Nicolas Sarkozy ararekuwe: uyu munsi ntari bwongere kurara muri gereza

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

Nyuma y’amezi atatu arengaho icyumweru afunze kubera igihano yakatiwe cyo kuba yaragize uruhare mu itsinda ry’abagizi ba nabi mu rubanza rw’amafaranga akekwaho kuva muri Libiya, Nicolas Sarkozy yemerewe kurekurwa ariko ari ku burinzi bw’amategeko bukomeye (contrôle judiciaire).

Soma inkuru y’ifungwa rye: Nicolas Sarkozy yakatiwe imyaka 5 y’igifungo mu rubanza rw’amamiliyoni yakiriye nk’inkunga zo mu ibanga avuye kuri Muammar Kadhafi wo muri Libiya

En français: Nicolas Sarkozy condamné à 5 ans de prison ferme dans l’affaire du financement du libyen Mouammar Kadhafi

In english:Nicolas Sarkozy sentenced to 5 years in prison in the case of Libyan leader Muammar Gaddafi’s financing

Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwemeje ko ifungwa ry’agateganyo ritari rikwiye, kuko nta bimenyetso byerekana ko ashobora guhisha ibimenyetso cyangwa gushyira igitutu ku batangabuhamya. Yabujijwe gusohoka mu gihugu no guhura n’ababuranyi be barimo na Minisitiri w’Ubutabera.

Icyo cyemezo cyakurikije ubusabe bw’ubushinjacyaha, bwibutsa ko Sarkozy akiri ukekwaho gusa, kandi ko atari yahamwa n’icyaha.

Mu rukiko, yagaragaye asa n’uwacitse intege, ariko yamagana ibirego byo kurya amafaranga ya Muammar Kadhafi, avuga ko ifungwa rye ari ikigeragezo gikomeye, ashimira abakozi ba gereza kubera ubumuntu bamugaragarije.

Umwunganizi we mu mategeko, Christophe Ingrain, yavuze ko nta mpamvu ifatika yari ishingiyeho ifungwa rye, anenga uburyo yari afungiwemo.

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

👉 Komeza unkurikire kuri WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Komeza unkurikire kuri Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

2 thoughts on “Nicolas Sarkozy ararekuwe: uyu munsi ntari bwongere kurara muri gereza

  1. **nervecalm**

    nervecalm is a high-quality nutritional supplement crafted to promote nerve wellness, ease chronic discomfort, and boost everyday vitality.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *