Abantu 10 ba mbere bakize cyane mu Rwanda (ba multimillionnaire)

Umwanditsi :HAKIZIMANA Maurice

N’ubwo u Rwanda ruri ku rutonde rw’ibihugu bikennye cyane ku isi, rufite n’abantu bakize cyane, ariko batazwi na benshi mu baturage b’iki gihugu. Aha, ngiye kubaha amazina y’abajejetafaranga 10 bafite umutungo munini cyane (High Net Worth Individuals), bafite miliyoni z’amadolari (ba multimillionnaires) kuri konti zabo za banki no mu masosiyete yabo.Ndababwira kandi aho umutungo wabo waturutse, kuko benshi muri bo bayobora amasosiyete akomeye kandi azwi neza.Reka dutangire.

Kurikira channel yanjye ya WhatsApp: Channel WhatsApp
Kurikira page yanjye ya Facebook: Page Facebook

1. Paul Kagame

  • Umutungo ubarirwa hagati ya: miliyoni 485 – 510 z’amadolari
  • Aho umutungo waturutse: Ni umushoramari binyuze muri Crystal Ventures no gufatanya politike n’ubucuruzi

N’ubwo azwi cyane nk’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuva kera, Paul Kagame akunze kuvugwa mu bushakashatsi ku mutungo w’abakire nk’umuntu wa mbere ukize cyane mu Rwanda, bitewe n’ibyo ashora mu isosiyete ya Crystal Ventures, sosiyete nini ishora imari mu itumanaho, imitungo itimukanwa (amazu) ibikomoka ku mata n’izindi nzego z’ubucuruzi.

Bwana Paul Kagame mu Rwanda abaho ubuzima bw’abaherwe nk’abandi bose ku isi

2. Tribert Rujugiro Ayabatwa

  • Umutungo ubarirwa hagati ya: miliyoni 280 z’amadolari
  • Aho umutungo waturutse: itabi n’ubucuruzi butandukanye

Ni we washinze Pan African Tobacco Group (PTG), uruganda runini rwigenga rukora ibikomoka ku itabi muri Afurika yose. PTG ikorera mu bihugu byinshi kandi yinjiza amadolari abarirwa muri miliyoni nyinshi buri mwaka.

Tribert Rujugiro Ayabatwa n’ubwo atakiriho, afatwa nk’umwe mu bayobozi bakomeye mu bucuruzi bw’itabi muri Afurika. Uyu mucuruzi w’Umunyarwanda yashinze PTG kandi ni we uyifitemo imigabane myinshi. Iyi sosiyete ikora itabi mu bihugu icyenda byo muri Afurika birimo Nigeria, Angola, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania, ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

PTG ihangana n’amasosiyete akomeye ku isi mu bucuruzi bw’itabi nka Altria na British American Tobacco. Ifite abakozi barenga 20,000 kandi yinjiza arenga miliyoni 250 z’amadolari buri mwaka.

Tribert Rujugiro Ayabatwa (wavutse muri 1941 – agapfa kuya 16 Mata 2024) yari umucuruzi w’Umunyarwanda uzwi cyane nk’uwashinze Pan African Tobacco Group.N’ubwo atakiriho,ariko ntarasimburwa ku mwanya wa 2 mu ba multimillionnaires mu Rwanda

Tribert Rujugiro Ayabatwa (v. 1941 – 16 mata 2024) rwiyemezamirimo, nyiri Pan African Tobacco Group.

3. Regis Rugemanshura

  • Umutungo ubarirwa kuri: miliyoni 108 z’amadolari
  • Aho umutungo waturutse: itumanaho n’imari

Ni umwe mu bashinze Tigo Rwanda (yaje kugurwa na Airtel). Yagize imyanya y’ubuyobozi mu bigo by’imari n’ibigo by’ubwiteganyirize.

Ubu ni Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Social Security Board (RSSB) izwi nka kese sosiyali (caisse sociale)kandi ni Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Bank of Kigali. Afite uruhare rukomeye mu ikoranabuhanga, itumanaho n’urwego rw’imari.

4. Hatari Sekoko

  • Umutungo ubarirwa hagati ya: miliyoni 97 z’amadolari
  • Aho umutungo waturutse: imitungo itimukanwa n’ishoramari

Ni Perezida wa Doyelcy Capital Partners, izwi cyane ku mitungo ikomeye nka Kigali City Tower na Hotel Kigali Marriott, ibimenyetso by’iterambere ry’umujyi wa Kigali.

Hatari Sekoko ni we washinze Doyelcy Capital Partners, sosiyete ishora imari mu nzego zitandukanye zirimo amahoteli, imitungo itimukanwa, ubwishingizi, ingufu zisubira n’ubuhinzi.Mu mitungo imwanditseho harimo Kigali City Tower, inyubako ikomeye irimo ibiro n’amaduka, hotel y’inyenyeri eshanu Kigali Marriott ndetse na Downtown Building iri mu mujyi wa Kigali.

5. Egide Gatera

  • Umutungo ubarirwa hagati ya: miliyoni 86 z’amadolari
  • Aho umutungo waturutse: ubucuruzi butandukanye ( za sitasiyo za lisansi/peteroli, icyayi n’amabanki)

Ni umwe mu bafite imigabane ikomeye muri Société Pétrolière (SP), nyiri Rwanda Mountain Tea, kandi yashoye imari muri I&M Bank Rwanda.

Gatera ni umwe mu bantu bakize cyane mu Rwanda. Yashinze SP (afatanyije n’abandi bake), sosiyete itumiza ikanagurisha ibikomoka kuri peteroli mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ikorana n’amasosiyete akomeye nka BP, Shell na BB Energy.Iyi sosiyete yinjiza arenga miliyoni 180 z’amadolari buri mwaka.

Kagame na Gatera ni nk’ipata n’urugi, ni bo bantu bategurana ubucuruzi bwose mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2025, Gatera yaguze 6% by’imigabane muri I&M Bank Rwanda, banki ya kabiri nini mu gihugu.

6. Col. Twahirwa Louis Dodo

  • Umutungo ubarirwa kuri: miliyoni 65 z’amadolari
  • Aho umutungo waturutse: imitungo itimukanwa, ubwikorezi n’imari

Ni we washinze Jali Investment Ltd, sosiyete ifite amashami mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu, imitungo itimukanwa n’imali.

Yavutse ku babyeyi b’impunzi z’Abanyarwanda mu majyaruguru ya Uganda. Ni Umuyobozi Mukuru wa Jali Investment Limited, ifite amashami arimo Jali Real Estate, Jali Transport na Jali Microfinance.Ni umwe mu bashinze kandi yabaye Perezida wa mbere wa Federasiyo y’Amakoperative y’Ubwikorezi mu Rwanda (RFTC).

7. Jacques Rusirare

  • Umutungo ubarirwa kuri: miliyoni 54 z’amadolari
  • Aho umutungo waturutse: inganda n’ubwubatsi

Ni we washinze Ameki Color, imwe mu nganda zikomeye zikora amarangi mu Rwanda.

Jacques Rusirare, yavukiye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni nyiri Ameki Color (Atelier de Menuiserie de Kigali) yashinzwe mu 1989, ubu ikaba ari imwe mu nganda zikomeye zikora amarangi mu Rwanda.

8. Joseph Mugisha

  • Umutungo ubarirwa kuri: miliyoni 43 z’amadolari
  • Aho umutungo waturutse: ubwubatsi

Joseph Mugisha ni Perezida washinze FAIR Construction, sosiyete ikora imishinga minini y’ubwubatsi mu Rwanda.

FAIR Construction yatangiye muri Uganda nk’ikigo cy’ubwubatsi, iza gukorera mu Rwanda muri 1995. Ubu ni imwe mu masosiyete akomeye mu bwubatsi mu Rwanda.

9. Alfred Nkubili

  • Umutungo ubarirwa hagati ya: miliyoni 36 z’amadolari
  • Aho umutungo waturutse: ifumbire n’ibikoresho by’ubuhinzi

Ni Umuyobozi Mukuru wa Enterprise Nkubili Alfred & Sons (ENAS), ikigo kinini gitumiza kandi kigakwirakwiza ifumbire mu Rwanda.

Yitwa kandi “Umwami w’Ifumbire mu Rwanda”, kuko sosiyete ye ari yo itanga ifumbire nyinshi mu gihugu. Ifite kandi ububiko bunini bw’ibinyampeke.

10. Sina Gerard

  • Umutungo ubarirwa hagati ya: miliyoni 12.5 z’amadolari
  • Aho umutungo waturutse: inganda z’ibiribwa(agroalimentaire)

Ni we washinze Urwibutso Enterprises, izwi cyane kubera urusenda Akabanga n’ibindi biribwa bitandukanye.

Gerard Sina ni umucuruzi watangiriye hasi,wibanda ku byateza imibereho myiza ye n’iy’abamukikije. Uruganda rwe ni rumwe mu nganda nini z’ibiribwa mu Rwanda.Uyu mucuruzi ufite umutungo ubarirwa kuri miliyoni 12.9 z’amadolari, yavukiye mu Mudugudu wa Nyirangarama, Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abandi bantu bafite umutungo ukomeye mu Rwanda

N’ubwo batagaragara ku rutonde, aya mazina akurikira akunze kuvugwa mu rwego rw’ubucuruzi ububasha n’ishoramari. Bavugwaho kugira amafaranga menshi cyane atanditse cyangwa atagaragara mu mibare:

  • Dennis Karera — imitungo itimukanwa n’amahoteli
  • Sames Semigabo — ibikorwa remezo n’ubwubatsi
  • Faustin Mbundu — ubwikorezi, ikoranabuhanga n’ubujyanama
  • Jean Bosco Nkurunziza — ubuhinzi n’ikorwa ry’ibicuruzwa byo kohereza hanze
  • Jean R. Rugenera — fintech na banki z’ikoranabuhanga
  • Eric Rutayisire — ingufu zisubira
  • Joseph M. Kayibanda — ibikorwa remezo bya leta

Abakire bafite izina ry’umwihariko

  • Miko Rwayitare – umwe mu batangije itumanaho muri Afurika, washinze Telecel International.Azahora iteka yibukwa nk’umunyarwanda wa mbere watunze amamiliyoni menshi ntawe ahungabanyije.
  • Kate Bashabe – umugore ukiri muto,umucuruzi ukiri kuzamuka mu bijyanye n’imideri (fashion), uyu mugore afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 5 z’amadolari.

 

Abafite Miliyoni nyinshi mu Rwanda bakurikije inzego bakoreramo (Imibare ya 2025)

1) Politiki n’Ishoramari

UmwanyaIzinaUmutungo (USD)Ibisobanuro
1Paul Kagame~ miliyoni 500 $Akunze kuvugwa nk’umuntu ukize cyane mu Rwanda bitewe n’ishoramari rifitanye isano na Crystal Ventures Ltd na politike

2) Itabi n’Inganda

UmwanyaIzinaUmutungo (USD)Ibisobanuro
2Tribert Rujugiro Ayabatwa~ miliyoni 280 $Yari nyiri Pan African Tobacco Group, uruganda runini rukora itabi muri Afurika.Uyu mwanya uracyari uwe n’ubwo yapfuye.

3) Itumanaho n’Imari

UmwanyaIzinaUmutungo (USD)Ibisobanuro
3Regis Rugemanshura~ miliyoni 108 $Umwe mu bashinze Tigo Rwanda. Aba mu myanya y’ubuyobozi bwa Leta mu rwego rw’imari.

4) Imitungo Itimukanwa n’Amahoteli

UmwanyaIzinaUmutungo (USD)Ibisobanuro
4Hatari Sekoko~ miliyoni 97 $Umucuruzi ukomeye mu by’ imitungo itimukanwa n’amahoteli muri Kigali.
Dennis Karera~ Akekwaho: miliyoni 80 $ (igereranywa)Azwi mu ishoramari ry’imitungo itimukanwa n’amahoteli.

5) Ubucuruzi Butandukanye (Ingufu, Icyayi, Banki)

UmwanyaIzinaUmutungo (USD)Ibisobanuro
5Egide Gatera~ miliyoni 86 $Afite imigabane mu bucuruzi bwa peteroli, icyayi ndetse no mu mabanki.

6) Ubwubatsi n’Ibikorwa Remezo

UmwanyaIzinaUmutungo (USD)Ibisobanuro
6Joseph Mugisha~ miliyoni 43 $Perezida wa FAIR Construction ikora imishinga minini y’ubwubatsi.

7) Ubuhinzi n’Ibikoresho by’Ubuhinzi

UmwanyaIzinaUmutungo (USD)Ibisobanuro
7Alfred Nkubili~ miliyoni 36 $Umuyobozi wa ENAS, ikigo kinini gitumiza ifumbire mu Rwanda.

8) Inganda z’Ibiribwa

UmwanyaIzinaUmutungo (USD)Ibisobanuro
8Gerard Sina~ miliyoni 12.9 $Wasinze Urwibutso Enterprises izwi cyane kubera amavuta y’urusenda Akabanga.

Imbonerahamwe Rusange — Abajejetafaranga, ubaze umutungo

UmwanyaIzinaUmutungo (USD)Urwego akoreramo
1Paul Kagame~ miliyoni 500 $Politiki n’ishoramari
2Tribert Rujugiro Ayabatwa~ miliyoni 280 $Itabi n’inganda
3Regis Rugemanshura~ miliyoni 108 $Itumanaho n’imari
4Hatari Sekoko~ miliyoni 97 $Imitungo itimukanwa n’amahoteli
5Egide Gatera~ miliyoni 86 $Ubucuruzi butandukanye
6Joseph Mugisha~ miliyoni 43 $Ubwubatsi
7Alfred Nkubili~ miliyoni 36 $Ubuhinzi
8Gerard Sina~ miliyoni 12.9 $Inganda z’ibiribwa

Ubukungu bw’u Rwanda bwagiye butera imbere cyane nyuma ya 1994 cyane cyane bitewe n’inkunga nyinshi rwahawe hamwe n’uburyo zakoreshejwe. Icyakora Raporo nyinshi zemeza ko ubukungu bwinshi bwihariwe n’abantu bake cyane,hari icyuho kinini hagati y’umubare muto w’abajejetafaranga n’umubare munini cyane w’abicira isazi ku jisho. Abakire bagenda barushaho gukira,naho abakene bakagenda barushaho gukena. Mu mibare yegeranyijwe ku isi (ishingiye kuri GDP ku muntu umwe ku mwaka), u Rwanda ruri ku mwanya wa 18 mu bihugu bikennye cyane ku isi.

Iyi si,

Umwanditsi: Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu burezi yakuye muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu yakuye muri Sorbonne Université. Afite kandi impamyabushobozi mu by’ubukerarugendo n’icungamutungo yahawe na Région Parisienne.Ni umwarimu akaba n’umukozi wa Cité internationale universitaire de Paris.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes/ Ugikeneye wagitumiza kuri email: m.hakizimana@isfec-idf.net

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
 Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

8 thoughts on “Abantu 10 ba mbere bakize cyane mu Rwanda (ba multimillionnaire)

  1. Arialief is a carefully developed dietary supplement designed to naturally support individuals dealing with sciatic nerve discomfort while promoting overall nerve wellness.

  2. ViriFlow is a dietary supplement formulated to help maintain prostate, bladder, and male reproductive health. Its blend of plant-based ingredients is designed to support urinary comfort and overall wellness as men age.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *