6 ku mapaji 69-70. Ruzibiza yemeje ko nta bushobozi Ndahindurwa yari afite, ko yari imfugwa y’abashakaga kugaruka ku nzozi za Rudahigwa, ni ukuvuga kugarura ubwami bugena ubuzima n’urupfu kuri byose ; abantu, n’ibintu.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa muri 1959
« …Ndi umuvandimwe wa Kigeli, kandi rwose reka mbabwire ko nta nabi n’imwe namwifuriza. Ndetse mbabwire, yakuze ari umwana mwiza w’intwari w’umutima mwiza, ntabwo nemeza ko yakuze ategurirwa kuzaba umwami … Nako simbizi ! Ariko, rwose nta bushobozi na buke yifitiye! Urugero nk’iyo afashe ijambo imbere y’Inama Nkuru y’Igihugu, wagira ngo ni umwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza aya yo kuri Misiyoni. Bamukoresha icyo bashaka. Ni imfungwa y’agatsiko kifuza guhindura inzozi z’umwami Mutara impamo… Mutara yashushanyaga kubaka ubwami butavuguruzwa. Ubwami butanga ubuzima n’urupfu, bwica cyangwa bugakiza n’ibindi.»
Mu rwego rwo guhosha imvururu zo mu Rwanda, Ububiligi bwari bwarimuriye Koloneli Guy Logiest mu Rwanda bumukuye muri Kongo. Ku ya 10 Ukuboza 1959 Koloneli Guy Logiest yagizwe Rezida wihariye asimbura kuri uwo mwanya Rezida Preud’homme. Ni muri uko kwezi k’ ukuboza 1959 umwami w’Ububiligi yaje gusura teritwari ya Ruanda-Urundi maze asinya itegeko ngenga rishyiraho amabwiriza mashya yo gushyiraho inzego z’ubutegetsi muri Ruanda-Urundi.
Ku ya 10 Ukuboza 1959 Koloneli Guy Logiest yagizwe Rezida wihariye w’u Rwanda
Ku Rwanda, iryo tegeko ngenga ryategekaga ko havugururwa inzego, ibyitwaga za sheferi bigasimburwa na za Komini, kandi hagatangira umuco w’amatora, abajyanama ba za Komini bagatorwa mu mezi atandatu, hanyuma muri buri komini ba bajyanama ubwabo bakitoramo umukuru wa Komini ariw e Burugumesitiri (uyu bita Meya ubu). Nanone Teritwari zagombaga gusimburwa na za perefegitura kandi ba Perefe bakaba Abenegihugu. Ku rwego rw’igihugu hagombaga gushingwa Inama Nkuru y’Igihugu nshya ikaba Inteko ishinga amategeko.Iyo Nteko yashyizweho kuya 6 Gashyantare 1960 ikaba yari igizwe n’abarwanashyaka bavuye mu mashyaka y’imena ariyo Aprosoma, Lunari, Rader na Parmehutu. Buri shyaka ryagombaga gutanga abarwanashyaka babiri babiri.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yanze gusinya iryo tegeko rishyiraho iyo Nama, maze Koloneli Guy Logiest Rezida w’u Rwanda arisinya ubwe muri Gicurasi 1960. N’ubwo yanze iyo Nama Nkuru y’igihugu nshya ariko iyo nama yatangiye imirimo yayo. Ku kibazo cyo kugarura umutekano mu gihugu, ya Nama Nkuru y’Igihugu (yagereranywa n’ Inteko inshinga amategeko) yasabye ko Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa agumaho, ariko akaza gukorera mu murwa mukuru i Kigali, ko yagira ibiro (nka perezidansi) bigizwe n’abantu bane batanzwe n’amashyaka ane akomeye yari mu gihugu aho kuba abiru bo mu gatsiko ke gusa, kandi ko Ingoma Kalinga n’abiru byavaho. Ibyo byose Nyagasani Kigeli V Ndahindurwa yarabyanze, ni uko ya mashyaka atatu kuri ane yari ahagarariwe mu Nteko (L’UNAR yarifashe) yandikira Minisitiri w’umubiligi ushinzwe za Koloni amubwira ko bananiwe,ko barushye, ko Umwami atagishaka gukorera no gukorana n’abaturage be, ko kubera izo mpamvu bitandukanije n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kuva uwo munsi tariki ya 30 Mata 1960.
Tugeze muri Werurwe 1960: hari intumwa za LONI (Umuryango w’Abibumbye) zaje mu Rwanda zigerageza guhuza impande zombi zari zishyamiranye rubura gica. Mbere yo gutaha iwabo, izo ntumwa za LONI zabasabye kurira indege bakazaza i Buruseli mu Bubiligi gusubukura imishyikirano umuhuza akaba Ububiligi. Ibyo barabyemeye, maze intumwa z’Inama Nkuru y’Igihugu zizana n’umwami Kigeli V Ndahindurwa i Buruseli mu Bubiligi hagati y’iya 30 Gicurasi n’iya 7 Kamena 1960. Muri iyi nama y’i Buruseli ariko, ntabwo intumwa za L’UNAR zanze kuyizamo nayo. Bavuye i Buruseli nabwo umwami adashaka iyo mitegekere mishya bari kumutsindira bagaruka mu Rwanda.
Hanyuma ku ya 29 Kamena 1960, Umwami Kigeli V Ndahindurwa yavuye mu gihugu agiye kwizihiza ubwigenge bwa Repubulika ya Kongo i Kinshasa ariko atari ibyo bya Repubulika bimujyanye ahubwo agiye kubonana n’Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wari waje muri ibyo birori. Yari agiye kurega Ububiligi kuri LONI. Inzego z’iperereza z’Ububiligi zarabibonaga byose kandi ntizari zishimiye uwo mwami utarashakaga kugendana n’igihe. Baramuretse aragenda ariko ntiyongeye kugaruka mu Rwanda. Nyuma niwe yavuze ko ari Ababiligi banze ko agaruka.
(13) Ese Kigeli V Ndahindurwa yangiwe kugaruka mu gihugu cyangwa yagisohotsemo ahunze ku bwende?
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagiye i Kinshasa, abonana n’Umunyamabanga mukuru wa LONI baraganira ibirori birangiye barataha. We byamugendekeye gute?
“Utaba amateka ntabona itaka” koko. Hari inyandiko zigaragaraza ko nyuma y’umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Kongo, aho gutaha mu Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa yafashe indege imujyana i Bujumbura aho yageze ku ya 2 Nyakanga 1960. Ahamaze ibyumweru bisaga gato bitatu, yongera gufata indege asubira muri Kongo ku ya 25 Nyakanga 1960. Kugeza ubwo,nta nyandiko cyangwa ikintu kigaragaza ko hari uwamwangiye gutaha.

Iyi ni ibaruwa yo kuwa 30 Mata 1960 amashyaka ¾ yitandukanya n’umwami w’u Rwanda
Hanyuma, bigeze ku ya 17 Ukwakira 1960, ni bwo Minisitiri w‘umubiligi ushinzwe ibibazo by’Afurika yavuze amagambo asa nk’akumira Kigeli V Ndahindurwa kugaruka koko mu Rwanda.
Dore amagambo ye nk’uko yanditswe mu gitabo POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais 1952-1962, Les Nations Unies : Rapport intérimaire de la commission des Nations Unies pour le Ruanda-Urundi (Mars 1961), kuri Dossier 15, ku ipaji ya 7 :
« …Quant au problème de l’institution monarchique, il appartiendra aux populations de décider elles-mêmes, par l’intermédiaire de leurs représentants dans les structures d’autonomie interne qui seront créées en janvier 1961 de la solution qu’il conviendra d’y réserver en fonction de l’intérêt supérieur du pays. Le Mwami Kigeli qui a choisi de quitter le pays, en restera écarté jusqu’à cette décision… »
Mu kinyarwanda tugenekereje yagize ati :
« …Naho ku kibazo cy’Ingoma ya cyami, ni abanyarwanda ubwabo bazihitiramo,binyuze ku babahagarariye mu nzego z’igihugu zigenga zizashyirwaho muri Mutarama 1961, igisubizo gikwiriye bazaha iyo ngoma bashyira imbere inyungu z’igihugu. Mwami Kigeli wahisemo we ubwe guta igihugu, azahame iyo ari kugera kuri iryo tora … » (Ni umwanditsi waciyeho akarongo)
Muri aya magambo ya Minisitiri w’Ububiligi, avuga yemeza ko Kigeli V Ndahindurwa yataye igihugu (ni byo koko yamaze amezi asaga atatu hanze, atembera n’indege hagati ya Bujumbula na Kinshasa, nk’Umwami) ariko hano yashyizemo igisa n’itegeko ngo azahameyo kugeza abanyarwanda batoye niba ubwami buzagumaho cyangwa buvanwaho.
Ese ko Kigeli V Ndahindurwa ubwe avuga ko Ububiligi bwamubujije gutaha, ni ryari bwamubujije ? Ni ako kanya ibirori bya Kinshasa birangiye ? Ni igihe yari i Bujumbula ? Ni mu kwezi kwa Nyakanga arangije ingendo ze n’ibyo yarimo byose ? cyangwa ni hano mu kwezi k’Ukwakira ? Nta gisubizo gihari. Gusa tuzi ko yavuze ko yangiwe kugaruka mu gihugu ariko ababilihi bo bakavuga ko yataye igihugu.
Tugeze kuya 26 Kamena 1960. Mu Rwanda rutarimo umwami hatangiye amatora azarangira ku ya 3 Nyakanga 1960.Yari amatora y’amakomini. Yakurikiwe n’ay’izindi nzego z’ibanze.
Ku ya 20 Ukwakira 1960 hashizweho Guverinoma iyobowe na Gregoire Kayibanda naho kuya 26 Ukwakira 1960 hashyirwaho Inama Nkuru y’Igihugu yahawe Joseph Gitera Habyarimana nk’umukuru wayo.Urebye igihugu cyari kiyobowe na Aprosoma hamwe na MDR-Parmehutu.Lunari yari yariheje kuko itashoboraga kwitandukanya n’umwami ku mugaragaro. Rader nayo ntiyishimiye ko itahawe ubuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu. Yahise ihindura uruhande ijya gushaka Lunari ngo bakore urugaga rwa babiri.
Twavuga ko hari impande ebyiri :urugaga rwa Aprosoma –MDR Parmehutu n’urugaga rushya rwa Rader-L’Unar.Uru rugaga rwa nyuma rwayoborwaga n’umwami.Rwanze kwemeza amatora yagombaga kuba muri Mutarama 1961 maze yombi yandikira Umuryango w’Abibumbye, bandika n’inyandiko-mpuruza maze bituma Umuryango w’Abibumye ufata ibyemezo bibiri byagize ingaruka zikomeye ku Rwanda. Ibyo byemezo byafashwe ku italiki ya 20 ukuboza 1960 ni ibi bikurikira :
- Icyemezo n° 1579/XV cyavugaga ko amatora (y’abadepite) agomba kwigizwayo, kubabarira abanyururu bose bagataha iwabo, gutumiza inama y’abashyamiranye bakiyunga.
- Icyemezo n°1580/XV cyavugaga ko umwami agomba kugaruka no gutegura Kamarampaka/Referendumu.
Inama yo kunga impande zishyamiranye yabaye kuva ku ya 7 kugeza ku ya 12 Mutarama 1961, ibera iburayi, Ostende mu Bubiligi. Tariki ya 20 Mutarama 1961 ubutegetsi bw’ububiligi bwemeje ko buzakurikiza biriya byemezo by’Umuryango w’abibumbye uko byakabaye.

Intumwa z’u Rwanda mu nama yabereye Ostende. Uhereye ibumoso: Makuza, Mbonyumutwa, Ruzibiza, Ndazaro, Nzeyimana
Ububiligi bumaze kuvuga ko bwisubiyeho, ko buzubahiriza ibyemezo by’Umuryango w’Abibumbye, ko amatora atakibaye, ko Umwami agomba gutahuka mbere ya byose, byatunguye za mpirimbanyi z’aba Aprosoma n’aba Parmehutu ndetse biranabarakaza. Babonye ko nta wakwizera Umubiligi muri iki kibazo. Bavugaga ko gusubika giturumbuka amatora yari ateganyijwe muri Mutarama 1961 byashoboraga guteza imyivumbaganyo mu gihugu.
Bwana Gregoire Kayibanda, icyo gihe wari minisitiri w’intebe, by’agateganyo, yahise ajya kureba Rezida Koloneli Logiest; amumenyesha ko bafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe i Gitarama abatowe bose mu makomini, ni uko mu bwenge bwinshi ati “ni ukugirango tuvuge ku bijyanye n’isubikwa ry’amatora ririmo rivugwa”. Kolonerli Logiest yaramwemereye, we avuga ko nta bushake yari afite bwo kumubuza, ariko ko atanashakaga ko bivugwa ko ari we wamuhaye ubwo burenganzira. Buretse ko yongeraho ko n’iyo ashaka kumubuza atari kubishobora.
(14) Tariki 28 Mutarama 1961 :Inama y’i Gitarama
Itariki bumvikanyeho yabaye iya 28 Mutarama 1961.Ubutumire bwatanzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Yohani Batisita Rwasibo. Muri ubwo butumire harimo ko Abajyanama b’amakomini n’aba Burugumesitiri bose bose basabwe kwitabira iyo nama, babwirwa ko uzasiba wese azagomba gutanga ibisobanuro. Abatumirwa bose bahuriye i Gitarama kuwa 28 Mutarama 1961 guhera saa yine za mu gitondo. Uwafashe ijambo ritangiza inama ni Minisitiri Rwasibo wabajije abateranye ibibazo bitatu :
- Ni uwuhe mwanzuro twafatira Kigeli?
- Ni ryari inzego z’agateganyo zizavaho?
- Ni bande batoye abajyanama b’amakomini ?
Mu kurangiza ijambo rye yavuze ko Kalinga, abiru, ubuhake byateye abaturage imibereho mibi ko bigomba kuvaho bigasimbuzwa na demokarasi.
Uwakurikiyeho ni bwana Joseph Gitera Habyarimana wayoboraga inteko ishingamategeko y’agateganyo, maze avuga ko Kalinga n’ingoma ya Kigeli bikuweho kuva uwo munsi ; yerekana ibendera ry’u Rwanda, avuga ko kuva ubwo, uburyo bwo kuyobora Abanyarwanda ari ubushingiye kuri Repubulika. Mu kurangiza ijambo rye yagize ati : Harakabaho Repubulika !
Abari mu nama bashyizeho inzego z’ubuyobozi bw’igihugu : Mbonyumutwa Dominiko yatorewe kuba Perezida wa Repubulika yari imaze gutangazwa, Geregori Kayibanda agirwa Minisitiri w’intebe, Urukiko rw’ikirenga ruhabwa Nzeyimana Isidore naho inteko ishinga amategeko ishingwa Habyarimana Gitera Joseph. Iyi Repubilika y’u Rwanda mubona ubu ni uko yavutse, yaje kwemezwa na Kamarampaka yabaye ku ya 25 Nzeri 1961.
Guverinoma ya mbere muri Repubulika ya I yashyizweho kuwa 26 Ukwakira 1960
Perezida w’agateganyo: Dominique Mbonyumutwa
Minisitiri w’Intebe: Grégoire KAYIBANDA Umukuru w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe : Paul PATTYN
Ministiri w’Uburezi : Grégoire KAYIBANDA
Sekereteri wa Leta : Innocent NZEYIMANA
Ministiri w’Ubugengagihugu : J.B. RWASIBO Sekereteri wa Leta : C. LEES
Ministiri w’Inkiko : A. MAKUZA Sekereteri wa Leta : F. ACKERMAN
Minisitriw’Umubanow’abaturage:H.BOVY Sekereteri wa Leta : Cl. NDAHAYO
Minisitri w’ibya tekiniki:N.SEKERERE Sekreteri wa Leta : M. HOLSTERS
Minisitri w’Ubuhinzi n’Ubworozi : B. BICAMUMPAKA Sekereteri wa Leta : A. DUBOIS
Minisitiri w’Ubukungu : J. DE MAN SekereteriwaLeta:A.NDAYAMBAJE
Minisitiriw’Imali:G.CYIMANA Sekereteri wa Leta :J. DENS
Ministri w’Impunzi : T. GATSIMBANYI
Sekereteri wa Leta : E. de JAMBLINE de NLEUX.
NB : Kubera ko Ministeri y’ingabo z’Igihugu n’iby’ibyerekeye amahanga byari bikiri mu maboko y’ubutegetsi bw’Ububiligi, hashyizweho abantu batatu bo kuzibera ba sekereteri bakuru,muri ubu buryo:
- Sekreteri mukuru muri Ministeri y’Ingabo z’Igihugu : D. MBONYUMUTWA
- Sekreteri mukuru muri Ministeri y’Umubano n’amahanga : O. RUSINGI-ZANDEKWE na A.MUNYANGAJU.
(15) Ibirango bya Repubulika
Nk’uko ibirango by’igihugu bigomba kuba biri, Repubulika ya I n’iya II zari zifite ibirango by’igihugu.Ibyo birango byasimbuye Kalinga yari ingoma-ngabe (ikirango) cy’ingoma ya Cyami. Ibyo birango bishya bikaba byari bigizwe n’Indirimbo yubahiriza igihugu n’Ikirangantego cya Repubulika.

Ibendera ry’u Rwanda 1961-2001
Ibendera ry’u Rwanda muri Repubulika ya I n’iya II ryari rigizwe n’amabara atatu: umutuku, umuhondo, n’ icyatsi kibisi. Hagati mu muhondo hakabamo inyuguti ya R.
- Umutuku: Iri bara ryibutsa amaraso n’umuruho by’abanyarwanda baharaniye repubulika bakageza u Rwanda ku bwigenge (indepandansi) na demukarasi. Abarwanashyaka bitanze batizigamye,amanywa n’ijoro bamwe bahatakariza ubuzima(amaraso).
- Umuhondo: Iri bara ryibutsa amahoro yaharaniwe na benshi akaza kugerwaho.Nyuma y’imyaka amagana abaturage bo muri rubanda rugufi bakesha kuramuka agatsiko gato kari gafite ububasha bwo kwica no gukiza, bari mu mwijima, igihe cyarageze baharanira amahoro n’ituze muri rubanda, haza umucyo ushashagirana.Basubizwa amasambu yabo, bakurwaho igitugu ikiboko na shiku by’ingoma ya gikolonize barashyira bararuhuka.Repubulika yagombaga kuzana amahoro,umutekano,ubutabera n’ituze.
- Icyatsi kibisi : Ibara ryibutsa kugira icyizere, n’uburumbuke .Icyatsi kibisi ni nk’umuterero w’amasaka cyangwa se urugoyi rw’ibishyimbo.Iyo umuhinzi abonye imyaka ye imaze kumera ityo mu murima we, yizera ko agiye kweza, ko atazabura ikimutunga. Na Repubulika y’u Rwanda ni uko, igihugu cyari kinjiye mu bihe by’icyizere n’uburumbuke,ibihe byo kuba igihugu kiza, gikomeye n’abaturage beza,b’abakozi, kandi bataganya.
- Inyuguti ya R: Iyi nyuguti ihagarariye izina Rwanda kuko ritangizwa n’iyo nyuguti.

Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda 1961-2001
Ikirangantego cya Repubulika cyari: Ukwishyira ukizana, Ugushyira hamwe, n’Amajyambere. Izo ni zo zari intego eshatu za Repubulika, ubutegetsi bushya.
Indirimbo yubahiriza igihugu 1961-2001
Buri gihugu kigira Indirimbo icyubahiriza, ikaririmbwa mu birori bikomeye by’igihugu, no mu kwakira abakuru b’ibihugu, cyangwa ababihagarariye mu gihugu n’ahandi.
Dore Umuriri mpuza-mbaga wa Repubulika ya I
Izina ry’indirimbo:RWANDA RWACU
Rwanda rwacu, Rwanda gihugu cyambyaye
Ndakuratan’ishyaka n’ubutwari
Iyo nibutse ibigwi wagize kugez’ubu
Nshimira abarwanashyaka
Bazanye Repubulika idahinyuka
Bavandimwe b’uru Rwanda
Rwacu twese,nimuhaguruke
Turubumatire mu mahoro, mu kuri
Mu bwigenge no mu bwumvikane.
Impundu nizivuge mu Rwanda rwacu
Repubulika yakuye Ubuhake
Ubukolonize bwagiye nk’ifuni iheze
Shing’umuzi Demokarasi
Waduhaye kwitorera Abategetsi
Banyarwanda,
Abakuru n’amwe abato
Mwizihire u Rwanda
Turubumbatire mu mahoro, mu kuri
Mu bwigenge no mu bwumvikane.
Bavukarwanda mwese muvuze impundu
Demokarasi yarwo iraganje
Twayiharaniye rwose twes’ uuko tungana
Gatutsi,Gatwa na Gahutu
Namwe Banyarwanda bandi mwabyiyemeje
Indepandansi twatsindiye,twese hamwe tuyishyigikire
Tuyibumbatire mu mahoro, mu kuri
Mu bwigenge no mu bwumvikane
Nimucyo dusingize ibendera ryacu,
Arakabaho na Perezida wacu
Barakabaho Abaturage b’iki gihugu
Intego yacu Banyarwanda,
Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu
Twese hamwe ,twung’ubumwe,nta mususu,dutere imbere ko
Turubumatire mu mahoro, mu kuri
Mu bwigenge no mu bwumvikane.

Ibi umaze gusoma byose byakuwe mu gitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA cya mwalimu Hakizimana Maurice.

Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
Wanamwandikira kuri e_mail: m.hakizimana@isfec-idf.net cyangwa kuri Whatsapp No:+33 7 58 90 35 49.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
Iyi si,

Prof HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
