Sébastien Lecornu yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ine gusa yeguye. Inshingano zimutegereje ni nyinshi kandi zirakomeye, ariko urebye ukuntu yiyeguriye Perezida Emmanuel Macron abigiranye ishyala n’ubwitange bwinshi nk’“umusirikari we,” (yiyita « moine-soldat » wa Macron) byamugize nimero ya 1 y’amahitamo ya Perezida wa Repubulika. Sébastien Lecornu yongeye gushyirwaho ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira, saa tatu n’iminota 59 z’ijoro, nyuma y’iminsi ine gusa yari amaze kwegura.
Nyuma gato yaho, Lecornu yanditse ku rubuga rwa X (Twitter) ko yemeye kongera kuyobora Matignon“kubera inshingano,” mu gihe igihugu kiri mu rungabangabo rwa politiki, kandi yizeza ko “ingingo zose” zavuzwe mu biganiro bizaganirirwa mu nteko ishinga amategeko.
“Abazinjira muri guverinoma bagomba kwemera kwirinda inzozi zo kwiyamamariza umwanya wa perezida muri 2027,”-Amagambo ya Minisitiri w’intebe Lecornu, akaba akuye mu nzego z’ubutegetsi nyubahirizategeko bwana Bruno Retailleau, wari Minisitiri w’Umutekano w’igihugu unashaka kuziyamamariza kuba perezida ndetse ahigika atyo n’umuyobozi w’ishyaka Les Républicains wanahise yegura.
Dore Guverinoma Lecornu II yuzuye imaze gutangazwa muri iri joro
Hatangajwe abaminisitiri 34 bagize guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu. Bose bategetswe kwitabira inama ya mbere y’abaminisitiri ku wa kabiri saa yine za mu gitondo (10h00):
Laurent NUNEZ, Minisitiri w’Umutekano
Catherine VAUTRIN, Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze ku rugamba
Françoise GATEL, Minisitiri w’Imyubakire mu gihugu n’Iyubahirizwa ry’Ubutegetsi bwegereye abanyagihugu (Aménagement du territoire et de la Décentralisation)
Amélie de MONTCHALIN, Minisitiri w’Imicungire y’Ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta no gukurikirana imisoro (Action et des comptes publics)
Philippe BAPTISTE, Minisitiri w’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Ubwisanzure mu Isanzure
Anne Le HENANFF, ushinzwe Ubwenge bw’Ubukorano (AI) n’Ikoranabuhanga
Bakorera kwa Minisitiri w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ububanyi n’Amahanga:
Benjamin HADDAD, ushinzwe Ubumwe bw’u Burayi
Nicolas FORISSIER, ushinzwe Ubucuruzi mpuzamahanga no gukurura ishoramari
Eléonore CAROIT, ushinzwe Igifaransa, Ubufatanye mpuzamahanga n’Abafaransa baba mu mahanga
Bakorera kwa Minisitiri w’Ubuzima:
Charlotte PARMENTIER-LECOCQ, ushinzwe Ubufasha ku bamugaye n’abageze mu za bukuru
Bakorera kwa Minisitiri w’Imyubakire y’Igihugu:
Michel FOURNIER, ushinzwe Ibyaro
Bakoreralkwa Minisitiri w’Imicungire y’Imari:
David AMIEL, ushinzwe Abakozi ba Leta n’Isubukurwa ry’Imikorere y’Ubutegetsi
Sébastien Lecornu azwiho kuba umwizerwa ukomeye wa Perezida Emmanuel Macron (aha bombi ni ku itariki ya 19 Kamena 2023), mu biganiro bikomeye byiswe Grand Débat, igitekerezo cyatangijwe na Lecornu mu nyandiko yanditse mu kwezi kwa Mutarama 2019.AFP/pool/Ludovic Marin
🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe ✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro ✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe. Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
✨ TIDAS :
“TIDAS – Iguhora hafi ” “Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa” “Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”
10 thoughts on “Guverinoma Lecornu II – Urutonde rw’Abaminisitiri bashyizweho!”
This new development with Lecornu’s appointment as defense minister is interesting, especially considering the president’s recent remarks. The situation seems complex; I found similar scenarios on https://tinyfun.io/game/labubu-clicker.
https://shorturl.fm/Obxb8
There is definately a lot to find out about this subject. I like all the points you made
https://shorturl.fm/fcuOK
https://shorturl.fm/3K1Wc
The Easy Way to Find Your Lost Crypto Wallet. https://feebtc.netlify.app
This new development with Lecornu’s appointment as defense minister is interesting, especially considering the president’s recent remarks. The situation seems complex; I found similar scenarios on https://tinyfun.io/game/labubu-clicker.
https://shorturl.fm/vjWZ7
I really like reading through a post that can make men and women think. Also, thank you for allowing me to comment!
https://shorturl.fm/1UsyI
**femipro**
femipro is a dietary supplement developed as a natural remedy for women facing bladder control issues and seeking to improve their urinary health.