The Statue of Liberty: Ikibumbano cy’Ikimenyetso cy’Ubwisanzure kimaze Imyaka 139 cyubashywe cyane

Mwalimu :HAKIZIMANA Maurice

Kuri iyi tariki ya 4 Nyakanga, umunsi Abanyamerika bizihizaho umunsi mukuru w’ubwigenge bwabo, biragoye kutibuka Ikibumbano cy’Ikimenyetso cy’Ubwisanzure (Statue of Liberty), kimwe mu bimenyetso bizwi cyane ku isi.

Cyatashywe ku mugaragaro ku wa 28 Ukwakira 1886, uyu munsi kikaba cyujuje imyaka 139. U Bufaransa bwagihaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’impano yo kugaragaza ubucuti bw’ibihugu byombi no kwizihiza imyaka ijana y’ubwigenge bwa Amerika. Kuri ubu, gisobanura ubwisanzure, demokarasi n’icyizere ku bantu babarirwa muri za miliyoni hirya no hino ku isi.

Amakuru y’ingenzi wakimenyaho byihuse

  • Imyaka kimaze: 139
  • Aho giherereye: Liberty Island,muri Leta zunze ubumwe za Amerika
  • Cyatanzwe na: U Bufaransa bugiha Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwizihiza ubucuti bw’ibihugu byombi n’isabukuru y’imyaka 100 y’ubwigenge bwa Amerika.
  • Umuhanzi wagikoze: Frédéric Auguste Bartholdi.
  • Uwagitekereje akanagiha imiterere y’imbere: Gustave Eiffel, waje no kubaka umunara wa Eiffel (Tour Eiffel) nyuma.
  • Uburebure bwose (kuva hasi kugeza ku isonga ry’urumuri): Metero hafi 93.

Ikindi wamenya ni uko uyu munsi mu mwaka wa 2026 iki kibumbano cyinjiye mu mwaka wacyo wa 140 kibayeho kuva gitashywe bwa mbere mu mwaka 1886.

Mu kuboko kw’iburyo gifashe ifumba cyangwa itabaza ry’urumuri rugereranya umucyo w’ubwisanzure uyoboraikiremwamuntu. Mu kuboko kw’ibumoso gifashe icyapa cyanditseho amagambo “JULY IV MDCCLXXVI”, ni ukuvuga tariki ya 4 Nyakanga 1776 mu mibare ya Kiromani, iyo tariki ikaba ari umunsi hatangarijweho ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku mutwe cyambaye ikamba rifite amahembe arindwi rigereranya imigabane irindwi n’inyanja ndwi z’isi, rikibutsa ko ubwisanzure ari icyifuzo rusange cy’abatuye isi bose. Ku birenge byacyo hari iminyururu yacitse, ishushanya guca ingoyi zose n’ubutegetsi bw’igitugu.

Mu gihe kingana hafi n’ikinyejana kimwe n’igice, Iki kibumbano cy’Ikimenyetso cy’Ubwisanzure cyahuruje abashyitsi na ba mukerarugendo baturutse impande zose z’isi kandi gikomeje kwibutsa abantu bose ko ubwisanzure ari umurage ugomba guharanirwa, kurindwa no guhererekanywa uko ibisekuru bisimburana.

Iyi si,

Umwanditsi:HAKIZIMANA Maurice 

II Kunkurikira kuri Youtube: https://youtu.be/M7ID75OSynE?si=qqx0h9czwcyWUkDd II Kunkurikira kuri shene ya Whatsapp: Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri paji ya facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.  

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu burezi yakuye muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu yakuye muri Sorbonne Université. Afite kandi impamyabushobozi (titre professionnel) mu by’ubukerarugendo n’icungamutungo yahawe na Ministère du Travail et des Solidarités/Région Parisienne.Ni umwarimu akaba n’umukozi wa Cité internationale universitaire de Paris.

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes/ Ugikeneye wagitumiza kuri email: m.hakizimana@isfec-idf.net

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *