Ibihano: Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washyize mu bihano umudamu witwa Nathalie Yamb, umutaripfana mu mpirimbanyi za Afurika

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

Nathalie Yamb, impirimbanyi itaripfana w’imyumvire ya gi Panafrika, ufite inkomoko muri Kameruni no mu Busuwisi, amaze kumenyekana cyane muri iyi myaka ishize nk’umwe mu bantu bafite ijwi rikomeye mu biganiro bijyanye n’imibanire y’Afurika n’ibihugu bikomeye byo hanze y’umugabane.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze no mu nama zitandukanye akunda kwitabira, Nathalie Yamb ashyira imbere ubusugire bw’ibihugu by’Afurika, akamagana uburyo amahanga (cyane cyane yo mu Burengerazuba bw’isi) yivanga mu bibazo by’uyu mugabane, kandi agasaba ko habaho ubufatanye bushingiye ku bwubahane no kureshya kw’amahanga.

Muri iki cyumweru, hari ikintu cyamubayeho: Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE) watangaje ko wamufatiye ibihano ku mugaragaro.

Impirimbayi Nathalie Yamb 

Yabujijwe kuzongera gukandagira yewe no kunyura ku butaka bw’u Burayi

Ku wa 26 Kamena (ukwezi kwa 6) 2025, Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yafashe icyemezo kibuza Nathalie Yamb kwinjira yewe no kunyura ku butaka bw’uyu muryango. Icyo cyemezo cyatangajwe mu Igazeti yemewe y’u Burayi (Journal Officiel de l’Union Européenne).

Dore uko bivugwa muri icyo cyemezo:

“Guhera umunsi yitabiraga inama ya Sochi mu Burusiya muri 2019, Nathalie Yamb yakomeje kugaragaza ko ashyigikiye politiki za Kremlin, asakaza imvugo zo gusingiza u Burusiya no gukwiza imvugo z’urwango cyane cyane ku Bufaransa n’ibindi bihugu by’i Burengerazuba, mu rwego rwo kubirukana muri Afurika.”

UE imushinja kandi kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kwamagana politiki zayo, cyane cyane izirebana n’ubusugire bw’ingabo n’intumwa zayo za dipolomasi muri Afurika. Izo mpamvu ni zo zatumye ashyirwa ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano n’uwo muryango.

Nathalie Yamb yahise abasubiza

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Facebook, Nathalie Yamb ntiyariye indimi. Yahise asubiza mu mvugo ikomeye, ashinja Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uburyarya n’ivangura.Yaranditse ati:

“Umugore w’umwirabura uvuga ku bwigenge bwa Afurika? Ni uko aba ari igikoresho. Umwiraburakazi uvuga ku kuntu uyu mugabane wibwa ku manywa y’ihangu? Aba ayobowe n’abandi. Icyemezo cya UE si igihano. Ni ikimenyetso. Mu gihe UE igikomeza kwinjiza gaz, uranium, cobalt, palladium, lithium, amafumbire mvaruganda n’ibindi bikomoka mu Burusiya, ni cyo gihe yeretse isi ko ibyo mpora mvuga ari ukuri: uburyarya bwabo ni indwara, ivangura ryabo ni umuco, ubwoba bwabo n’ubukoloni ni karande. Icyo batangije, tugiye kukirangiza.”

Umwanzuro

Iki gihano gishya gitanzwe na UE kigaragaza ubwiyongere bw’amakimbirane hagati y’imbaraga z’amahanga n’abaharanira ubwigenge bwa Afurika, cyane cyane mu gihe ibihugu bikomeye nk’ Uburusiya, Ubushinwa, ibihugu by’Abarabu ndetse n’iby’i Burengerazuba byarushijeho kwinjira mu rugamba rwo guhangana mu ruhando rwa dipolomasi n’ubukungu muri Afurika.

Bitegerejwe kureba niba ibi bihano bizaca intege Nathalie Yamb, cyangwa niba bizatuma arushaho kugira ijwi rikomeye mu bandi bakomeje kumushyigikira, cyane cyane urubyiruko rw’Afurika rushaka ubwigenge n’imiyoborere idakandagirwa.

Icyizwi nta gushidikanya ni uko impaka ku byerekeye ubwigenge ubusugire n’uburyo Afurika ikwiye kugirana ubufatanye mu bwubahane n’amahanga zigenda zirushaho kwiyongera no gufata intera.

Iyi si

Kurikira Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
📲 WhatsApp Channel
📘 Facebook

3 thoughts on “Ibihano: Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washyize mu bihano umudamu witwa Nathalie Yamb, umutaripfana mu mpirimbanyi za Afurika

  1. **ignitra**

    ignitra is a premium, plant-based dietary supplement created to support healthy metabolism, weight management, steady energy, and balanced blood sugar as part of an overall wellness routine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *